Welcome to Inyabutatu
UBUTUMWA BW’AKABABARO KU RUPFU RWA NYAKWIGENDERA COLONEL PATRICK KAREGEYA
- 13 March 2015
- Editorial/Ubwanditsi
Posted: 2014-01-03
Source: Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK
02/01/2014
Kuri: Dr. Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa,
Ihuriro Nyarwanda-RNC.
IMPAMVU: UBUTUMWA BW’AKABABARO KU RUPFU RWA NYAKWIGENDERA COLONEL PATRICK KAREGEYA
Nyuma yo kwumva inkuru y’incamugongo ko umwe mu batangije Ihuriro Nyarwanda-RNC ariwe Colonel Patrick Karegeya yitabye Imana yishwe urw’agashinyaguro;
Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryifatanyije mu kababaro n’umuryango wa nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya.
Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryifatanyije kandi mu kababaro n’abayobozi hamwe n’abanyamuryango b’Ihuriro Nyarwanda-RNC muri ibi bihe batakaje umuntu wakudwaga cyane kandi w’ingirakamaro.
Ntidushidikanya ko nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya asigiye abayobozi n’abanyamuryango b’Ihuriro Nyarwanda-RNC umurage mwiza wo gukunda u Rwanda, guharanira demokarasi no guhashya yivuye inyuma ingoma y’igitugu ashakira abanyarwanda imibereho myiza.
U Rwanda rutakaje intwari.
Ntabwo bisaba ko umuntu aba yarahebuje mu bijyanye no gukora iperereza kugirango amenye uwishe Colonel Patrick Karegeya. Dushingiye ku byatangajwe ku maradiyo anyuranye, biragaragara ko uwamuhotoye ari Perezida Paul Kagame wari waragerageje kwica General Kayumba Nyamwasa inshuro ebyiri zose mu gihugu cya Africa y’Epfo bombi bamuhungiyemo Imana igakinga akaboko.
Imana ikomeze ihe kwihangana umuryango wa nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya kandi imuhe iruhuko ridashira.
Turi kumwe muri ibi bihe by’akababaro.
Joseph Mutarambirwa
Chairman
Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK