Thursday, 12 14th

Last updateWed, 29 Nov 2017 5pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

UMWAMI KIGELI V yabaye NDAHINDURWA koko: ntiyatatiriye igihango!

Umwe mu bakunzi bacu witwa DE LA SAINTE CROIX yatwoherereje inyandiko ikurikira:

UMWAMI KIGELI V NDAHINDURWA JEAN BAPTISTE YATABAYE ARI UMWAMI, AHUNGA ARI UMWAMI, ATANZE ARI UMWAMI.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste abaye Ndahindurwa koko, nk'uko umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre yabayeho ari Rudahigwa koko, kuko n'umwami Kigeli IV Rwabugiri uvugwaho ubuhangange bwo kwagura u Rwanda atamwigejejeho, kuva ubwo umwami Mutara III Rudahigwa ari we waciye uburetwa.

Kuva Umwami Kigeli V Ndahindurwa yimye yabayeho ubuzima bw'umwami, yaranzwe n'ibikorwa by'umwami, ntiyigeze ahwema kuba umwami mu mutimanama we, ni umwami wabaye mu buhungiro imyaka myinshi cyane y'ubuzima bwe. 

Ntiyigeze areka kuba umwami, ntiyigeze atesha agaciro ubwami, ntiyatatiriye igihango. Ubu birakwiye gushyira ahagaragara imibereho ye igomba kumenyekana mu mateka y' u Rwanda. Amateka y' ubuzima bwe kandi afite amapfundo y'amateka y'u Rwanda atarapfunduka, nk'uburyo, impamvu,imvo n'imvano y' ukwimikwa kwe, kimwe n'uko yahejejwe hanze.       

                                                                       

Tumusengere Imana imuhe iruhuko ridashira. 

DE LA SAINTE CROIX

 

 

Ni byiza gusabira za misa Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Umwami Mutara III Rudahigwa amaze gutanga kw’itariki ya 25/7/59, abanyarwanda bamusabiye misa nyinshi, bajya mu nsengero za Kiliziya gatolika barazuzura bamusabira ku Mana ngo imuhe iruhuko ridashira. Birakwiye ko natwe dukomeza uwo murage mwiza dukesha abadutanze kubona izuba, dusenge Imana dusabira Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Ni we wakundaga kuvuga ati "Umwami agirwa n'abagabo".

Turabararitse ngo muzaze muri benshi muri za misa zo gusabira Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Izo misa zizasomerwa mu Bwongereza i London, muri Uganda i Kampala no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

 

I London ni kuri VITA ET PAX THE CHURCH OF CHRIST THE KING, ku matariki akurikira:

- 18/11/2016, saa tanu za mu gitondo (amasaha y’i London);

- 28/01/2017, saa kumi n’imwe n’igice za nimugoroba (amasaha ya London);

- 04/02/2017, saa kumi n’imwe n’igice za nimugoroba (amasaha ya London);

 - 12/02/2017, saa tatu za mu gitondo (amasaha ya London).

 

I Kampala ni kuri CHRIST THE KING PARISH, Plot No. 3 Colville Street,   ku matariki akurikira:

-      06/11/2016 guhera saa 11:15 za mu gitondo amasaha y'i Kampala,

-      04/12/2016 guhera saa 11:15 za mu gitondo amasaha y'i Kampala,

-      01/01/2017 guhera saa 11:15 za mu gitondo amasaha y'i Kampala,

-      04/02/2017 guhera saa 11:15 za mu gitondo amasaha y'i Kampala.

 

Tuzabamenyesha gahunda ya misa zizabera kuli   St.Stanisllaus Church  yo muli Amerika (USA)

 

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yakundaga gusenga Imana, adahwema gusabira u Rwanda amahoro. Iyo migambi iranga ubuzima bwe, reka tuyigire iyacu.

Yozefu Mutarambirwa

Umukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK.

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles UMWAMI KIGELI V yabaye NDAHINDURWA koko: ntiyatatiriye igihango!
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS