Sunday, 10 21st

Last updateSat, 22 Sep 2018 8pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

IJAMBO RYO KWIFURIZA ABANYARWANDA UMWAKA MUSHYA WA 2015

UMUCO UKURI 1

Posted: 2014-12-31
Source: Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK

Ref: 003112/14/RPRK

Taliki 31 Ukuboza 2014

IJAMBO RYO KWIFURIZA ABANYARWANDA UMWAKA MUSHYA WA 2015

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda,

Mw’izina ryanjye bwite, no mw’izina ry’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK, ndabifuriza umwaka mushya muhire wa 2015. Uzababere umwaka w’imigisha myinshi y’Imana. Imana izabahe ibyiza byose muyisaba, ndetse n’ibyo mwibagiwe kuyisaba.

Abatagize amahirwe yo kurangiza umwaka dushoje wa 2014, turabazirikana kandi turabasabira ngo Imana ibahe iruhuko ridashira. Imana irebeshe benekanyarwanda bose amaso y’impuhwe zayo.

Muri uyu mwaka turangije wa 2014, hari byinshi byahindutse mu mateka y’igihugu cyacu, ntidushobora kubirondora byose ngo tubirangize, ariko reka twibukiranye bimwe muri byo.

1. Umutwe w’ingabo zishyigikiwe na Paul Kagame, M23, wo muri Kongo-Kinshasa waratsinzwe, utakaza ibitwaro bitagira ingano, amatoni n’amatoni; bityo Paul Kagame aba aratsinzwe muri Kongo.

2. BBC yasohoye filime mbarankuru yemeza ko Paul Kagame yahanuye indege yarimo Perezida Yuvenali Habyarimana, kandi iyo BBC yerekana ko Paul Kagame afite uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda muri 1994.

Paul Kagame yabuze icyo yireguza kuri ibyo birego bya BBC, ahubyo ahitamo gukoresha igitugu n’iterabwoba: ategeka abanyarwanda gukora imyigaragambyo yo kwamagana no gusebya BBC, ahohotera BBC Gahuzamiryango arayifunga kandi idafite aho ihuriye n’iriya filime, ashyiraho akanama k’abagererwa be abashinga kwiga ukuntu bapfobya ukuri iriya filime ya BBC yerekana.

Ibyo iriya filime yashyize ahagaragara ni agace gato k’inyigisho Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rimaze igihe kirekire ritangaza mu binyamakuru binyuranye cyane cyane kuri Radio Inyabutatu.

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryiyemeje kudahishira ikibi no kuvugisha ukuri; icyo ridashaka ni ubutegetsi bubi buterwa na system mbi y'imiyoborere, naho icyo riharanira kurusha byose ni system nziza kuko ariyo ibyara ubutegetsi bwiza bwubahiriza amategeko agororotse n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyo system ni igeragezwa ry'ubwami bugendera kwitegekonshinga hifashijwe urwego rwa regence.

3. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ntiryahwemye kwibutsa abenegihugu ko filime ya BBC ivuga ukuri: Paul Kagame yarenze ku masezerano ya Arusha abizi kandi abishaka, yica Perezida Yuvenali Habyarimana, bityo aba aciye akagozi ko gutangiza jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda muri 1994.

Paul Kagame yanze gutabara abatutsi, yanga ko hagira n’undi ubatabara, yanze ko ingabo z’amahanga zibatabara, abwira abendaga kuzohereza ko niziramuka zitabaye azazimarira kw'icumu, ahubwo atiza umurindi Interahamwe kurangiza umugambi wazo mubisha ubwo yoherezaga zimwe mu ngabo ze gucengera Interahamwe zigafatanya gutsemba abatutsi.

Mbere yo guhanura indege ya Yuvenali Habyarimana, Paul Kagame yahungishije abamuhaye ibifaranga kuko atifuzaga ko jenoside ibasanga mu Rwanda kandi yarazi ko nyina, umugore we, abana be, bashiki be, abagize umuryango w’umugore we, n’izindi nkoramutima ze batari gutikirira muriyo jenoside kuko bari batuye hanze y'u Rwanda.

4. Kubera filime ya BBC, umubare w’abantu bamaze gutahura ibinyoma bitindi bya Paul Kagame wariyongereye. Paul Kagame wahekwaga mu ngobyi y’ibinyoma yamushwanyagurikiyeho, none yihaye kubeshyera BBC ngo irapfobya jenoside, ngo irabeshya kurusha Semuhanuka, ngo niyo izana amakimbirane mu banyarwanda. Akiyibagiza ko uko kuri BBC yatangaje Radio Inyabutatu yacu yari imaze imyaka itari mike yaragusakaje mu banyarwanda.

Niba Paul Kagame avuga ko kuvugisha ukuri nka BBC ari ugupfobya jenoside, arashaka ko abantu b’impande zose zo kw’isi bakomeza kumira bunguri ibinyoma bye, bakareka gushakisha aho ukuri guherereye, naho uko kuri kwaba kuryana kurusha gupfusha nyoko wakubyaye, gupfusha umwana wawe, cyangwa gukorerwa ibyamfurambi ugasigarana ubumuga ubuzima bwawe bwose?

Kubera filime ya BBC, abantu bamufataga nk’intwari yahagaritse jenoside, bakamuvuga ibigwi, ubu baramubona bagakorwa n’ikimwaro, bakamuhunga banga gukora mu ntoki ze zijejeta amaraso y’inzirakarengane.

Wangirango BBC yamuteye ku gahanga icyapa kivuga ko yakoze ubwicanyi ndengakamere. Bityo abamubonye bibaza niba ari umuntu cyangwa niba ari sekibi yihinduye umuntu. Abamukomera amashyi ni ukubera kubura uko bagira kugirango barebe ko bwacya kabiri. Abavuga ko Paul Kagame we n'Interahamwe bikoreye inyonjo ya jenoside ntibaba bapfobeje jenoside nk’uko abihoza mu kanwa ke.

Yakarabye amaraso menshi y’abantu b’inzirarakarengane, ntashobora gukaraba amaraso ngo intoki ze zere, jenoside imwanditseho we n'Interahamwe, ntaho bashobora kuyihungira.

Umuvumo w'ababuze ababo kubera ubugome ndengakamere bwa Paul Kagame niwo ukomeje kumukurikirana kandi uzamukurikirana ubuzima bwe bwose.

5. Perezida Paul Kagame yahohoteye abanyururu abambura za radiyo zabo biguriye zabafashaga kwumva Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave, no kwumva izindi radiyo.

6. Hari intumbi nyinshi zatoraguwe mu kiyaga cyitwa Rweru, zigahambwa shishitabona, nta perereza ribaye ngo amateka yazo amenyekane. Bapfuye urwagashinyaguro, bahambwa ntawe ubazi, ariko Imana nibishaka, igihe cyayo cyageze, izaduhishurira amazina yabo.

Nta washidikanya ko uwohereje ingabo i Burundi zivuye mu Rwanda kujya kwiba iyo mirambo aho bayishyinguye bakamutesha ko ariwe wambuye ubuzima izo nzirakarengane.

Abantu bishwe maze imirambo yabo igatoragurwa muri Rweru, Imana irabazi, ihora ihoze, izi uwabishe n’aho yihishe, izi urwo bapfuye, umuntu wishe undi aba ayihekuye.

Icyo tugomba gukora ni ukubasabira, no kwizera ko Imana izabarenganura uko izabishaka. Ntawe uyirusha imbaraga, izi byose, ntawe uyirusha urukundo. Abadatinya Imana, bakayisuzugura, bagatinyuka gukora amarorerwa yanga, tugomba kubagendera kure niba dushaka imigisha yayo. Umwicanyi agomba guhabwa akato, abanyarwanda bakamuvugiriza induru nk’uko bavugiriza induru impyisi yibye intama.

7. Paul Kagame yaguze za missiles zikataje kandi zihenze cyane zishobora guhanura amadege mu bilometero birenga 25, kugirango yigire rwagitinywa mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari.

Mu myaka myinshi amaze ku ngoma, biragaragara ko nta mahoro afite muri we, nta mahoro azazanira u Rwanda, icyo azi kandi arusha abandi bantu bose bo kw’isi ni ubwicanyi ndengakamere no gushoza intambara.

Umuntu nka Paul Kagame utaratinye kwemera ko akana k’agatutsi kari karokotse kitwaga Richard Sheja kicanwa n'abasenyeri igihe kari kicaye ku bibero by’umwe muri bo, hanyuma akabeshya ko ari umucunguzi w’abatutsi, arababaje, ntagira impuhwe za kibyeyi.

Paul Kagame yasesaguye umutungo w’igihugu agura ibitwaro nka biriya byo kumurinda aho kwitwararika imibereho myiza y’abenegihugu; u Rwanda yarugize akarima ke, ntateze kwubura icumu keretse umunsi abanyarwanda b’intwari bahagurutse bakamuhagarika.

Ese abanyarwanda bagomba kumuhiga nk’uko na we abahiga? Ese abanyarwanda bagomba kwivanga mu bye nk’uko na we yivanga mu byabo abahekura, abashimuta, abafungira ubusa, abakenesha, ababuza epfo na ruguru?

Twebwe abagize Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ntitwifuza ko abanyarwanda bagumya gukomera amashyi y’urufaya Paul Kagame wabahekuye kubera ubwicanyi bwe ndengakamere.

Umwaka uwari wo wose Paul Kagame n’abagize agatsiko ke bamaze ku ngoma uba ari umwaka mubi mu Rwanda.

Umwaka wa 2014 nawo rero wabaye umwaka mubi nk’uko intumbi zo mu kiyaga cya Rweru zibyerekana kandi wari watangiye nabi igihe Paul Kagame yoherezaga abicanyi be kunigisha imigozi nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya muri Afurika y’epfo aho yari yaramuhungiye.

Ku munsi wa Noheli y’umwaka wa 2014 abantu batunguwe n'ijambo ry'urukozasoni Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda, yagize ati: "Umwaka wa 2014 wazaniye u Rwanda imigisha" akomeza agira ati: "Buri mwaka uko utashye ugira ibyawo ariko uyu mwaka watubereye umwaka udasanzwe dukoramo ibikorwa bidasanzwe byinshi kandi byiza harimo no guhinyuza abatugiriye icyizere gike n’abatwibeshyeho", nk’uko twabikomojeho haruguru, wagirango u Rwanda rwaraziwe koko! Imigisha PaulKagame avuga ni ukwica Col Patrick Karegeya?

Imigisha Paul Kagame avuga ni ukwica inzirakarengane zitabarika akazohereza mu kiyaga cya Rweru zikareremba ziziritse akandoya? Imigisha Paul Kagame avuga ni ugufunga Kizito Mihigo n'abaganzi be, ni ugufunga Koloneli Tom Byabagamba, Kapiteni David Kabuye na Jenerali Frank Rusagara?

Imigisha Paul Kagame avuga ni ukugumya kugaraguza agati imfungwa za politike Victoire Ingabire, Deo Mushaidi n'abandi?

Imigisha Paul Kagame avuga ni ugukomeza guhiga impunzi aho zamuhungiye hose ashaka kuzigirira nabi, kandi zaratakaje byose ku buryo Imana yonyine ariyo zisigaranye? Imigisha Paul Kagame avuga ni ukuba abanyarwanda bakomeje kumuhunga abandi bamukomera amashyi kugirango baramuke ariko bamuvumira ku gahera mu mitima yabo?

Imigisha Paul Kagame avuga ni ugushimuta Sgt Emile Gafirita wiberaga muri Kenya amuziza gushaka guha ubuhamya ubutabera bw'Abafaransa ku ruhare rwa Paul Kagame mu ihanurwa ry'Indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana?

Imigisha Paul Kagame avuga ni ukutita ku bukene bujejeta mu banyarwanda basigaye baribasiwe na bwaki n'amavunja akajya kwigurira bya misire TL - 50 mu Bushinwa byo kumufasha gukomeza kugundira ubutegetsi no gukomeza kworeka imbaga nyarwanda?

Uyu muperezida ni akaziye abanyarwanda n'ikiremwamuntu!

Ubu abanyarwanda bameze nk’abantu bari mw’ijoro ry’umwijima mwinshi n’imiborogo, ariko ngo nta joro ridacya, turasaba Imana ngo umwaka mushya wa 2015 uzatubere umwaka wo kwibohora, no guhumeka umwuka mwiza wa demokarasi; uzaduhe kugira ihumure n’umunezero nk’umwana w’uruhinja usinziriye ku bibero bya nyina.

Imana izatwagurire imbago, idushyire mu rwego rwo hejuru, aho tuzaba turirimba ko umubano mwiza mu bantu urusha imbaraga amasasu, ko kubana n’Imana biryoshye kurusha amata n’ubuki.

Nanone muri uyu mwaka turangije wa 2014, hari byinshi Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK ryagezeho, dore zimwe mu ngero zabyo:

1. Twakoze ingendo nyinshi mu Bubiligi aho badutangarije ko bishoboka rwose kugerageza system y'ubwami bugendera kw'itegekonshinga mbere y’uko umwami aboneka nk’uko nabo byababayeho igihe bashyiragaho ubwami bugendera kw’itegekonshinga noneho inzego bashyizeho (Guverinoma, Ubutabera n'Intekonshingamategeko) ziyobora igihugu igihe kinini mbere y’uko umwami wa mbere w'ababirigi aboneka.

Banatubwiye ko batigeze bagambirira gukuraho ubwami mu Rwanda, ahubwo ko bari bashyigikiye ivugururwa ry'ubwami bwari bushingiye ku bwiru na Karinga, umwami akabanza akitabira amahugurwa kugirango azabashe kwubahiriza inshingano ze zo kuba umwami ugendera kw’itegekonshinga.

2. Twongereye umubare w'abakangurambaga cyane cyane mu karere k'ibiyaga bigari bya Afurika.

3. Twagerageje kurushaho kwamamaza amatwara y'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK hifashishijwe abakangurambaga. Twifashishije Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana neza mu Rwanda no kw'isi yose ku maradiyo agendanwa buri wa gatandatu isaha imwe kuva sakumi n'ebyiri za ni mugoroba kugeza samoya; nanone twifashishije Radio Inyabutatu ikorera kuri internet (www.radioinyabutatu.com) yumvikana amasaha 24 kuri 24.

Muri uyu mwaka wa 2014 Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK ryabashije kwubaka applications eshatu zituma Radio Inyabutatu yumvikana ku matelefone agendanwa, rinashyira Radio inyabutatu kuri page yayo ya facebook yitwa"RADIO INYABUTATU".

Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK ryabashije kandi gushyiraho imirongo ibiri ya terefone: (+44) 033.00.10.38.98 na (+1) 712.432.5797. Abantu bashobora kwumva Radio Inyabutatu bakoresheje izo nomero nta mafaranga bishyuye iyo bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ububiligi n’Ubufaransa.

4. Ubu ibikorwa by'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK byo guharanira igeragezwa ry'ubwami bugendera kw’ itegekonshinga hifashishijwe regence ntibikiri ibanga kuko byasakajwe mu banyarwanda bari mu gihugu imbere no hanze yacyo, ndetse benshi muribo gahunda bayigize iyabo.

5. Kubera uburemere bw'ubutumwa bujyanye no kurengera uburenganzira bw’ ikiremwa muntu Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK rikomeje guhitisha kuri Radio Inyabutatu cyane cyane ikorera kuri shortwave ku murongo wa 17500 kHz muri band ya 16, byatumye Paul Kagame yitotomba yita Radio Inyabutatu n'andi maradiyo y'abatavuga rumwe na leta ko ari ibiradiyo biharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu, naho umuyobozi wa Senat Bwana Bernard Makuza we aherutse kwemeza ko ibikorwa by'abatavuga rumwe na leta bimaze kugira ingaruka mbi mu Rwanda imbere.

Ibi ni ibyo kwishimirwa ndetse tukongeza umurego mu bikorwa byiza byo guharanira impinduramatwara mu Rwanda.

Inzitizi Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK ryagize mu mwaka wa 2014 ni izi zikurikira:

1. Abagiranabi bagabye ibitero kuri site Inyabutatu.com no kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri internet, ariko twarabitsinze, ndetse dufata ingamba zo kurinda umutekano w'itumanaho ryose ry'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK.

2. Umutekano muke ku bakangurambaga b’Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK baba mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika ukomeje kutubera ikigeragezo kitoroshye.

Twagirango tubonereho umwanya wo gushimira abakangurambaga n'abanyamuryango b'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK kubera ubwitange n'umurava byabaranze mu gushyira mu bikorwa gahunda z'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK n'inkunga bakomeje gutanga kugirango Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ribe rigeze ku bikorwa bifatika .

Ntitwasoza tudashimiye andi mashyaka atavuga rumwe na leta ya FPR , imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu n'itangazamakuru ryigenga rikorera hanze y'u Rwanda, kubera uruhare rwabo bose mu gushaka icyagirira neza abanyarwanda b'ingeri zose.

Turashimira abadutera inkunga y’amasengesho muri byose.

Harakabaho abanyarwanda n'u Rwanda,

Harakabaho ubwami bugendera kw’itegekonshinga mu Rwanda,

Imana ibambike urukundo n’amahoro kandi ibahe kwera imbuto nziza.

Mw'izina rya Komite iyobora Ihuriro ry'Iyabutatu - RPRK:

Yozefu Mutarambirwa

Umuyobozi mukuru (Chairman)

Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK

Final Final logo Inyabutatu RPRK

 

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles IJAMBO RYO KWIFURIZA ABANYARWANDA UMWAKA MUSHYA WA 2015
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS