Welcome to Inyabutatu
Dusabe Imana yakire mu bwami bwayo Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste.
- 22 October 2016
- Super User
Iyo abanyarwanda baganira ku mateka ya Rudahigwa, usanga bamwe bamwita “Umwami Rudahigwa”, abandi bamwita “Umwami Mutara Rudahigwa”, ndetse hari n’abamwita “Umwami Mutara III Rudahigwa”.
Ntabwo birirwa bongeraho amazina ye ya gatolika. Kubera iyo mpamvu, hari abantu benshi batazi amazina ye ya batisimu, ari yo aya: Karoli Petero Lewo. Ese kuki abongereza bose aho bari kw’isi Umwamikazi wabo bamwita Queen Elizabeth II (ni iryo zina nta rindi), naho kubyerekeye umwami wacu, amazina abanyarwanda bamwe bamwita abandi bayakoresha ukundi cyangwa bagakoresha ayandi? Mu rurimi rw’icyongereza umupapa w’abagatolika uriho ubu utuye i Roma, yitwa Francis I (ni iryo zina ryonyine nta rindi). Kuki umwami wacu agomba kugira amazina menshi, urugero "Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste"?
Ni uko dushaka kwinaniza rwose naho ubundi "Umwami Kigeli V" cyangwa "Umwami Kigeli Ndahindurwa"birisobanuye bihagije. Niba hari abanyarwanda batumva ibi bintu ni nde ugomba gutuma babitohora si twebwe? Iriya mibare igendana n'amazina y'abami bacu ntacyo ibwiye abaturage basanzwe: aho kuvuga ngo “Yuhi III”, baravuga bati "Umwami Mazimpaka" cyangwa bati "Umwami Yuhi Mazimpaka".
Ahubwo iyo umwami runaka yabaye ikirangirire, abo baturage batinyuka kuvuga izina rye badakoresheje ijambo “umwami”, dore ingero: 1-amajanja y'imbwa za Ruganzu ari henshi mu gihugu; 2-ibitero bya Rwabugiri ntibibarika. Yewe ku bintu bimwe na bimwe turacyari kure nk'ukwezi!