Thursday, 12 14th

Last updateWed, 29 Nov 2017 5pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

DORE INYANDIKO KU UMWICANYI PAUL KAGAME WICAYE MU RUGWIRO RADIO INYABUTATU YASOMEYE ABAKUNZI BAYO N'INSANGANYAMATSIKO ENYE ZIBIGANIRO RADIYO IHERUTSE GUHITISHA.

544204 361549847288005 1254159108 n

DORE INYANDIKO KU UMWICANYI  PAUL KAGAME WICAYE MU RUGWIRO RADIO INYABUTATU YASOMEYE ABAKUNZI BAYO  N'INSANGANYAMATSIKO  ENYE ZIBIGANIRO RADIYO IHERUTSE GUHITISHA.

A) Kirenga Kosima, wo mu Rwanda,

Nkuko nigeze kubibabwira, nkurikira ibiganiro bihita kuli Radio Inyabutatu n'inyandiko mutangaza ku mbuza zanyu za internet. Nanjye rwose nemeranywa namwe ko ukuri ari ukwubaka. Twebwe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda n'ubwicanyi ndengakamere bwibasiye abahutu mu Rwanda no mu karere dufite inshingano yo guha icyubahiro abaguye muri jenoside no muri ubwo bwicanyi. Umuryango IBUKA wo ni igikoresho cya Paul Kagame nkuko bigaragarira buri wese.

Icyubahiro cya mbere ni ukuvugisha ukuri ntibaherekezwe n'ikinyoma cy'uwakomye imbarutso arasa indege yarimo Perezida w’u Rwanda na Perezida w’u Burundi, akaburizamo ibikorwa byose byo gutabara abatutsi bicwaga ariko nawe agenda yica aho yanyuraga hose, yarangiza akigamba ko yahagaritse jenoside, kandi yari yarangiye, ndetse akaba akomeje kwica no guhonyora uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

Ntabatindiye rero, nagirango mbasabe ko mwatangaza ibyanditse  mu biganiro biherutse bya Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave bifite insanganyamitsiko zikurikira " 

AKARI IMURORI, IGICE CYA 4: MUSAZA WA CECILE KAYIREBWA ARI MU BATUTSI BENSHI BARI BAROKOTSE JENOSIDE HANYUMA INKOTANYI ZA PAUL KAGAME ZIBAGEZEHO ZIRABICA NYAMARA BO BIBWIRAGA KO ZARI ZIJE KUBATABARA!!!

Ni kuri uyu wa 6, 25/07/15  kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri SW no kuri internet. 

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave no kuri internet buramenyesha abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu taliki ya  25/07/15 guhera saa 20h00-21h00  z'ikigoroba I Kigali mu Rwanda . Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira:   

AKARI IMURORI, IGICE CYA 4:MUSAZA WA CECILE KAYIREBWA  ARI MU BATUTSI BENSHI BARI BAROKOTSE JENOSIDE HANYUMA INKOTANYI ZA PAUL KAGAME ZIBAGEZEHO ZIRABICA NYAMARA BO BIBWIRAGA KO ZARI ZIJE KUBATABARA!!!

CECILE KAYIREBWA NI UMUHANZI AKABA N'UMURIRIMBYI WAGIZE URUHARE RUNINI MU GUTEZA IMBERE UMUCO NYARWANDA MU MAHANGA NO MU RWANDA.  ARI MU BANTU B'IMENA BATUMYE IMPUNZI ZITIBAGIRWA UMUCO NYARWANDA. AHO KUGIRANGO AHOBERANE N'ABAVANDIMWE BE KIMWE N'ABAKUNZI BE YASANZE BARATIKIRIYE MURI JENOSIDE PAUL KAGAME UBWE YAKOMYE IMBARUTSO YAYO IGIHE YAHANURAGA INDEGE YA PEREZIDA YUVENAL HABYARIMANA ARENZE KU MASEZERANO YA ARUSHA YARI AMAKIRIRO Y'ABATUTSI BARI IMBERE MU RWANDA. IBYO PAUL KAGAME YABIKOZE   AZI NEZA KO NTA MURYANGO WE WARI GUTIKIRIRA MURI IYO JENOSIDE KUKO UTARI MU RWANDA. NA MUSAZA WA CECILE KAYIREBWA WARI WAROKOTSE JENOSIDE, NI INKOTANYI ZAMWISHE KIMWE N'ABANDI BATUTSI BENSHI BARI BAROKOTSE INTERAHAMWE. NGUWO PAUL KAGAME UGENDA YIRATA ABESHYA KO YAHAGARITSE JENOSIDE ARI NAKO AKOMERETSA ABANYARWANDA KUKO BAMAZE KUMENYA UKURI.

PAUL KAGAME YARI AZI NEZA KO NAMARA GUHANURA INDEGE YA YUVENALI HABYARIMANA  ABATUTSI BAZASHIRA. PAUL KAGAME NTIYAHAGARITSE RERO JENOSIDE  NKUKO ABYIGAMBA, AHUBWO YAYIGIZEMO URUHARE WE N'INTERAHAMWE.

ABAHOZE MU NGABO Z'INKOTANYI NANONE  BARATANGA UBUHAMYA  KU BYO BIBONEYE N'AMASO YABO KANDI BAHAGAZEHO BYEREKEYE   UBWICANYI NDENGA KAMERE BWAKOREWE ABAHUTU I KIBEHO NO MURI CONGO - KINSHASA.

 

BACA UMUGANI NGO: "UHISHIRA UMUROZI AKAKUMARAHO URUBYARO"

Abatumirwa muri iki kiganiro ni aba bakurikira : 

1. Bwana Yosefu Mutarambirwa, umuyobozi mukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK ,

2. Capt Murenzi Manson

3. S/M Kayijamahe Juma

4. Capt Sano Erick

5. Lt Tumusifu Johnson

6. Lt Nkuranga Gasto na

7. Jackson Munyeragwe wo mw'Iw'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK uyoboye ikiganiro.

AKARI IMURORI, IGICE CYA 3:COMDR BIGABIRO WA BATAYO 101 Y'INKOTANYI YARAFUNZWE AZIRA GUTABARA ABATUTSI MURI 94. AMAGUFA YABAHUTU YARATABURUWE YITWA AYABATUTSI. TITO RUTAREMARA SI UWO KUGAWA KUBERA KUBESHYA J. CARBONARE NO KWINJIRA UMUVANDIMWE WE CECILE?

 

Ni kuri uyu wa 6, 18/07/15  kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri SW no kuri internet. 

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave no kuri internet buramenyesha abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu taliki ya  18/07/15 guhera saa 20h00-21h00  z'ikigoroba I Kigali mu Rwanda . Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira:   

AKARI IMURORI (IGICE CYA 3):COMANDER BIGABIRO WARI USHINZWE IMIRWANO (OPTO - OPERATION AND TRAINING OFFICER) MURI BATAYO YA 101Y'INGABO Z'INKOTANYI YARAFUNZWE NYUMA ARIRUKANWA AZIRA GUTANGA AMABWIRIZA YO GUTABARA ABATUTSI BICWAGA MURI 1994. AMAGUFA Y'ABAHUTU BISHWE N'INKOTANYI YARATABURUWE YITWA AY'ABATUTSI.  ESE SENATERI TITO RUTAREMARA SI UWO KUGAWA  KUBERA KO YIFASHISHIJE JEAN CARBONARE MU KUGEREKA IYICWA RY'ABAGOGWE KURI LETA YA HABYARIMANA, NO KWINJIRA UMUVANDIMWE WE CECILE UMUCIKACUMU WARI UMAZE GUPFAKAZWA NA GENOCIDE?

Abatumirwa muri iki kiganiro ni aba bakurikira : 

1. Prof Charles Kambanda impuguke n'umwarimu w'amategeko aragira icyo avuga ku cyemezo cya  Sena n'inteko inshingamategeko y'u Rwanda cyo gukorera kudeta Itegekonshinga ry'u Rwanda.

2. Bwana Yosefu Mutarambirwa, umuyobozi mukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK ,

3. Capt Murenzi Manson

4. S/M Kayijamahe Juma

5. Capt Sano Erick

6. Lt Tumusifu Johnson

7. Lt Nkuranga Gasto na

8. Jackson Munyeragwe wo mw'Iw'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK uyoboye ikiganiro. 

B) IBIBAZO BYABAJIJWE NA Alphonse MATAJYABO:

  K’ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.
Ndabasuhuje cyane kandiImana ikomeze kubaha imigisha yayo kubera kwitangira ukuri kurangaRadio Inyabutatu
ikunzwe hano mu Rwanda.
Ntabatindiye: munyiteAlufonsi Matajyabo kuko nzajya nyuzamo mbandikire.  Ndi mu bushorishori bwa FPR no mu mizi yayoariko simbabwira izina ryanjye nyaryo.  Ntuye i Kigali kuva Nyakanga 1994, ubwo narinkubutse mu buhungiro.
Nifuzaga kubwira  Senateri Tito Rutaremara ibi bikurikira mbinyujije kuriRadio Inyabutatu:
Kugendera ku kinyoma bimaze kumbera umutwaro undemereye: Twikoze mu nda, twarihekuye, harageje ngo duture hasi, inzira zikigendwa, impyisi Paul Kagame twakomeje guheka. 
Twikoze mu nda kuko twamarishije abatutsi bari mu Rwanda kuko nk’uko nawe ubizi twari tuzi ko Habyarimana niyicwa, abatutsi bari mu Rwanda bari gushira. Jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda yatangijwe n'iraswa ry'indege ya Yuvenali Habyarimana. Nawe ubwawe Tito Rutaremara wari muli CND indege iraswa ku mabwirizwa ya Afandi Paul Kagame hakurikiraho iyicwa ry'abatutsi mu Rwanda hose, twigira nyoni nyinshi tugereka ihanurwa ry'indege kuri ba Bagosora ndetse tunaburizamo ibikorwa byo gutabara abatutsi bicwaga, n'ihagarikwa ry'imirwano. Twamarishije rero abatutsi bari mu Rwanda tubizi kandi tubishaka kuko icyo twashakaga yari intsinzi, abatutsi bari mu Rwanda tubagira ibitambo nyamara bo bizeraga ko twari abacunguzibabo.
Wibuke kandi ko ubwicanyi bw'abagogwe muri 93 nabwo twari twabugeretse kuriYuvenali Habyarimana kandi ari abakomando bacu bari bitwikiriye ijoro bajya aho bari batuye mu majyaruguru y’igihugu babicisha ibyuma, ubuhiri, n'imigozi. Wowe Tito Rutaremara ubwawe wagize uruhare rufatika mu kumvisha inshuti yawe umufaransa JEAN CARBONARE wari uhagarariye umuryango wa DROITS DE L'HOMME ko ubwo bwicanyi bwakozwe na leta ya Yuvenali Habyarimana. Jean Carbonare arimo arira muri reportage ya FRANCE 2 niwe wabaye uwambere mu kuvuga ko hagomba gukorwa ibishoboka byose kugirango hahagarikwe jenoside yarimo ikorwa na leta ya Yuvenali Habyarimana.
Unibuke kandi ubwicanyi bwakorewe abasirikari bakuru b’Inkotanyi, impyisi duhetse Paul Kagame yirengeje.
Unibuke ko intero yacu nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kwari ukuvuga ngo ntawe urya umuleti atamennye amagi. Ubu se ntubona koko ko ukuri guca mu ziko ntigushye? Ukuri ni uko tutahagaritse jenoside, ahubwo twayigizemo uruhare ( irebere nawe BBC untold story, ifungwa rya Karenzi Karake ubu wambaye Tag,)impyisi Paul Kagame twagumye guheka ni we mukuru w’igihugu kw’isi yose ubu abantu basigaye berekana amenyo ye ajejeta amaraso)!
Wibuke rwose ko abo bana b’imfubyi wareze bari bafite ababyeyi babo. Iyo tuza kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha, ntiduhanure iriya ndege ya Yuvenali Habyarimana, ubu si wowe Tito Rutaremara uba urera izo mfubyi!  
Wibuke ko utari gucyura Cecile mubana iyo umugabo we adatikirira muri jenoside.  Uwo niwo muleti wawe nawe nyuma yo kugira ibitambo abatutsi bari mu Rwanda!
Dore ibibazo jyewe bimbuza gusinzira: kuki byibuze tutaburiye abatutsi bari mu Rwanda ngo bahunge cyangwa ngo radio Muhabura ijye ibarangira aho ibirindiro byacu biri? Kuki twicaga abatutsi twiyoberanije mu interahamwe?  Kuki twicaga abatutsitwasangaga barikumwe n'abahutu tugiye kwica? Kuki tutahaye abasirikari bacu amabwiriza yo gutabara abicwaga? Ubwicanyi ndengakamere bwakorerwaga abahutu mu turere twayoboraga nti bwari uburyo bwo gushombora  abahutu?Kuki twagumya kugendera ku kinyoma ? Kuki u Rwanda rwagomba kuguma kuyoborwa n’umwicanyi ruharwa na we ubyigamba?
Unyemerere nkubwire ko jyewe naniwe rwose no kuguma kwikorera uyu mutwaro w’ibinyoma. Igihe kirageze ngo duture hasi iyi mpyisi Paul Kagame twagumye guheka yagiye iroba bamwe muri twe ikabirenza.
Ni ah’ubutaha.
Alufonsi Matajyabo, i Kigali.

C) 

AKARI IMURORI (IGICE CYA 2):PAUL KAGAME UBWE YASHIKUJE IMBUNDA YO MU BWOKO BWA (SMG - SUB MACHINE GUN/AK 47) UMUSIRIKARE WAMURINDAGA YIRARA MU BATURAGE B'INZIRAKARENGANE BARI BAJE MW'ISOKO ARABARITAGURA, KANDI IBYO ABIKORA AFITE IBYISHIMO BIRENZE URUGERO

 

Ni kuri uyu wa 6, 11/07/15  kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri SW no kuri internet. 

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave no kuri internet buramenyesha abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu taliki ya  11/07/15 guhera saa 20h00-21h00  z'ikigoroba I Kigali mu Rwanda . Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira:   

AKARI IMURORI (IGICE CYA 2):PAUL KAGAME UBWE YASHIKUJE IMBUNDA YO MU BWOKO BWA (SMG - SUB MACHINE GUN/ AK 47) UMUSIRIKARE WAMURINDAGA YIRARA MU BATURAGE B'INZIRAKARENGANE BARI BAJE MW'ISOKO MURI BYUMBA ARABARITAGURA, KANDI IBYO ABIKORA AFITE IBYISHIMO BIRENZE URUGERO. 

ABASIRIKARE B'INKOTANYI BARI AHO BARAMUREBYE UBWOBA BURABATAHA BAGIRANGO YASAZE. PAUL KAGAME YABIKORANYE UBUNYAMASWA, IBYISHIMO BYAMURENZE, UBONA ANEZEREWE CYANE KURUSHA UMUNYAMERWE UBONYE INKA BAMAZE GUKURAHO URUHU.

IYO PAUL KAGAME AMAZE KUGARIKA INGOGO USANGA AFITE AKANYAMUNEZA KADASANZWE. NAMWE MWARAMWIBONEYE MURI SERENA HOTEL IGIHE CYA (BREAK FAST PRAYER) UBWO YIGAMBAGA ANEZEREWE IMBERE Y'ABAHAGARARIYE AMADINI N'ABANDI BATUMIRWA KO ATABABAJWE N'URUPFU RWA COLONELI PATRICK KAREGEYA, AVUGA KO AHUBWO BYARI GUSHIMISHA KURUSHAHO IYO BAZA KUBA ARIBO BABIKOZE.

PAUL KAGAME ARENGA KU MARASO Y'ABANYARWANDA YOSE YAMENNYE AGAHATIRA ABANYARWANDA KUMUREKA NGO AKOMEZE KWIHISHA  MU RUGWIRO UBUTABERA UBUZIRAHEREZO. 

ABANYARWANDA NTIBAGOMBA KWEMERA KO UMWICANYI RUHARWA UMAZE GUTAHURWA N'ISI YOSE AKOMEZA KUBAFATAHO UBUGWATE.

PAUL KAGAME YAGIYE KERA KUBUSA. IBUYE RYAGARAGAYE NTIBA RIKISHE ISUKA: ABANTU BAMAZE KUMENYA UBWICANYI BWE NDENGAKAMERE N'IBINYOMA BYE BYO KUBUHEREKEZA.  NINAYO MPAMVU ASIGAYE  ATSINDWA RUGIKUBITA  INTAMBARA ZOSE YIHA GUSHOZA. 

Abatumirwa muri iki kiganiro ni aba bakurikira : 

1. Bwana Yosefu Mutarambirwa, umuyobozi mukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK ,

2. Capt Murenzi Manson

3. S/M Kayijamahe Juma

4. Capt Sano Erick

5. Lt Tumusifu Johnson

6. Lt Nkuranga Gasto na

7. Jackson Munyeragwe wo mw'Iw'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK. 

D) 

IMANA IHORA IHOZE! AMARASO Y'INZIRA KARENGANE P. KAGAME YAMENNYE ATANGIYE KUMUSEMA. NTAHO ASHOBORA KUYAHUNGIRA NKUKO IFUNGWA RYA K. KARAKE RIBYEREKANA. ABONGEREZA BATEGETSE IHAGARIKWA RY'IMYIGARAGAMBYO NIBA P. KAGAME ADASHAKA KUREBA AHO INKUBA ZESA.

 

Ni kuri uyu wa 6, 04/07/15  kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri SW no kuri internet. 

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave no kuri internet buramenyesha abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu taliki ya  04/07/15 guhera saa 20h00-21h00  z'ikigoroba I Kigali mu Rwanda . Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira:   

IMANA IHORA IHOZE! AMARASO MENSHI Y'INZIRAKARENGANE PAUL KAGAME N'AGATSIKO KE  BAMENNYE ATANGIYE KUBASEMA. NTAHO BASHOBORA KUYAHUNGIRA KW'ISI HOSE  NKUKO IFUNGWA RYA KARENZI KARAKE RIBYEREKANA. AKAGABO GAHIMBA AKANDI KATARAZA:  ABONGEREZA BATEGETSE IHAGARIKWA  BURUNDU RY'IMYIGARAGAMBYO NIBA PAUL KAGAME  ADASHAKA KUREBA AHO INKUBA ZESA. 

MENYA UKURI KU MPAMVU YATUMYE PAUL KAGAME  AHAGARIKA  IGITARAGANYA  IKINAMICO RY'IMYIGARAGAMBYO YABERAGA KURI AMBASADE Y'UBWONGEREZA MU RWANDA KANDI YARI YATANZE ITEGEKO KO IYO MYIGARAGAMBYO IZAHAGARARA ARI UKO KARENZI KARAKE AMAZE KUGARUKA MU RWANDA. KUKI PAUL KAGAME YEMEYE KWIVUGURUZA MU MWANYA UNGANA URWARA? ESE YABIKOZE KU BUSHAKE BWE CYANGWA  YARATUNETSWE? MURI IKI KIGANIRO MURASOBANURIRWA UKUNTU  ABONGEREZA KUVA  BAFUNGA KARENZI KARAKE, ICYO BAMUTEGETSE AGOMBA GUHITA AGIKORA, NIBA ADASHAKA KUBONA AHO INKUBA ZESA. 

Abatumirwa muri iki kiganiro ni aba bakurikira : 

Prof Charles Kambanda impuguke mu mategeko akaba n'umwarimu muri kaminuza zo muri Leta z'unze Ubumwe za Amerika,

Bwana Yosefu Mutarambirwa, umuyobozi w'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK na

Jackson Munyeragwe wo mw'Iw'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK. 

E) 

PAUL KAGAME YISHE YUVENALI HABYARIMANA AZI NEZA KO ABATUTSI BARI MU RWANDA BARIMBUKA NONE ARIMO ARAJIJISHA YIGIRA UMUCIKACUMU KANDI YARANABURIJEMO IBIKORWA BYO GUTABARA ABICWAGA.

 

Ni kuri uyu wa 6,27/06/15 kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri SW no kuri internet.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave no kuri internet buramenyesha abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu taliki ya 27/06/15 guhera saa 20h00-21h00  z'ikigoroba I Kigali mu Rwanda . Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira:

PAUL KAGAME YISHE YUVENALI HABYARIMANA AZI NEZA KO ABATUTSI BARI MU RWANDA BARIMBUKA NONE ARIMO ARAJIJISHA YIGIRA UMUCIKACUMU KANDI YARANABURIJEMO IBIKORWA BYO GUTABARA ABICWAGA.

PAUL KAGAME, KARENZI KARAKE N'ABANDI BENSHI BARASHAKWA BUKWARE N'INKIKO ZO MU BIHUGU BITANDUKANYE. IMIRYANGO Y'ABANYARWANDA BAHEKUYE IMANA IZABAHE IGIHE CYO KUBAKURIKIRANA. KWICA ABANYABURAYI BITANGIYE KUBAGARUKA. 

MILIYONI 12  Z'ABANYARWANDA NTACYO ZIPFA N'ABANYAMAHANGA KANDI N'ABANYAMAHANGA NTACYO BAPFA NIZO MILIYONI 12 Z'ABANYARWANDA, PAUL KAGAME NAREKERE AHO GUKOMEZA KUBIBA URWANGO MU BANYARWANDA NO KUZANA AMAKIMBIRANE HAGATI Y'ABANYARWANDA N'ABANYAMAHANGA.

YIKWIBWIRA KO ABANYA AFRICA BADAFITE AGACIRO IMBERE Y'ABANDI BANTU BATUYE ISI.

 IBIBAZO Y'IKURURIYE NTAKABYITIRIRE U RWANDA N'ABANYARWANDA, IBIBAZO YIKURURIYE N'ABYIVURUGUTEMO WENYINE, "URWISHIGISHIIYE ARARUSOMA" KANDI NGO "NYAMWANGA KWUMVA NTIYANZE KUBONA ".

ABANYARWANDA NTA GIHE BAFITE CYO KWIKORERA IMITWARO PAUL KAGAME YABAGERETSEHO NO GUHEKA IMIZIGO Y'AMARORERWA YE KU GITI CYE, "N'ABAGE YIFASHE".

ABANYARWANDA TWESE NK'ABITSAMUYE NITWANGE KO PAUL KAGAME ATUJANDIKA MU MARORERWA YO WE UBWE YAKOZE NDETSE AKURIKIRANYWEHO N'UBUTABERA.

AMARASO Y'INZIRAKARAKARENGANE ZOSE YISHE NI AMUHAME WE N'ABO BABIFATANYIJE.

IMANA IRINDE ABANYARWANDA.

Abatumirwa muri iki kiganiro ni aba bakurikira :

Bwana Yosefu Mutarambirwa, umuyobozi w'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK na

Bwana Jackson Munyeragwe wo mw'Iw'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK.

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles DORE INYANDIKO KU UMWICANYI PAUL KAGAME WICAYE MU RUGWIRO RADIO INYABUTATU YASOMEYE ABAKUNZI BAYO N'INSANGANYAMATSIKO ENYE ZIBIGANIRO RADIYO IHERUTSE GUHITISHA.
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS