Thursday, 12 14th

Last updateWed, 29 Nov 2017 5pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

Kwa Assinapol Rwigara babereye Paul Kagame amenyo ya ruguru!

 
Final Final logo Inyabutatu RPRK 
Umwicanyi Paul Kagame yohereje special forces ze kwica abagogwe barenze magana atatu muri 1993 mu kwezi kwa kabiri bicishijwe imigozi, udufuni, n'inkota; abonye ko ageretse ubwo bwicanyi kuri guverinoma y'icyo gihe bigafata nibwo yateguye abasirikare babiri mu bamurindaga: Lt Frank Nziza na Caporal Eric Hakizimana alias Bizimana  bahanura indege ya Perezida Habyarimana;
ihanura ry'iyo ndege, ryabaye imbarutso ya genoside, aryegeka ku bahutu b'intagondwa; yohereje special forces ze zikiyoberanya mu Interahamwe maze zikazitiza umurindi mu kurimbura abatutsi bari mu Rwanda n'abahutu bangaga kwitabira ubwo bwicanyi (Akari i Murore -  Radio Inyabutatu: Indege ya Habyarimana yarashwe n'abasirikare barindaga Paul Kagame aribo: Lt Frank Nziza na Caporal Eric Hakizimana alias Bizimana), nanubu abo basirikare bombi babarizwa mu bashinzwe umutekano wa Paul Kagame.
Amayeri asa n'ayo yakoresheje ahisha ko yishe abagogwe, ni yo yakoresheje yirenza bangenzi be uhereye kuri Fred Rwigema, Peter Bayingana, Chris Bunyenyezi, Intarebatinya Kayitare, Donat Muvunanyambo n'abandi benshi akoresheje special forces ze, amarozi n'ubundi bugome ndenga kamere. Yongeye gukoresha ayo mayeri mu kwica Colonel Augustin Cyiza, Colonel Wilson Rutayisire, Major Alex Ruzindana, Seth Sendashonga,  André Rwisereka, Docteur Emanuel Gasakure, Colonel Patrick Karegeya, Assinapol Rwigara n'abandi benshi; tutibagiwe ko yohereje abagizi ba nabi kurasa General Kayumba Nyamwasa inshuro nyinshi Imana igakinga ukuboko. Buri gihe ubwicanyi bwe abugereka ku bandi, we akigira umwere nk'aho ntaho ahuriye na bwo. Ntateze guhinduka, ni uko akora, ni uko ateye.
Aherutse kwohereza abajepe bamurinda mu rugo kwa Assinapol Rwigara biyoberanije ariko kubera ubushobozi bw'Imana umwe muri bo aracikwa yerekana ikarita ye y'akazi ko kurinda Kagame, isi yose ihita ikubitwa n'inkuba kubona perezida muzima yohereza abamurinda mu gikorwa kigayitse kuriya kandi arenze kuzindi nzego zose zibishinzwe, atunguye abanyarwanda bose ndetse na leta ayoboye.
Icyari kigamijwe ni ukwica uriya muryango bakoresheje imigozi, inkota n'ibindi nkibyo, ntihagire nusigara uzabara inkuru; bityo akaba abacecekesheje burundu kandi ibyo byose akabikora amaze kubariranya igihe abanyarwanda barangajwe ku gahato n'irahira ry'inkoma mashyi ze ngo ni guverinoma; umugambi we wari uwo kwica umuryango wa Assinapol akabyitirira abagizibanabi hagira ufatwa muri bo akamushyikiriza inzego za nyirarureshwa zimukorera. 
Umuryango wa Rwigara rero wamubereye amenyo ya ruguru:
  1. Bishe Assinapol Rwigara mw'ikinamico ya agisida y'imodoka, umuryango we uhita uhasesekara na ambulance kandi agihumeka. Abambari b'umwicanyi Paul Kagame bahisemo kumubima ahubwo bamupfukisha isashe bamujugunya muri ambulance ya police. Byagaragariye buri wese ko aribo bamwishe kuko umuryango wa Assinapol wabwiye police mw'ijwi riranguye uti "muduhe umubyeyi wacu tumujyane muri ambulance yacu ngiyi irahari, murabona ashobora guhumeka gute kandi mwapfutse umutwe we n'isashe"? 
  2. Bashatse gucecekesha uyu muryango nkuko basanzwe babikora iyo bakwiciye uwawe nkuko bacecekesheje Ibuka igasigara ari inkomamashyi gusa. Bamaze kwica Assinapol bihutiye kubwira abo asize ngo uwapfuye yarapfuye byararangiye ahubwo ni murebe ejo hazaza, mukomeze ubucuruzi  bwanyu dore ntacyo mubuze ariko mukannyemo, naho ubundi n'iyi mitungo yanyu yagenda nyombere uhereye kuri iriya Hoteli. Umuryango wa Assinapol Rwigara wanga gusimbuza ibintu bavunikiye ubuzima bw'umubyeyi wabo. Hoteli irasenywa n'irindi terabwoba rikurikiraho ariko aho guceceka umwari Diane Rwigara ati ahubwo iki nicyo gihe cyo gushishikariza abanyarwanda bose guhaguruka bakanga kumugaragaro akarengane, ubwikanyize, ubusambo, ibinyoma, ubwicanyi, n'ubwirasi; ndetse aboneraho kubwira abanyarwanda ko yiyunvamo ubushake n'ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda bose biyunvamo. Abanyarwanda bamusamira hejuru bati "utworosoye twabyukaga"! Nk'uko mwabyiboneye abasore n'inkumi barahaguruka bati tukuri inyuma mwari Diane, abandi nabo bemera kumuha amasinyatire yarakeneye ndetse amubana menshi, umwicanyi Paul Kagame arasuherwa niko guhagarika umwari Diane Rwigara akoresheje amaringanya ye tumuziho n'igikoresho cye urwego rushinzwe amatora; Diane Rwigara amubera ibamba uwo munsi ahita atangaza Itabaza itabariza abanyarwanda gukanguka bagashikama bakanga bivuye inyuma akarengane k'ingeri zose bagirirwa.
  3. Uyu muryango wa Assinapol Rwigara wanze kuba nk'abo biciye ababyeyi cyangwa abana, abavandimwe cyangwa inshuti ariko babagabira imyanya bakaruca bakarumira ahubwo bakaba intangarugero mukuba inkomamashyi; uyu muryango wanze kuba aka wawundi barogeye umugabo ariko bamugira Ambasaderikazi akiyambura nibyo yari yifitiye yasigiwe na nyakwigendera we baruhanye mu buhunzi. Ubu yabaye inkomamashyi y'akataraboneka.
  4. Uyu muryango wa Assinapol Rwigara ndetse n'abapfakazi Lea Karegeya,  Cyrie Sendashonga, Consolée Ruzindana, Denyse Ntamwera (Madamu Colonel Augustin CYIZA), n'abandi benshi, banze kuba  aka Louise Mushikiwabo waguranye imyanya y'ibyubahiro amaraso ya nyina na musaza we Lando Ndasingwa, umugore we n'abana babo babiri bahitanywe bose  na special forces za Paul Kagame muri jenoside bikitirirwa interahamwe. Capitaine Kiyago ni we wari uyoboye itsinda ry'abakomando Paul kagame yohereje mu kwica Lando n'umuryango we. 
  5.  Madamu Adeline Rwigara n'ijwi rye riranguruye yibukije uruhare rukomeye umwicanyi Paul Kagame (wishe umugabo we) yagize  muri jenoside y'abatutsi bari mu Rwanda imbere mu mwaka wa 1994, ndetse na BBC ikabyemeza (Rwanda's Untold Story Documentary on Vimeo). Ntakwibagirwa ko Paul Kagame we ubwe ku giti cye yafashe imbunda yica abantu mw'isoko i Muhura muri Byumba. ( P. KAGAME YARITAGUYE ABATURAGE BARI BAJE MW'ISOKO AFITE IBYISHIMO BIRENZE URUGERO )
  6. Uyu muryango wa Assinapol Rwigara werekanye ku mugaragaro ko Umwicanyi Paul Kagame ari umunyabinyoma wahinduye u Rwanda akarima ke:
ni umwicanyi ruharwa udakwiye kuba perezida habe n'isaha imwe. Nta n'ubwo akwiye kuba umukuru w'umusozi.(Kagame has a big challenge)
7.  Umwicanyi Paul Kagame igifu kimumereye nabi kuva yananirwa kwirenza uyu muryango wa Assinapol Rwigara mw'ikinamico yari kwitirira abagizi ba nabi bagombaga gukurikiranwa n'inzego za nyirarureshwa zimukorera, nanone kandi arakubita agatoki ku kandi ahigira umwari Diane Rwigara wamutitije imbere y'isi yose agahitamo inzira ye asanganywe y'igitugu n'ububeshyi ubwo yaburizagamo umugambi w'umwari Diane Rwigara abanyarwanda b'ingeri zose bifuzaga kumuhundazaho amajwi ngo aze abayobore abakize akaga batewe n'umwicanyi Paul Kagame.
8. Ikindi kintu kibabaza umwicanyi Paul Kagame kandi kikamutera umujinya w'umuranduranzuzi, akarubira, akamenagura amasahani n'ibindi bikoresho byo mu rugo ataretse no gukubita umugore we Nyiramongi ni uko yibaza aho umuhungu we Cyomoro cyangwa umukobwa we Ange (ANGE KAGAME YATONETSE ABAROKOTSE JENOSIDE N'ABANDI BENSHI ISE PAUL KAGAME YICIYE ABABYEYI) bazaca abanyarwanda nk'umwari Diane Rwigara n'abandi nka Madumu Ingabire Victoire, Deo Mushayidi (yafungiye ubusa  kugirango abone uko abacecekesha) ngo ngaho nibo bamusimbura ku ntebe ye mu Rugwiro yiyicajeho kungufu!                                                                                                                     
Banyarwanda, Banyarwandakazi, mufite inshingano ikomeye (moral obligation) yo kwambura umwicanyi Paul Kagame u Rwanda, dore rugeze aho umwana arira nyina ntiyumve. Abanyarwanda mwese ni mwe mubwirwa. Mwikomeza guterera agati mu gutwi mwirengagiza imiborogo y'abandi banyarwanda batabaza bababaye nk'umubyeyi Adeline Rwigara n'abana be, kuko Imana yacu si impumyi kandi ntiyapfuye amatwi, irabumva kandi irabareba, irabegereye kurusha imboni z'amaso yanyu, ntisinzira. Abanyarwanda bakandamijwe na Paul Kagame nibamenye ko Imana idahereza umuntu umusaraba adashobora guheka: Paul Kagame tugomba kumushyigura, tukamuvana mu nzira kugira ngo twikomereze urugendo rwo kubana mu mahoro (https://www.youtube.com/watch?v=o-bE7bG6MK0)bahiro mu mitima y'abanyarwanda aho bari hose kw'isi, urabikwiye! 
Kukwumvira biruta ibitambo!
Uwica abana bawe ni wowe ahekura!
 
Yozefu Mutarambirwa
Umukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu – RPRK
 
To tell the whole truth with clarity and charity
 
 

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles Kwa Assinapol Rwigara babereye Paul Kagame amenyo ya ruguru!
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS