Thursday, 12 14th

Last updateWed, 29 Nov 2017 5pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yitabiriye mu minsi mike mbere y'uko atanga igikorwa cy'umwami w'icyubahiro.

Iyimikwa ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa rigaragaza ko atari byiza kwimika umwami mu gihe hari amakimbirane akomeye.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yarahiriye imbere y’Inama Nkuru y’igihugu n’imbere y’abahagarariye ubukoloni ko agomba kuba umwami ugendera kw’itegekonshinga. Ni we mwami wa mbere muri Afurika warahiriye kuba umwami ugendera kw’itegekonshinga.

Nguko uko yashyize ibuye ry’ifatizo mu kubaka ubwami bugendera kw’itegekonshinga mu Rwanda. Ntiyigeze areka iyo ntego ubuzima bwe bwose.

Uwo ni umurage ukomeye adusigiye, tuzahora tumwibukiraho. Yatanze umusanzu we, abanyarwanda bagomba kurangiza uwo mugambi yatangiye.

 
Ubwami bugendera kw’itegekonshinga ni ubwami bw’amahoro: amahoro asesuye kandi arambye mu banyarwanda no mu baturanyi b’u Rwanda.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yasize ateye urugemwe, abanyarwanda bagomba kurufumbira, kuruvomerera, kuruzitira no kururinda ngo inyamaswa zitarwona, gukora ibishoboka byose kugirango rusagambe rwere imbuto nziza.
Igihe yarahiriraga kuba umwami ugendera kw’itegekonshinga, Umwami Kigeli V Ndahindurwa yambitse u Rwanda ikirezi cyiza, igihe kirageze ngo igihugu cyacu kimenye ko  icyo kirezi cyera dede!
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari ategeye amaboko abanyarwanda bose, yakomeje kwerekana ko ibibazo byugarije u Rwanda biterwa no kubura urukundo n'ubumuntu.
 
Mu bwami bugendera kw'itegekonshinga nta kibazo kibaho cyo kumenya uzaba umwami kuko ajyaho igihe kigeze yujuje ibyangombwa byose kandi yarateguwe bihagije.
 
Tugumye dusabire Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste Imana imwakire mu bwami bwayo.
 
Yozefu Mutarambirwa
 
Umukuru w'Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK

 

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles Umwami Kigeli V Ndahindurwa yitabiriye mu minsi mike mbere y'uko atanga igikorwa cy'umwami w'icyubahiro.
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS