Monday, 12 10th

Last updateThu, 29 Nov 2018 1pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

Gusubiza Bwana Boniface Benzinge

UMUCO UKURI 1

Posted: 2014-12-25
Source: Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK

 Bwana Boniface Benzinge,

Hari icyo twifuzaga kuvuga ku inyandiko yawe iri hano hasi.

Aho wagize uti: "Umwami yabisobanuye kenshi,ntabwo yigeze yirukanwa n’abanyarwanda kuko byose byakozwe n’Ababiligi ari nabo bari bafite ubutegetsi mu Rwanda icyo gihe."

Mu bushakashatsi twakoze kwaba ari ugukabya gushimangira ko ababirigi aribo nyirabayazana bonyine mu kuba ubwami bwarakuweho mu Rwanda.

Abanyarwanda nabo babigizemo uruhare ndetse nkuko duhora tubitangaza kuri Radiyo Inyabutatu no kuri site Inyabutatu.com agatsiko kari gatsimbaraye ku bwami bwa kera bushingiye kuri karinga nako kabaye intandaro y’ikurwaho ry'ubwami.

Nibyo koko nkuko ubivuga, ababirigi nibo bari bafite ubutegetsi icyo gihe mu Rwanda. Guhangana nabo rero kandi bari bafite imbaraga kurusha ako gatsiko kwari ukwigerezaho.

Tekereza nawe kubona umwe muri abo bari batsimbaraye ku bwami bwa kera yihanukira akabwira Bwana Jean - Paul Harroy imbonankubone ngo "vous êtes un imbécile"! kandi Harroy niwe wategekaga (Vice - Governor / Vice-Gouverneur) u Rwanda n'u Burundi icyo gihe nkuko tubyemeranywaho.

Nubwo Harroy yicecekeye ariko urumva ko iryo hangana atari ko diplomatie/diplomacy ikorwa.

Birakwiye kuvugisha ukuri rero ahabaye amakosa cyangwa intege nke bikamenyekana noneho ahubwo hakaba kwikosora aho gutsimbarara kumyunvire nkiyo yonyine no kugereka ikurwaho ry'ubwami ku Babirigi gusa.

Hari ahandi wagize uti: "mu gihugu cyari kirimo amakimbirane atejwe ahanini n’abari bahagarariye Leta y’ u Bubiligi": Aha naho ni ugukabya kugereka amakimbirane ku babirigi bonyine gusa nkaho abanyarwanda bo bari abere.

Icyo twakwibutsa abanyarwanda ni uko Ababirigi bari barateganyije gushyiraho urwego rwa regence igihe umwami Rudahigwa yitabaga Imana bitunguranye.

Nubwo icyo cyifuzo cyakorewe coup d'Etat i Mwima, ababirigi bacishije make bemera rwose umwami ugiyeho ariko bamusaba kwemera kuzaba umwami wubahiriza itegekonshinga (Roi Constitutionnel/Constitutional King) nawe arabyemera arasinya. Ariko nyuma haje kubaho guhangana n'ababirigi bari bafite ubutegetsi n'ingufu nkuko twabivuze haruguru.

Nyuma y'ububushakashatsi tumaze iminsi dukorera mu Bubiligi kugirango tuganire na Banyirubwite amaso kuyandi, badutangarije bivuye inyuma ko iyo Kigeli Ndahindurwa yemera ingingo7 yasabwaga n'amashyaka 4 yari akomeye icyo gihe yari yibumbiye mu cyitwaga Conseil spécial, aba akiri umwami Constitutionnel mu Rwanda kugeza kuri iyi saha (soma " Uwanze gusinya yarahemutse! ").

Ubwami bugendera kw’itegekonshinga ntibwashoboye kujyaho rero ninayo mpanvu twebwe duhora dusaba ko bwageragezwa mu Rwanda.

Turamenyesha abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa neza icyo ubwami bugendera kw’itegekonshinga bivuze kuko abenshi babivuga bakanabyandika ariko batabyumva.

Mu bwami bugendera kw'itegekonshinga umwami aba ari uw’icyubahiro gusa (Ceremonial King), ubutegetsi nyabwo buba buri mu maboko y’inzego eshatu (Ubutabera, Inteko nshingamategeko na Guverinoma).

Mu bwami bugendera kw’itegekonshinga Umwami nta myanya agaba, nta nzego z'ubuyobozi ashyiraho cyangwa akuraho. Ni ubwami buvuguruye butari mumaboko y'abiru ahubwo buri mumaboko y'abanyarwanda. Itangaza makuru riba ryigenga kuburyo ikosa ryose ribonetse ku muyobozi uwariwe wese yaba n' umwami bahita barishyira ahagaragara kugirango abaturage babimenye banagire icyo babivugaho.

Umwami w'icyubahiro gusa aba ari umuntu nkabandi. Ntabwo avukana imbuto cyangwa ishaka, yewe ntanubwo ajyaho mu bwiru cyangwa hifashishijwe abiru.

Ashyirwaho n'itegekonshinga nkuko abaturage baba barabitegetse bemeza inshingano z'akazi (Job description & Person Specification) azubahiriza muri iryo tegekonshinga. Ashobora gukosa kandi akamenyeshwa ko yakosheje. Ntajyaho muri huti huti kuko haba hari urwego rwa regence kugeza igihe umwami abonekeye cyangwa amaze gutegurwa bihagije.

Umwami asabwa burigihe gukora uko ashoboye akaba Ntamakemwa byamunanira agasimbuzwa undi uba uteganyijwe n' itegekonshinga.

Ni ibyo twifuzaga kuvuga ku nyandiko yawe.

Imana ibarinde.

Jackson Munyeragwe

Secretary General

Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK

Inkuru ikurikira ni iyatangajwe na Bwana Benzinge Boniface:

IGISUBIZO KU NYANDIKO YASOHOWE N’IKINYAMAKURU NEWTIMES CYO MU RWANDA INYANDIKO YISWE « FROM KIGALI TO KIGELI, WILL YOU COME HOME? » yo ku italiki 13 Ukuboza 2014

Muri iyi nyandiko turifuza kubanza kwibukiranya amateka y’ukuntu Umwami aheze ishyanga, hanyuma tubagezeho ibyerekeranye n’ibiganiro yagiranye n’intumwa za leta ya Kigali ku byerekeye itahuka rye.

Twibukiranye Abanyarwanda bakwiriye kumenya ukuri ku mateka y’igihugu cyabo. Nkuko Umwami yabisobanuye kenshi, ntabwo yigeze yirukanwa n’abanyarwanda kuko byose byakozwe n’Ababiligi, ari nabo bari bafite ubutegetsi mu Rwanda icyo gihe.

Ubwa mbere Umwami yasohotse mu Rwanda muli 1960, agiye kureba umunyamabanga mukuru wa Loni witwa Dag Hammarskjold wari waje i Kinshasa mu minsi mikuru y’ubwigenge bwa Kongo.

Yagirango amusabe kumufasha kugarura umutekano mu gihugu cyari kirimo amakimbirane atejwe ahanini n’abari bahagarariye Leta y’ UBubiligi.

Bamaze kubonana, Umwami yabujijwe kugaruka mu gihugu cye bikozwe n’Ababiligi babinyujije mu itangazo kuri radio i Bujumbura. Hagati aho Umunyamabanga wa loni amutumaho ko yaza i New York agasobanura ikibazo cy’uRwanda n’Ababiligi. Umwami yahise ajya i New York kugeza ikibazo cy’ u Rwanda ku muryango w’Abibumbye (Loni).

Umwami yagarutse mu Rwanda avuye mu nama ya Loni, yari imaze Gutora Resolutions 1579 na 1580 zemezaga ko asubira mu Rwanda nk’Umwami, hakazakorwa amatora ya kamarampaka nawe ari mu gihugu cye.

Akigera mu Rwanda, Ababiligi bahise bamusohora ku ngufu, bamwuliza indege ya kajugujugu bamujyana i Bujumbura mu Burundi, bamumenyeshako batazamwemerera gusubira mu Rwanda. Umwami ntiyongeye kugaruka mu gihugu, yavuye i Burundi akomeza inzira y’ubuhunzi.

Kuva muri iyo myaka yose amaze mu buhunzi Umwami ntacyo atakoze agira inama za leta zabayeho zose kugirango zirangize ikibazo cy’impunzi mu mahoro nawe arimo. Ntiyigeze ahwema gusaba leta y’u Rwanda kubonera umuti nyawo ibibazo bitera ubuhunzi; kugirango abana b’u Rwanda badakomeza guhunga urwababyaye.

Ibihugu byose Umwami yabayemo, byamwakiriye neza kandi biranamwubaha maze nawe agafasha impunzi z’abanyarwanda kubona amashuli n’imibereho myiza. Umwami yakomeje gusaba ko habaho inama (table ronde) yo kwiga neza itahuka ry’impunzi zose z’abanyarwanda, zigatahuka mu mahoro; nyamara na n’ubu abanyarwanda bakomeza guhunga bajya mu mahanga.

Twongere twibutse kandi dushimangire ko Umwami atigeze ashyikigira ko impunzi zitahuka hamenetse amaraso. Na n’ubu yemera ko Inama table ronde ikwiye kubaho ibibazo byose by’ubuhunzi bikigwa ndetse n’impamvu zitera ubuhunzi zigakurwaho burundu.

Rudatsimbura Albert.

Imishyikirano n’intumwa za leta kw’itahuka ry’Umwami.

Ku birebana n’uko muri iy’ minsi ishize hari intumwa za Leta y’u Rwanda zaje kureba Umwami ziyobowe na Pasterur Ezra Mpyisi, ibi byabayeho ariko ntagishya bazanye mubyo Umwami yari yarabasabye gutunganya.

Twabibutsa ko atari ubwa mbere habaho imibonano nk’iyo kuko muri 1996 habanje Paul Kagame akiri Visi Prezida, icyo gihe mu biganiro yagiranye n’Umwami kubyerekeranye n’ikibazo cy’itahuka rye, Umwami yamusobanuriye ko nawe yifuza gutaha, ariko ko bigomba gukorwa mu mucyo, ntibibe mu mwiherero.

Umwami yasabye ko ikibazo kimenyeshwa abanyarwanda, hakanakurwaho inzitizi zari mu mategeko, cyane cyane mu itegekonshinga, dore ko n’icyo gihe ari itegekonshinga ryo kuri Republika ya kabili igihugu cyagenderagaho.

Visi Prezida yemeye ko agiye kubivugana na Leta ye bakabikora. Umwami yategereje igisubizo ntiyagira icyo abona kugeza n’ubu; ahubwo akumva ko hari abahohoterwa bazira ko bavuze cyangwa banditse ku kibazo cy’Umwami; Ndetse hakurikiyeho za discours z’abategetsi bakomeye bamwe na bamwe, bavuga ibinyuranye kure n’ibyo bavuganye na Visi Perezida kwitahuka rye. Uko kutavugisha ukuri bibangamiye benshi kandi biteye urujijo.

Ejobundi nabwo, Umwami yongeye kugeza kuri Pasteri Mpyisi ibyifuzo bye, amwibutsa ko nk’uko yali yabyumvikanyeho na Paul Kagame muli 1996, itahuka rye rikwiye kumenyeshwa abanyarwanda, agataha ku mugaragaro. Yahakaniye Pasteri Mpyisi nabagenzi be baje bavuga ko Umwami yafata Pension (ikiruhuko) bakamuha ibyo yifuza byose (inzu,amamodoka, n’ibindi ).

Yababwiye ko ibintu ataribyo akeneye ko ikimubabaje arugushakira amahoro abanyarwanda bose ntawe uhejwe. Naho abavuga cyangwa bandika ko Umwami haribyo yari yemeye mbere ntakuri kurimo. Yongeye kandi kugaragaza ko yifuza ko impunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino mu mahanga zataha mu mahoro.

Ni muri urwo rwego Umwami yongeye gusaba Abanyarwanda ko baharanira umuco wabo mwiza wabarangaga, ariwo unshingiye ku gukundana, kubahana, kwirinda ibinyoma no guhemuka, bakarwanya amacakubili maze bakarushaho kunga ubumwe byo shingiro y’amahoro arambye.

Bikorewe i Washington DC, 16/12/2014

Boniface Benzinge,

Umuvugizi w’i biro by’Umwami

Akaba na chancelier.

Final Final logo Inyabutatu RPRK

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles Gusubiza Bwana Boniface Benzinge
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS