Sunday, 10 21st

Last updateSat, 22 Sep 2018 8pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

Ijambo ryo kwibuka ku nshuro ya 21 abaguye muri jenoside yakorewe abatutsi bari imbere mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Final Final logo Inyabutatu RPRK

Babyeyi, bavandimwe, nshuti, baturanyi, namwe mwese mwaguye muri jenoside yakorewe abatutsi bari imbere mu Rwanda mu mwaka wa 1994,

Twebwe abagize Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK, duhorana umubabaro n’agahinda kubera ko mwapfuye urwagashinyaguro, mutunguwe kandi muzira ubusa, mukigendera mutabonye umwanya wo gusezeraho abo mwakundaga n’ababakundaga. Nta gushidikanya ko iyo Paul Kagame ataza kuremwa, ubu muba murikumwe natwe, tuganira twese twishimye.

Nta gushidikanya na gato, ko iyo Paul Kagame aza kubahungisha nk’uko yahungishe umuryango w'umugore we, ndetse n’abandi bantu b’inkoramutima be, ubu twakagombye kuba tumushimagiza aho kumuvuma imivumo yose ibaho n’itarabaho. 

  

Paul Kagame yabavukije ubuzima mwari mwariherewe n'Imana, abagira ibitambo byo kugira ngo yifatire ubutegetsi kuko yari azi neza ko nta nyina umubyara, bashiki be, umugore we, abana be, n'inshuti ze bari gutikirira muri uwo muriro yaramaze kwatsa kuko batabaga mu Rwanda imbere. 

Umugome yabateze umutego, muwugwamo mutabizi, abarenzaho agataka azi ko ibyanyu birangiriye aho burundu. Yasigaye i musozi yivuga ibigwi, azi ko noneho ashobora kubavugaho ibyo yishakiye, azi ko mudashobora kwivugira ukundi kandi ko mudateze kugira undi kivugira. Kubera izo mpamvu, urupfu rwanyu aherako arukurikiza ibinyoma biteye isoni.

Yabonye ari we wenyine usigaye ahagaze mu rubuga rwa politiki, yiha gusobanura uko yishakiye iby’urupfu rwanyu kandi byose abikora yishakira amakuzo ye n’ibindi byose byerekeye inyungu ze bwite. 

Mbese nkuko yabicishije nkana  kugirango yifatire ubutegetsi ntawe abusangiye nawe, ninako akomeje kubeshya isi nka Semuhanuka ko ari we wahagarite jenoside kugirango abone uko agundira ubutegetsi yihaye mu mivu y'amaraso yanyu. Erega nta n’ubwo yabashije kwihangana ngo abanze gushyingura imirambo yanyu yose mbere yo kuririmba intsinzi no kuyibyina anezerewe.

Kugeza aya magingo, icyo adahwema guhatanira ni uko isi ibamenya uko we abyifuza, yirinda kuvugisha ukuri ku byago yabateje. 

Abanyu barokotse bamwe yabishe uruhagaze, yirirwa abakina k’umubyimba uretse ko ntawe utazi ko Paul Kagame ari inkirabuheri yamunzwe n'ishyari, abandi yabahinduye inkomamashyi kandi ntiyahwemye kugumya kwicamo bamwe kugeza amagingo aya. 

Wagirango nta narimwe yigeze azirikana aya magambo y’abakurambere bacu ngo “Ukuri guca mu ziko ntigushya.” Yewe yakoze ibishoboka byose kugirango ukuri kubyerekeye urupfu rwanyu gusibangane rwose, ariko ananirwa kugera kuri iyo ntego ye, nanubu aracyarwana iyo ntambara adateze no kuzapfa atsinze kuko ubu yabaye ruvumwa kw’ isi hose.

Yarangije kuyitsindwa ubuziraherezo. Asigaye avugirizwa induru n'imivumo aho ageze hose kubera amaraso y'inzirakarengane yatumye ameneka. 

Mwe abacu mwigendeye iwabo wa twese tukibakunda, mwari muziko ubu abanyarwanda badashoboye kwamagana ku karubanda Paul Kagame bamuvuma bucece aho baba baryamye, uko bakangutse bagacira kw’ifoto ye bamuvumira kuba yarabashumurije interahamwe zabishe urubozo kandi yari yarazicengeye! 

Akomeje gukoresha ibinyoma bye nk’inyundo iremereye yo kujanjagura ukuri aho guhingukirije umutwe hose, wagirango ntawigeze amwigisha ko nta na rimwe ukuri gutinya ikinyoma. Yaritonze ibinyoma bye arabidoda neza, ariko bitangiye kumuhambukira mu ntoki kubera abantu b’intwari batinyutse bakagaragaza amabanga ye akomeye y’ubwicanyi bwe ndengakamere. Dore ingero z’amwe muri ayo mabanga abanyarwanda n’abanyamahanga bamaze gutahura:

- Yicishije ibyuma,inkota n'amahiri abatutsi b’abagogwe abaguye gitumo yitwikiriye umwijima w’ijoro ryo kw'italiki ya 04/02/ 1993, arangije yihutira gushinja Yuvenali Habyarimana ayo marorerwa;

- Yongeye kwitwikira umwijima w’ijoro yohereza bamwe mu basirikare bamurindaga barashishaga imbunda za misire aribo Lt Frank Nziza na Cpl Eric Hakizimana  bahanura indege ya Yuvenali Habyarimana kw’italiki 06/04/1994, aba aciye akagozi ko gutangiza jenoside yakorewe abatutsi b’imbere mu Rwanda, arangije ibyo byose abyitirira gusa abahutu b’intagondwa, we yigira umwere nk’umumalayika w’Imana; abo basirikare tuvuze haruguru barashe  iyo ndege, nanubu ni inkoramutima za Paul Kagame;

- Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yateje intambara zahitanye abantu barenga miliyoni esheshatu. Ntawamenya umubare w’abantu amaze kwirenza, cyangwa umubare w’abantu ashigaje kwirenza mbere y’uko Imana imuhagarika. Umunsi azafatwa agashyikirizwa ubucamanza, abashinjacyaha bazashobora bate kubarura intumbi z’abo yishe, no gushyira amazina yazo ku rutonde?

- Mu gihe cya jenoside, yohereje bamwe mu basirikare be gufatanya n’Interamwe kugirango bazitize umurindi wo kwica abatutsi yashakaga ko baba ibitambo, kugirango yuririre ku mirambo yabo abone uko asingira ubutegetsi.

Urupfu rwanyu, ntabwo rwari agisida, rwari rupanze mu mibare ye yo kwicara mu ntebe y’ubutegetsi. Amagufa yanyu arayatandika kugirango ayabyaze amafaranga yo kugura amarozi agaburira abanyururu n’abandi bantu  atifuza ko babaho. Yewe ari mu bicanyi ba mbere kw’isi.

 Naho ibyo akoresha jenoside ni byinshi, dore ingero:

- Iyo abishatse, umuntu wese adashaka, amuhimbira ibyaha bya jenoside cyangwa kuyipfobya, agahita amujugunya mu munyururu, akamukatira imyaka yishakiye; 

- Abahutu bose abashyira mu gatebo kamwe akabita abajenosideri, akoresheje ya gahunda ye yise “Ndi umunyarwanda”. Abatutsi banze kumuramya arabaniga, abandi akabafunga, abagize amahirwe bakamucika abakurikiza amarozi ye n'imigozi yo kubanigira iyo bamuhungiye;

- Buri mwaka, kw’itariki ya 7 y’ukwezi kwa Mata, ntatangwa kwibonekeza we n'umugore we akora ikinamico ryo gushinyagurira abaguye muri jenoside ajya gushyira indabyo ahubatse inzibutso za jenoside;

- Ntiyatinye guhohotera BBC ayiziza gutinyuka kuvugisha ukuri kujyanye n’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana n’ubundi bwicanyi ndengakamere yabereye kw’isonga. Kubera kutemera gukomeza kwagaza umwidishyi, BBC yirukanwe mu Rwanda ngo irapfobya jenoside. Kubona BBC itinyuka ikamamaza ko afite uruhare rukomeye muri jenoside, ntashobora kubyihanganira. Iyo BBC iza kuba ikiremwamuntu, nyiyari kuba igihumeka, iba yaragiye aho aba bakurikira bagiye: 

General Major Fred Rwigema, Dr. Major Bayingana, Major Bunyenyezi, Intarebatinya Kayitare, Capitaine Muvunanyambo, Colonel Wilson Rutayisire, Dr. Murego, Dr. Gasakure, Assinapol Rwigara, Captaine Kayitare, Colonel Patrick Karegeya, Colonel Theoneste Lizinde, Seth Sendashonga, Lt  Abdul Ruzibiza, Andre Rwisereka, Charles Ingabire, Lando Ndasingwa, umwana muto witwa Richard Sheja,  General Major Yuvenali Habyarimana, Cyprien Ntaryamira, …n’abandi benshi.

Kuri we, kwica umuntu si icyaha; ahubwo icyaha ni uko yicisha umuntu hakagira ubimenya. Noneho BBC yaramutamaje, iratura ibwira isi yose ko ari umwicanyi ruharwa. BBC yamwambitse ubusa imbere y’amahanga n'imbere y'abanyarwanda, jenoside yakorewe abatutsi imwanditse ku gahanga kuko yayigizemo uruhare rugaragarira buri wese, ni inyonjo  ahetse kandi azahambanwa we n'Interahamwe. 

Igihano abanyarwanda basigaye baramugeneye ni uko we n'Interahamwe ruharwa bafungirwa hamwe ubuzima bwabo bwose mu nzibutso za jenoside, noneho abahisi n'abagenzi bakajya basobanurirwa ukuntu ariwe waciye akagozi ka jenoside abizi kandi abishaka, akica by'intangarugero bamwe mu basirikari be bageragezaga gutabara ababo bicwaga ahubwo agatiza umurindi Interahamwe, ndetse akanaburizamo ibikorwa byose byo gutabara abicwaga.

Mwebwe mwese mwaguye muri jenoside, turabakunda, ntiduteze kubibagirwa, tubahoza ku mutima buri munsi. Twanze ko Paul Kagame nyuma yo kubatangaho ibitambo kugirango asingire ubutegetsi ahindukira akabaherekeza ikinyoma n'ubwirasi ko yahagaritse jenoside, kandi ariwe wayitangije akanayitiza ubukana. Twanze twivuye inyuma imvugo ye ngo abapfuye barapfuye abasigaye nibamukomere amashyi abayobore.

Niyo mpanvu twashyizeho Radio Inyabutatu itangaza akari imurore k’ubugambanyi Paul Kagame yakoreye abatutsi bari mu Rwanda igihe yakomaga imbarutso ya jenoside yabakorewe n'ubwicanyi ndengakamere yakoreye abahutu mu Rwanda no mu mashyamba ya Kongo Kinshasa.   

Babyeyi, bavandimwe, nshuti, baturanyi, namwe mwese mwaguye muri jenoside yakorewe abatutsi bari imbere mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Imana ikomeze ibahe iruhuko ridashira, kandi turayishimira kubera ko yatumye umwicanyi ruharwa wakomeje gukora ikinamico ryo kubashinyagurira ashyira indabyo ahubatse inzibutso mu gihe cy’icyunamo cyabagenewe agaragararira isi yose  ko ariwe wakomye imbarutso ya jenoside yabahitanye ndetse akayigiramo uruhare rugaragarira buri wese. Ese izo ndabyo abaratisha ziraruta ubuzimwa byanyu budafite icyo bwari bumubwiye? 

Nk’uko amaraso ya Abeli yatabarizaga Imana mu gitaka aho yari ari,

amaraso yanyu nayo  aratabariza Imana aho muri!

Tuzagumya kubabera aho mutari, tubaherekesha ukuri.

Mugire iruhuko ridashira!

Yozefu Mutarambirwa,

Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.

To tell the whole truth with clarity and charity

Final Final logo Inyabutatu RPRK

 

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles Ijambo ryo kwibuka ku nshuro ya 21 abaguye muri jenoside yakorewe abatutsi bari imbere mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS