Welcome to Inyabutatu
VISION AND MISSION STATEMENT
- 13 March 2015
- Editorial/Ubwanditsi
Posted: 2014-05-14
Source: Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK
U Rwanda Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryifuza (Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK's vision)
Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ririfuza u Rwanda rufite amahoro arambye kandi rugendera ku mategeko abenegihugu bishyiriyeho ubwabo kandi bibonamo kuko yimakaza ikiremwamuntu na demokarasi isesuye, yo shingiro ry’imiyoborere myiza. Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK riharanira ubwami bugendera kw'itegekonshinga hifashijijwe regence.
Inzirambonezamugambi y'Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK (Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK's mission statement)
Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK rishishikariza abanyarwanda igeragezwa ry'ubwami bugendera kw'itegekonshinga mu Rwanda. Ubwami bugendera kw'itegekonshinga ni inkingi ya mwamba ya demokarasi isesuye izashingirwaho uburenganzira bw'ikiremwa muntu, ubutabera n'ukwishyira ukizana kwa buri mutura-Rwanda.
Ibikorwa by'Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK bya buri munsi bifite uruhare mu kubaka ejo hazaza kandi twizerako ubufatanye bw'abagize Ihuriro buzatugeza ku ntego.
Umurava, ubutwari, kutirata, ubworoherane, ukwitanga n’izindi ndangagaciro nk’izo abasekuruza bacu badusigiye ni zo ntwaro Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryiyambaza kenshi ngo zirifashe kwiyeza no kuba umusemburo w’ibyiza kandi nizo kabando ryisunga mu nzira igamije kunogereza umubano mwiza mu bantu.
Demokarasi si umwambaro dusohokana iyo tubishatse. Demokarasi ni inshingano ya buri munyarwanda. Ni ngombwa kwubahiriza amategeko bose bibonamo kandi bishyiriyeho.
Mubigejejweho na:
Comite iyobora Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK (Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom)