Sunday, 10 17th

Last updateFri, 26 Jul 2019 3pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

POLITIKI Y’UBWIRASI IRASENYA NTIYUBAKA

UMUCO UKURI 1

Posted: 2014-08-05
Source: Ihuriro Inyabutatu-RPR


Kubera ko amateka yandikwa n’uwatsinze kandi ufite ubutegetsi, akayandika uko yishakiye, amateka y’u Rwanda rwa kera abazungu bataraza usanga ari amateka y’abami.

Abami b’icyo gihe baricaga bagakiza, u Rwanda rwari akarima kabo. Ubutegetsi bwabo bwari bushingiye ku binyoma bisekeje muri iki gihe tugezemo: umwami avukana imbuto, afite imitsindo kandi ntagira ubwoko.

Aho repubulika nayo igereye mu Rwanda, yahimbye ibinyoma byayo byo gusimbura ibinyoma by’i bwami byari bisanzweho. Ikinyoma nyamukuru cya repubulika y’u Rwanda ni ukuntu ikoresha iturufu y’ubwoko kugirango ubutegetsi butayinyura mu myanya y’intoki kandi ibone uburyo bwo gukora icyo ishaka ntawe ushobora kugira icyo ayiryoza.

Igihe Parmehutu yari imaze kwigarurira u Rwanda yashatse kwandika amateka yarwo uko yishakiye ikurikije ingengabitekerezo zayo, itangira kwivuga ibigwi ko ariyo yonyine yasezereye ubwami n’ubukoloni mu Rwanda nk’aho ariyo yonyine yarwaniye demokarasi n’ubwigenge, yivuga neza idaha agaciro ibikorwa by’andi mashyaka nka Rader na Aprosoma.

Parimehutu yakoze ibishoboka byose kugirango andi mashyaka azimangane, isigare yonyine mu rubuga rwa politiki. Uko byagendekeye andi mashyaka byabara abapfu n’abapfumu. Ikigaragara ni uko Parmehutu siyo yonyine yaharaniye ubwigenge bw’u Rwanda kandi abahutu sibo bonyine baraye rwantambi ngo ubukoloni buveho. Kugoreka amateka ni ubusembwa bubi Parimehutu isangiye na MRND na FPR.

Kuva repubulika y’u Rwanda yavuka ifite indwara y’ivanguramoko: muri repubulika mputu, abatutsi bakorewe jenoside bicwa nk’ibimonyo; naho muri repubulika ntutsi, abahutu ntawavuga ibyabo. Abacurabwenge ba repubulika y’u Rwanda wagirango bandika amateka y’igihugu bitwaje udutebo tubiri: abahutu bose babashyira mu gatebo kamwe, agatebo gasigaye bakagashyiramo abatutsi bose.

Abo bacurabwenge biyibagiza ko ubwicanyi butagira ubwoko, kuko buboneka mu moko yose; nanone kandi birengagiza ko ayo moko uko ari abiri ashyingirana guhera kera; birinda kumenya ko abantu bafite umutima wa kimuntu babaho mu moko yose. Abatunzwe no gucuruza politiki y’ivanguramoko nibisubireho bareke kudufata nk’ibiburabwenge batubeshya ngo umuhutu n’umututsi ni nk’amazi n’umuriro ntibashobora kubana mu mahoro, ngo umwe ameze nk’aho yaremwe n’Imana naho undi ameze nk’aho yaremwe na shitani, ngo kugirango umwe abeho neza undi agomba gupfa.

Guteranya abantu ugatuma bangana urunuka ni politiki y’abaswa na barusahuriramunduru; politiki yo gushimangira umubano mwiza mu bantu isaba ubushishozi n’ubwitange. Aho gushishikariza mwene kanyarwanda kubana neza na mugenzi we, politiki y’ivanguramoko ni iy’abantu bahitamo inzira igana ikuzimu yuzuyemo amaraso, amarira n’imiborogo: aho kurya duke tw’ineza bahitamo kurya byinshi by’iminyago byuzuyemo imivumo.

Kwigisha urubyiruko ko ivanguramoko ariryo rizateza imbere u Rwanda ni ikinyoma cyambaye ubusa, ni ubugome bukabije. Abanyapolitiki bitwaza ivanguramoko nk’uko abategetsi ba repubulika y’u Rwanda babigenza, tugomba kubumvisha ko niba bashaka kujya mu muriro utazima bagomba kwijyana bonyine nta n’umwe muri twe ubaherekeje.

Ku bayoboke ba kiliziya gatolika, ivanguramoko ni icyaha gikomeye, ugikoze agomba kugisabira imbabazi mu ntebe ya penetensiya. Ivanguramoko rigendana n’ubwirasi, agasuzuguro, ubugome n’indi myifatire ibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Nk’uko ivanjiri yigisha ko abagabo bifuza umugore w’undi baba bakoze icyaha cy’ubusambanyi mu mitima yabo, abafitiye umuntu nyanaka urwango runuka baba bamwishe mu mitima yabo.

Niba wanga urunuka ubwoko ubu n’ubu, uba wabwishe mu mutima wawe. Hari abanyarwanda benshi barangije kwica kera repubulika y’u Rwanda mu mitima yabo kubera amarorerwa yabakoreye ibahekura, ibagira impunzi imyaka n’imyaniko, ibatwikira, ibaroga, ibajugunya mu buroko bazira ubusa, ibahiga bukware kw’isi yose…n’ibindi bibi byinshi.

Uko repubulika y’u Rwanda idashaka ko babaho, nabo ni uko yabavuye ku nzoka, ngo “Ingwe ntiyarizi gufata ku gakanu yarabyigishijwe”. Uko iyo repubulika ikomeje kwikora mu nda yica abana bayo ni nako umubare w’abanyarwanda bayanga urushaho kwiyongera.

Abo itarahitana irabibikiye, abayishyigikiye nabo igihembo cya nyuma ibageneye ni urupfu: Karegeya, Sendashonga, Kayibanda, Lizinde, Habyarimana, Agata Uwilingiyimana, Lando Ndasingwa…ko bayikoreye igihe kirekire ubu barihe?

Urwango ni intangiriro y’ubwicanyi. Nk’uko ifumbire ituma imyaka yera neza mu mirima, urwango ni ifumbire y’ubwicanyi.

Ntabwo bitangaje rero kubona umuhezanguni ahinduka umwicanyi bitamugoye, cyangwa ngo abana be bamere nka we, ngo “Abana ba samusure bavukana isunzu.” Abahezanguni bo mu moko yombi bafite umujinya w’umuranduranzuzi, ni abo gusabirwa nta kindi! Imana iturinde uburakari bwabo bukaze kurusha ubumara bw’inzoka yitwa impiri.

N’ubwo bamwe muri abo bahezanguni bafite imitungo ikataje bakesha ibikorwa byabo by’urukozasoni, ntitugomba kubagirira ishyari: nta muntu uharanira kwitwara bunyamaswa ngo bimunanire, ahubwo ikigoye ni uguharanira kuba umwere muri byose ukemera ugasonza aho kwandavura wiba abakene cyangwa wica abantu b’inzirakarengane ngo ubambure utwabo.

Hari ukuntu kuba umuhezanguni bigendana no kugira inda nini, kuba rujindiri rurya ntiruhage, kwanga gusangira ibyiza by’igihugu n’abanyarwanda bose.

Hari amashyaka yo muri opozisiyo yafashwe n’iyo ndwara yo kudashaka gusangira ubutegetsi n’abandi: ugasanga ishyaka runaka ryibwira ko rikomeye cyane kurusha ayandi, rikayarebana agasuzuguro n’igitsure, rishishikajwe no kuyasenya kugirango amaherezo rizifatire ubutegetsi ryuririye ku “imva” z’amashyaka ryamaze gusandaza. Ingeso mbi yo gucuranwa ubutegetsi no kubushyira mu ntoki z’umuntu umwe rukumbi niyo ituma u Rwanda rubura imbaraga zo kwivana mu mazi abira rurimo guhera muri 1959.

Amateka y’u Rwanda yerekana ko atari byiza ko ishyaka rimwe rukumbi riganza ayandi kuburyo riyirukana rwose mu kibuga cy’umukino wa politiki. Nyamara hari amashyaka yo muri opozisiyo arabya indimi iyo arebye ukuntu FPR ikize n’ukuntu yigaruriye u Rwanda ikarudanangira.

Ayo mashyaka aribaza ati: Ese ni nde wanze gukira bikabije nka FPR? Kuvuga ngo “Ntawanga aheza arahabura” ni imitekerereze y’abantu badafite morality ishingiye ku rukundo nya rukundo abagereki bita “AGAPE”, iyo “agape” (self-sacrifying love) ni bene rwa rukundo ruruta byose, rwarundi rugize kamere y’Imana.

Urukundo nk’urwo ruzira ubwibone, rushimishwa no kwitanga mu gutanga ibyishimo byuzuye, rwihatira gufasha abanyabyago. Icyangombwa si uko ishyaka rigera ku munezero ryonyine, icyangombwa ni uko u Rwanda n’abana barwo bose bibona bari mu gihugu cy’amata n’ubuki: ibi ni ihurizo ryashobeye repubulika y’u Rwanda n’amwe mu mashyaka yo muri opozisiyo afite inda nini kandi ashaka gusimbura FPR.

Umwanzuro

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK (Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom) ryemera ko muri iki gihe cy’akaga gakomeye, abanyarwanda bakeneye AGAPE (self-sacrifying love) yo kubafasha kwiyunga, kubabarirana, gusana imitima yabaye ubushingwe, guhashya ivanguramoko, no kugendera kure inzangano n’ubundi bugizi bwa nabi.

AGAPE niyo itera ingufu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK kugirango ribashe kwigeza kuri bimwe mu bikorwa byaryo bishimishije: urubuga rwa internet Inyabutatu.com, radiyo Inyabutatu yo kuri intenet ikora amasaha 24 kandi igiye kumvikana ku matelefoni agendanwa mu minsi mike iri imbere, radiyo Inyabutatu ya short wave yumvikana mu Rwanda buri wagatandatu kuva saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (18h-19h) no mu bindi bihugu byinshi.

Abadutega amatwi bazi ko dukunda gushyira mu gatebo kamwe ubwami gakondo na repubulika y’u Rwanda: byombi birasa nk’intobo mu gukoresha ubutegetsi bubi butubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu; iyo karinga ishyikiriye abo idashaka irabashahura, naho repubulika y’u Rwanda yagera kubo yanga ikabaca umutwe; karinga yambaye ibishahu by’abo yishe, naho jenoside y’abatutsi bari mu Rwanda muri 1994 yanditswe ku gahanga k’Interahamwe na Paul Kagame.

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK (Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom) ryryamagana ryivuye inyuma ubutegetsi bubi bufata abantu nk’ibintu bukamena amaraso yabo nk’ay’amatungo; ntamwanya na muto rifite wo guta mu nzangano n’amashyari, cyangwa wo gucudika n’abicanyi bamena amaraso y’abanyarwanda.

Icyo Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK (Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom) rishaka ni ugutumira abanyarwanda ngo bahure basangire ibyiza bya AGAPE; nanone kandi Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK (Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom) ririfuza kumenyesha abanyarwanda bamaze kuzinukwa ubwicanyi ndengakamere bwa repubulika y’u Rwanda ko bashobora kuyihunga binjira mw’Ihuriro.

Kuri twebwe, ishyaka ntanarimwe rigomba kurusha agaciro igihugu, ndetse ntirirusha agaciro ubuzima bw’umuntu; kuri twebwe icyo ishyaka ribereyeho ni uguha umunyarwanda ubundi buryo bwo gukunda no gukorera igihugu cye, akandi kamaro k’ishyaka ni uguharanira imibereho myiza y’umuturage. Amashyaka mabi atazi uko AGAPE iteye, usanga ameze nka rukuruzi ikwega abahezanguni; amashyaka nk’ayo nta n’ubwo aha agaciro umutekano w’aboyoke bayo bo hasi, icyo agamije cyane rwose ni imibereho myiza y’abayategeka.

Abahezanguni bafite inda nini n’inyota y’ubutegetsi, bareba umuturage nk’ukuntu imbwa yishwe n’inzara ireba inyama z’imihore, bitwara nk’abafite za diplome zijejeta amaraso zitangwa na Gafuni University, ntiduhwema kubasabira ngo Imana ibakosore.

Kugirango twerekane ko tudashaka ubwirasi bw’abahezanguni, dukunda kuvuga kenshi ko umwami dushaka mu bwami bugendera ku itegekonshinga duharanira agomba kuba ari Ntamakemwa kandi azajya yitaba ngo “karame” nihagira umwengihugu umuhamagara.

Iyo “karame” ntazayivuga nk’ukora ikinamico cyangwa ukurikiza ikinyabupfura cya nyirarureshwa, izaba ari “karame” ivuye ku mutima wuzuye AGAPE, kandi ufite umuhate wo gushaka kuba intangarugero n’inyangamugayo. Azajyaho hifashijijwe regence kandi ari uw’icyubahiro gusa kuko ubutegetsi buzaba buli maboko y’inzego eshatu ( Executive, Parliament, Judiciary).

Abahezanguni, abarozi, abambuzi, abatekamutwe, abafana b’ivanguramoko, abo bose AGAPE ishobora kubavura baramutse babishatse; bagomba kumenya ko AGAPE ari umuti ukomeye wo kuvura abantu batazi akamaro k’umubano mwiza mu bantu.

Uwo muti uroroshye: kuba umugiraneza, kugira umutima wa kimuntu, kwitwa volontaire wa Croix Rouge, kwitwara nka wa musamaritani mwiza wo mw’ivanjiri, ibyo byose ntibisaba kwiga amashuri ahambaye nka Alegisi Kagame, cyangwa kugira ibifaranga byinshi, cyangwa kuba icyamamare nk’umupapa utegeka kiliziya gatolika; Imana ntawe isubiza inyuma aje kuyisaba AGAPE, iramureka akavoma uko ashaka ahubwo akaba ari we winanirwa.

Ese niba byororoshye gutyo kuki FPR itabikozwa? Inyota y’ubutegetsi, n’ishyari ryo kwirundaho imitungo ndengakamere byayihumye amaso biyizibira umutima kuburyo isenga ifaranga, imbunda n’amasasu, amarozi, agafuni, lisansi yo gutwika, gereza, n’andi mayeri menshi ya shitani.

Twese nitudahaguruka ngo tuyihagarike hakiri kare, izajugunya u Rwanda mu muriro utazima, kandi tuzi ko ugiye aho hantu adashobora kuvayo.

Twese hamwe tuzatsinda.

Harakabaho ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda hifashishijwe urwego rwa regence.

Mw'izina rya komite nyobozi y'Ihuriro:

Joseph Mutarambirwa

Executive Member

Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK

Telephone: +44 20 8123 3482

Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Facebook: Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK

UMUCO UKURI 1

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles POLITIKI Y’UBWIRASI IRASENYA NTIYUBAKA
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS