Tuesday, 07 23rd

Last updateSun, 14 Jul 2019 2pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

Ihuriro Inyabutatu-RPRK rirasobanura amahame yaryo atandukanye n'ayagatsiko k'abantu 3 kihaye gukoresha izina ryayo ntaburenganzira.

header default

Posted: 2013-12-23
Source: Radio Inyabutatu

 

Ni kuli short wave kuwa 6, 21/12/2013 saa (19h-20h) z'i Kigali......

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu shortwave buramenyesha abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu taliki ya 21/12/2013 Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira: "

Ihuriro Inyabutatu-RPRK rirasobanura amahame yayo atandukanye n'ayagatsiko k'abantu 3 kihaye gukoresha izina ryayo ntaburenganzira.

Ako gatsiko kagizwe n'abantu 3 bakurikira:

1. Jean- Marie Gakwaya utuye Montreal (Canada)

2. Eric Nkusi utuye USA

3.Hosea Niyibizi utuye Canada

Ikiganiro kizatangira mu kabwibwi guhera (19h00) z’i Kigali mu Rwanda. Abatumirwa kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave ni: Yozefu Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo mu Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK.

Munyeragwe atangira asoma ibibazo 2 bya Ntagara Ildephonse uba mu Rwanda:

1. 'KWIYAMA INTAGONDWA ZIHAYE GUKORESHA IZINA RY'IHURIRO INYABUTATU-RPRK NTABURENGANZIRA ZIBIFITIYE'

2. 'Ese koko Perezida Obama arasaba Umwami Kigeli wa V gutaha mu Rwanda' - Imirasire.com

Munyeragwe aramagana Jean- Marie Gakwaya utuye Montreal (Canada), Eric Nkusi utuye USA, Hosea Niyibizi utuye Canada bihaye gushyiraho facebook bise "Ihuriro RPRK Kigeli Ndahindurwa": Ihuriro ry’ Inyabutatu-RPRK ririgenga, si ishyaka ry’umwami Kigeli Ndahindurwa, ntibagomba gukoresha izina ry'Ihuriro batabifitiye uruhushya.

Ntibigeze baba abayoboke b'Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK, ntibigeze banamenya uko ryavutse n'uko bahisemo kwitwa Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK.

Munyeragwe aramagana bidasubirwaho aba batekamutwe bashaka gukoresha izina ry'Inyabutatu-RPRK bagamije gushaka kuyobya no kugendera kubikorwa by'Ihuriro Inyabutatu-RPRK abanyarwanda bakomeje gushima.

Munyeragwe akomeza asobanura ko icyo Ihuriro Inyabutatu-RPRK rishyize imbere ari systeme y'ubwami bugendera kw'itegekonshinga aho kuba umwami Kigeli Ndahindurwa kuko umuntu adashobora kuba umuti na gato.

Mutarambirwa ariyama akomeje abashaka kwiyitirira ibikorwa by' Ihuriro ry’ Inyabutatu-RPRK bakoresha izina ryaryo, arasobanura ko ari ikimenyetso cyerekana ko barangwa n'igitugu, ikinyoma, ubusambo, mbese ko ari abateka mutwe.

Mutarambirwa kandi arerekana ko kuba umwami Kigeli ndahindurwa yaranze gusinya ingingo 7 zari zikubiyemo ibyifuzo by'amashyaka ane y’ingenzi ( izo ngingo 7 ni izi:

1. gushyiraho gouvernement y'agateganyo ihuriweho n’ayo mashyaka uko ari ane Aprosoma, Unar, Parmehutu, Rader,

2. Umwami akagira agenda izwi ntiyitware uko yishakiye,

3. Umwami akimuka i Nyanza agatura mu murwa mukuru i Kigali,

4. Umwami akemera abategetsi b'agateganyo,

5. Umwami ntagire icyemezo afata kitabanze kwemezwa na Conseil Special,

6. Umwami agasinya inyandiko bamugejejeho atarengeje iminsi 8 keretse Conseil Special yongereye igihe,

7. Kalinga igasimburwa n'ibendera ry'igihugu naho abiru bakavaho burundu ari ikimenyetso gifatika ko umuntu adashobora kuba umuti ahubwo ko ashobora guhinduka nk'igicu, kwishakira inyungu ze n'izagatsiko ke akarangwa n'igitugu gikabije asuzugura ibyifuzo by'abaturage.

Munyeragwe na Mutarambirwa barasobanura amakosa yakozwe n'intagondwa zitashakaga ko ubwami bwivugurura bigatuma repubulika ivuka. Barerekana ko icyifuzo cy'ababiligi bashakaga ko hajyaho Regence igizwe n'abantu babifitiye ubushobozi kugeza igihe umwami ateguwe bihagije ntageho huti huti cyari cyiza rwose, ali nayo mpanvu basanga abanyarwanda bazifashisha Regence kugeza igihe bemeje uzaba umwami nkuko bizaba bikubiye mw'itegekonshinga.

Mutarambirwa na Munyeragwe barerekana rwose ko u Rwanda ubu ari repubulika yemewe na loni kandi itegekwa n'umuperezida, ubwami bwavuyeho, Urwanda nta mwami rufite ubu urutegeka. Ihuriro ry' Inyabutatu -RPRK rikaba riharanira systeme y'ubwami bugendera kw'itegekonshinga, ryifuza ko bwageragezwa mu Rwanda hifashishijwe systeme ya Regence kugeza igihe umwami agiriyeho nta huti huti, ntirikorera umuntu uwariwe wese, ntirikorera umwami Kigeli Ndahindurwa, ntirimuvugira, siwe rishyize imbere.

Mutarambirwa arerekana ko aho Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK rivugira abaturage kandi rikorera abaturage,aka gatsiko k'abantu batatu twavuze hejuru ko kemera gukorera inyungu z'umuntu umwe gusa.

Aho Ihuriro-RPRK riharanira demokarasi, aka gatsiko gatsimbaraye kuli Kalinga no ku bwiru. Aho Ihuriro-RPRK ryigisha umubano mu bantu, aka gatsiko gashyigikiye ubwirasi no kwiyemera, aho ihuriro ry’inyabutatu-RPRK riharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu, aka gatsiko gashyigikiye igitugu, iterabwoba, ubusambo n'andi mafuti nkaya kakoze kiha gukoresha izina RPRK nta burenganzira kabifitiye kuburyo gatera urujijo kuko ibyo kandika gakoresheje izina RPRK ari nkaho ihuriro Inyabutatu-RPRK riba rivuguruje indanga gaciro yaryo.

Niyo mpanvu ihuriro inyabutatu-RPRK rikamagana. Aka gatsiko, kulibo, iby'abanyarwanda n'u Rwanda ni iby'umwami naho Ihuriro inyabutatu-RPRK ryemera ko umwami atari ubwami kandi u Rwanda si umwami, iby'abanyarwanda ni ibyabo, ntawe ugomba kubigira ibye ntawe ubimuhaye. Ihuriro inyabutatu-RPRK rivugira abaturage ngo bave ku ngoyi.

Mutarambirwa arangiza abuza aka gatsiko kudakoresha izina RPRK ahubwo akagira inama yo gushyiraho ishyaka ryako riharanira Kigeli Ndahindurwa no gukoresha radio yabo ijwi ry'ubumanzi

Abifuza kuzagira ibyo batubaza cyangwa batwunganira, bashobora gukoresha adresses zikurikira:

Telephone: +44 20 8123 3482

Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. org

Skype: radioinyabutatu

Facebook: Radio Inyabutatu

Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 15310 kHz muri meter band 16.

Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:www.radioinyabutatu.com

Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00-20h00) z’umugoroba.

Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

Mugire Imana.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

Akarere k’ibiyaga bigari bya Africa

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles Ihuriro Inyabutatu-RPRK rirasobanura amahame yaryo atandukanye n'ayagatsiko k'abantu 3 kihaye gukoresha izina ryayo ntaburenganzira.
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS