Monday, 12 10th

Last updateThu, 29 Nov 2018 1pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

AMARASO Y'ABABUZE UBUZIMA BWABO KUBERA PAUL KAGAME YAMUVIRIYEMO IMIVUMO IKOMEJE KUMUKURIKIRANA.

Inyandiko abakunzi ba Radio Inyabutatu batwandikiye:

 

Bavandimwe mwashyizeho Radio Inyabutatu dukunda cyane tubashimira inkunga yanyu ku mateka y'igihugu cyacu kuko kuvugisha ukuri ku mateka udakurura wishyira ariyo ntwaro ya mbere. Ikaramu hamwe n'itangazamakuru uvugisha ukuri ntaho ubogamiye nta n’uwo ukingiye ikibaba nk’uko mubikora kuri Radio Inyabutatu no kuri site inyabutatu.org nibyo igihugu cyacu gikeneye! Harakabaho itangazamakuru ryigenga! Ntawabona icyo arigereranya na ryo!

Ntabatindiye rero, nifuzaga ko mwagerageza gusesengura amagambo numvise ndi i Buruseli mbere gato ko jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda itangira. Iyo jenoside yatangiye ari uko Paul Kagame amaze guhanura indege ya Habyarima Juvenali yatikiriyemo n'abarikumwe nawe bose nk’uko yaba BBC, yaba Lt Aloys Ruyenzi cyangwa Juge Brugiere, yaba Radio Inyabutatu ikoresha shortwave cyangwa internet, yaba General Kayumba Nyamwasa na Dr. Theogene Rudasingwa bose babyemeje banerekana ibimenyetso simusiga bishinja Kagame guhanura iyo ndege yabaye imbarutso ya jenoside.

Ayo magambo nifuza ko mwasesengura mukayaganiraho kugirango n'abandi banyarwanda bazabyumve nabo bayasesengure uko babyumva ni aya: 

Oya, nta gusaba ko viza ye yongerwa KUKO BYAVUGIKA NABI agomba guhita ataha muRwanda. Nguko uko Paul Kagame wari uyoboye inyeshyamba za FPR yasubije mushiki we Katty wari umubajije niba basaba inzego zibishinjwe z'Ububiligi kwongera viza ya nyina wabo Umwamikazi Gicanda yaracumbikiye icyo gihe.

Njyewe, Rukirumurame  Antoni, nari i Buruseli icyo gihe umwamikazi Gicanda yari mu Bubiligi kwa Katty. Nk’uko Gicanda yari umubyeyi mwiza wakundwaga n'abanyarwanda b'ingeri zose, ntitwasibaga kujya kuganira nawe ari nako twamukanguriraga kudasubira mu Rwanda kubera umwuka mubi wari uhari icyo gihe kuko za grenades zahitanaga abantu batari bake buri munsi, abandi baricwaga hirya no hino mu gihugu nka ba Felisiyani Gatabazi, Emmanuel Gapyisi, n’abandi.

Kuko rero viza y'umubyeyi Gicanda yari irangiye  twamubwiraga ayo magambo mu minsi yanyuma tumusezeraho birunvikana rero ko ariho Paul Kagame yavuze ngo  Kwongera viza ye BYAVUGIKA NABI!

Umwamikazi Gicanda yasubiye mu Rwanda nk’uko inyeshyamba Paul Kagame yabyifuzaga, bidatinze Paul Kagame ahita ahanura indege y'umukuru w'igihugu, aba aciye akagozi ko gutangiza jenoside yahitanye umwamikazi Gicanda n'abatutsi bari imbere mu Rwanda n'ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu, igihugu gicura imiborogo, Paul Kagame asimbuka imirambo y'abatutsi bari imbere abyina intsinzi n'agatsiko ke yigamba ko ntawe urya umuleti atabanje kumena amagi!  Paul kagame yashakaga kuvuga iki ngo BYAVUGIKA NABI? Mubikoreho ubushakashatsi, mubisesengure, maze mugerageze kubidusobanurira.

Sinarangiza iyi baruwa mbandikiye ntagize icyo mvuga ku magambo Paul Kagame aherutse kuvugira i Butare asura abanyeshuri bo muli Kaminuza aho yavuze ko nawe afite benewabo baguye muri jenoside mu mashyamba yegereye Kaminuza.

Ntagishya yavuze aho kuba hari benewabo baguye mu mashyamba ari iruhande rwa Kaminuza. Gusa, nk’uko mwabivuze neza kuri Radio Inyabutatu, abo ni benewabo nyine ariko si nyina umubyara, si abana be, si umugore we, si umuryango w'umugore we, si inkoramutima ze, si bashiki be, kuko yahanuye indege azi ko abo maze kuvuga bari hanze y'u Rwanda, azi ko batari gutikirira muri jenoside, ngo bakorerwe ibyamfurambi, basigarane ubumuga ubuzima bwabo bwose cyangwa ngo bicwe urubozo nk’uko abatutsi bari mu Rwanda yabatanzeho ibitambo kugirango yicare m’ Urugwiro asigare avungurira abarokotse utumanyu tw'ibisigazwa bye anabacyurira ko FPR yabagize icyo baricyo akabishongoraho abasesereza avuga ngo nibafungire akababaro kabo mu kabati kandi biheshe agaciro. 

Nyamara icyo yabagize nta kindi uretse kuba imfubyi, abapfakazi, ibimuga, ibikange; abatemeye kuba inkomamshyi ze, akabafunga, akabaritura igihe ashakiye, abagize amahirwe bakamuhunga.

Murakoze, Rukirumurame  Antoni. 

Vedasiti Rwankubara utuye mu Rwanda yatwandikiye agira ati:

Nanjye ndi mu bantu bakurikirana Radiyo Inyabutatu, mboneyeho umwanya wo kubashimira, mukomereze aho.

Ntiriwe mvuga menshi, nagirango muzangereze ubutumwa bwanjye ku mubyeyi Mukashema Esperance, mama wa Richard Sheja. Nemeranywa n’uyu mubyeyi rwose ko Paul Kagame atariwe mucunguzi w'abatutsi bari imbere mu Rwanda ahubwo yaratumarishije, umucikacumu utabyumva nk’uko mbyunva ni uko yahahamutse jenoside ikaba yaramusize ari icyotanzi.  Icyakora hari bamwe muri twe barengeje kuba inkomamashyi bamira bunguri za nyigisho za Paul Kagame wuririye ku mirambo y'abacu agatinyuka akadushinyagurira ngo abapfuye barapfuye ahasigaye niturebe imbere tumukomere amashyi.

Nabonye yarifotoje ari mu nka ze ahubwo zimwe azigabira perezida Museveni ntamenye ko twe abarokotse tuba dushirira imbere iyo twibutse ukuntu  yacengeye Interahamwe akazidushumuriza amaze guhanura indege ya Habyarimana akica abayirimo bose. Interahamwe zishe ababyeyi bacu urwagashinyaguro zibicisha amabuye bari mu inka zabo nazo zitagiraga uko zisa! Ikindi kidushengura umutima, ni iyo we n'umugore we biha gushyira indabyo ku nzibuco za jenoside kandi ariwe wakomye imbarutso ya jenoside abizi kandi abishaka abana benshi bakayitikiriramo none asigaye yirirwa arata abana be nka uriya mukobwa we Ange.

Ange akwiye kumenya ko abakobwa benshi bamurusha uburanga baguye muri jenoside cyangwa bakorewe ibyamfurambi muri jenoside ise Paul Kagame afitemo uruhare rukomeye.  Kugirango Ange Kagame yumve neza ibyo mubwira azitegereze Portia Mbabazi Karegeya,  umukobwa wa Patrick  Karegeya Paul Kagame aherutse kunigisha imigozi muri Afurika y’Epfo, azitegereze abakobwa ba Rwigara Asinapaul Paul Kagame aherutse kugira imfubyi, azitegereze abana ba  General Fred Rwigema, n'abandi bana benshi ntarondora amazina ngo nyarangize Paul Kagame yagize imfubyi.

Ange Kagame nacishe make agendeshe akariro gake amenye ko iyo tumubona yiyerekana we n'abasaza be dushirira iyo kandi ko ikidutera kwandika ibi nta kindi  uretse umuvumo ukomeje gukurikarana ise Paul Kagame  kubera amaraso y'abacu amwuzuye mu ntoki azajya yisasira ndetse  anayiyorose nibucya ayafatemo petit dejeuner ubuzima bwe bwose we n'umuryango we nk’uko madamu Karegeya yabivuze igihe Paul Kagame yaramaze kumupfakaza akanagira abana be imfubyi.

Murakoze, Rwankubara Vedasiti

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles AMARASO Y'ABABUZE UBUZIMA BWABO KUBERA PAUL KAGAME YAMUVIRIYEMO IMIVUMO IKOMEJE KUMUKURIKIRANA.
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS