Tuesday, 07 23rd

Last updateSun, 14 Jul 2019 2pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

Rucunshu iteye iseseme

Logo 111 1222

Posted: 2013-12-03
Source: Comité de soutien pour une monarchie Constututionnelle au Rwanda

 Jyewe ndi umusomyi ukunda gusoma inyandiko zo ku rubuga Inyabutatu nkaba ndi no muri komite ishyigikiye ko hasubizwaho ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda. Hashize igihe kirekire nkurikiranira hafi ibiganiro by’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK bikunda gutambuka ku maradiyo anyuranye. Ndibwira ko hari abasomyi badasiba ku rubuga Inyabutatu ariko batagize umugisha wo gutega amatwi ibyo biganiro byose. Uyu munsi rero, nzinduwe no kugeza kuri abo basomyi ibibazo n’ibisubizo bikunze kugaruka kenshi mu biganiro nk’ibyo.

Muri iyi nyandiko, ndibanda ku bwami (ubwami bwa kera n’ubwami bugendera kw’itegekonshinga) no kuri repubulika, ba nyirubwite nibasanga hari aho nibeshye basabwe kuhagorora.

• Ese ubwami bwa kera hari ikintu cyiza bwagiraga, naho icyo kintu cyaba kingana n’ururo?

Mu gihe cy’ubwami bwa kera, umwami yaricaga kandi agakiza. Yari umucamanza w’ikirenga: abo yaciraga urwo gupfa, baricwaga. Abatoni be yabagabiraga imisozi n’amashyo y’inka uko yishakiye kandi akabanyaga igihe ashakiye. Igihugu cyose cyari akarima ke.

Iyo yakoraga amakosa, ni nde wari kuyamuryoza? Nta we! Kubera ko yari afite ububasha butagira urugero, abanyarwanda bari batunzwe no gupiganira kumwikundishaho, bamuhakwaho buri gihe; wagirango ingeso mbi yokamye abanyarwanda yo guhora bahakirizwa ni aho ituruka. Birindaga kumurakaza, ahubwo bakamugusha neza, bagakora ibyo ashaka. Yaravugaga rikijyana.

Abiru bari mu bajyanama be b’imena n’ibyegera bye. Yari afite abagore benshi, bityo mu bana be harimo benshi badasangiye ba nyina. Ibi byateraga amakozere mu rubyaro rwe, dore urugero rwa hafi: abahungu b’umwami Kigeli Rwabugiri basubiranyemo ku Rucunshu, amaraso menshi aratemba, barwanira kumusimbura. Kuki amaraso agomba kumeneka kugirango umuntu umwe yifatire ubutegetsi?

Aliko Umwami yahoraga yitwararitse cyane ubusugire n’ubumwe bw’igihugu.

Mu myaka amagana n’amagana abami gakondo bategetse u Rwanda, nta na rimwe abahutu n’abatutsi bigeze bafata imiheto n’imyambi ngo basekurane; nta banyarwanda ibihumbi n’agahumbagiza bigeze bahunga igihugu cyabo, ari uruvunganzoka, kubera ubutegetsi bubi bunuka mu gihugu cyabo.

Abakoloni bageze mu Rwanda barumirwa bitegereje ukuntu abanyarwanda bakundaga igihugu cyabo, ururimi rwabo, n’umwami wabo.

Dore bimwe mu bintu abakurambere bacu bahuriragaho kandi bikabatera ishema: ubwami, u Rwanda, ikinyarwanda, umuco nyarwanda, n’amateka nyarwanda. Abanyarwanda bemeraga ko u Rwanda rwari igihugu kitavogerwa bati “U Rwanda ruratera ntiruterwa.”

Igihugu cyacu aho gitandukaniye n’ibindi bihugu byinshi byo muri Afrika, ni uko abakoloni baje basanga u Rwanda ari igihugu kimaze imyaka amagana n’amagana cyigenga: naho ibindi bihugu byinshi nka Uganda, Kenya na Nijeriya byaremwe na bagashakabuhake.

Mbere y’ubukoloni, ibihugu byinshi biriho ubu muri Afrika ntibyabagaho.

U Rwanda rwahanzwe n’abami gakondo, nibo turukesha.

Ibi nta munyarwanda ugomba kubyibagirwa.

Bararudusigiye, none aho kuruteza imbere no kurutengeneza ngo tuzarusigire abana bacu rutatse ubwiza buhebuje, dushishikajwe no kurusenya nk’aho tutifuza ko rukomeza kubaho.

Ikindi tutagomba kwirengagiza ni uko abo bami bagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ikinyarwanda mu gihugu cyose. Abami bahoraga bashaka kwagura u Rwanda nta mwami wigeze abwira abanyarwanda ko u Rwanda ari nk' ikirahure cyuzuye amazi.

Ikindi kigaragara, ni uko mbere yo gufata u Rwanda, abakoloni bakocoranye n’ubwami gakondo, bumera nk’ubukubiswe n’inkuba itagira amazi, butsindirwa ku rugamba amanywa ava. Kubera iki?

Kuko ubwami bwa kera bwananiwe kwivugurura ngo bwunguke ubwenge bwo kuzibira hakiri kare amayira yose repubulika yashoboraga kunyuramo iza mu Rwanda. Repubulika yabwambuye intebe bumaze igihe busa n’ubusinziriye.

Icyakora Nkubito y'Imanzi Umwami Mutara Rudahigwa ntako atari yagerageje igihe atanga inama ati"aho kwica Gitera mwakwica ikibimutera" gusa ninkaho yacurangiraga abahetsi kuko ninkaho repubulika yitoreye ingoma mu giteme.

Repubulika yaje ifite akarimi keza, ivuga amagambo y’amareshyamugeni ko izakuraho ubuhake n’ubukoloni, ko izazana demokarasi nyakuri maze abaturage bakitorera abategetsi mu mahoro n’ubumwe, ko abanyarwanda bazaba baringaniye rwose imbere y’amategeko, ko akarengane akariko kose kazavaho…n’ibindi nk’ibyo. Ese ayo masezerano yose hari na rimwe repubulika yakurikije da?

• Ese repubulika yo hari icyo umuntu ashobora kuyinenga?

Ntitugomba kwibagirwa ko ugize icyo anenga repubulika kuva yakandagiza ikirenge iwacu imugesura ijosi, habe no kuzuyaza.

Repubulika yo mu Rwanda ifite ibyaha byinshi by’inkomoko, ntawabirondora byose ngo azabirangize, ariko ikibazo cyayo nyamukuru ni ugusimburana ku ngoma mu mahoro n’ituze nta mivu y’amaraso ibanje gutemba (peaceful transfer of power).

Iki ni ikibazo giteye ubwoba kandi repubulika idafitiye umuti, cyarananiranye nk’ushaka gukacanga icyuma cy’inyundo gishyushye ngo akimire.

Buri muperezida ugiyeho, akoresha iturufu y’amoko agatuma abanyarwanda basubiranamo bagashihana nk’ibirura. Akagororera ababaye intangarugero mu kwica abandi banyarwanda, kubatwikira amazu n'imyaka, kurya inka zabo n'andi matungo yabo, kurya akataribwa no kumenesha abandi.

Agera k’ubutegetsi ari uko abwibye ku ngufu, akabugundira ku ngufu, akabuvaho ari uko habonetse undi muntu umurusha umushiha no kubeshya akabumutsindaho amwicishije inzara n'inyota n'uwo bashakanye, amuhotoye se cyangwa amukinduranye n'abarikumwe na we.

Bityo rero perezida n’agatsiko ke muli repubulika bagakorera abenegihugu ayo ifundi igirira ibivuzo: abatavuga rumwe na perezida baricwa, abandi akabohereza kuborera muri gereza, abagize amahirwe bagasimbuka urupfu barahunga; wagirango perezida muli repubulika ye ntayindi gahunda yigirira usibye kugundira ubutegetsi byanze bikunze no kubyuka buri minsi ashaka abo yirenza. Abimakaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu abatoza uruhindu akabasya nkusya amasaka cyangwa usekura ibigori.

Aho kwibanda ku nshingano ye yo kurinda abaturage, abashumuriza ibisumizi bye byo kubatera hejuru no kubabuza epfo na ruguru.

Ba perezida bahora baturumbuye amaso nkuko igisambo iyo kirimo gusahura inzu yawe kiba gitunetswe cyikanga ko ugaruka, gihora kibaririza amakuru yawe umutima wacyo udatuje; burya nta kindi igisambo gitinya kuri iyi isi uretse uwo cyambuye. Ng’ibyo ibyo repubulika na perezida wayo biberamo kuva yakwaduka mu Rwanda.

Nyamara imirimo ifitiye akamaro igihugu ntibuze, dore ingero: gutera inkunga abaturage kugirango bagere k’umusaruro ushimishije w’ibiribwa maze inzara icike burundu mu Rwanda, kuzanira abaturage amazi meza n’amashanyarazi mu ngo zabo, gushyira kaburimbo mu mihanda nyabagendwa yose y’igihugu, gushakira urubyiruko imirimo myiza ihemba imishara ishimishije, n’ibindi byinshi.

Abanyarwanda bakomeza kwihambira kuri repubulika n’amaraso nyarwanda atagira ingano imaze kumena, sinzi uko babaye, sinzi ruswa bahawe uko ingana, wagirango uwabaroze ntiyakarabye, bazumva ryari ko repubulika iryana kurusha intare zo mu ishyamba?

Bategereje ko repubulika itikiza amamiliyoni angahe y’abanyarwanda mbere y’uko icibwa mu gihugu? Abanyarwanda bakwiye kuyihagurukira bakayita kure nk’ujugunya kure igihanga cy’imbwa yaboze, naho ubundi amaherezo izabarya ibamareho.

Ntabwo ariyo ubwayo izibwiriza ngo ireke kubarya urusorongo. Igihe cyayo cyo kwikosora cyararenze, kwibuka imbaga y’abo yoretse igihe cya genocide ibaziza ubusa mu Rwanda abandi ikajya kubarimburira mu mashyamba ya kongo ntibituma dusinzira. Repubulika yahekuye u Rwanda birengeje kamere ku buryo idakwiye kubabarirwa.

Iyo witegereje neza ugasuzuma uko repubulika iteye kuva yashinga ikirenge mu Rwanda, usanga ikibazo atari Paul Kagame, Theodore Sindikubwabo, Juvenal Habyarima, Gregoire Kayibanda, nta nubwo ari amoko cyangwa akarere, yewe, nta n’ubwo ikibazo ari Parmehutu, MRND cyangwa FPR: ikibazo nyamukuru ni kamere mbi ya repubulika ubwayo.

Niba repubulika ikomeje kuganza mu Rwanda, uko buri muperezida afashe ubutegetsi azihutira kujwibura amashyaka yose usibye ishyaka rye ryonyine gusa, atangire guhiga bukware abatavuga rumwe na we, abe umwicanyi kabuhariwe.

Si ngombwa kuba umuhanuzi , umupfumu cyangwa umuhanga w'indengakamere kugirango umenye mbere y’igihe amarorerwa perezida w’ubutaha n'ishyaka rye azakora, amateka ya repubulika mu Rwanda arabyerekana neza: buri muperezida ni rukarabankaba, rwabuzisoni, rwanzabana, kabuhariwe mu kubeshya no gucamo ibice abanyarwanda, mpemukendamuke, nikubirebyose, mwamiwamashitani.

Umutegetsi ukwiye ayo mazina yose aba aha abaturage urugero rw’ukuntu batagomba kwifata niba bashaka kubaho neza mu mahoro: niba yiba, nibareke kwiba; niba abeshya kurusha Semuhanuka, nibareke kubeshya bavugishe ukuri; niba ahohotera indushyi, nibagirire ibambe imbabare kandi bafate neza abana bose b’Imana; niba aryoherwa no kwoga mu kizenga cy’amaraso y’intungane, nibasabe Imana kumuvuma no kumuta mu muriro w’iteka vuba na bwangu; niba yirirwa ajonjora amoko y’abanyarwanda, nibahindure amazina yabo bose, buri wese yitwe Bagarirayose; niba ashimishwa no kwica amategeko yose y’Imana, nibamwereke ko bakunda kuyubahiriza kurusha abazima n’abapfuye.

Kumwanga byonyine ntibihagije, nibitandukanye na we bicengezemo indangagaciro zibabereye (ubupfura, umurava, Ubuntu, ubutwari, kwiyumanganya, kworoherana, kutagira umururumba, kutiba, kutabeshya, nkwanga ikibi cyose aho kiva kikagera, muli make kwihebera Imana).

Nibamwime imitima yabo. Mu mitima yabo, nibamuhe akato, bamubere ibyigomeke byanyabyo, ibyigomeke bitigeze bibaho kw’isi. Ibyigomeke bijugunya kandi bitemera kwakira imipanga, uburozi, ibyuma, ubuhiri, amasasu, ibibiriti, na lisansi byo kurimbura abandi banyarwanda, ibyigomeke rwose byanga ibibi byose repubulika na ba perezida bayo babahatira ngo birimbure abaturanyi, abavandimwe , inshuti, abana, abakecuru n'abasaza, abagore n'impinja, ibimuga ndetse n'abasazi, mbese bene kanyarwanda bose.

Niba perezida muli repubulika ye ashegeye gushyiraho itegeko rinyuze ukubiri n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, nta muntu muzima ugomba kuryemera na gato: ese ubu koko uwo perezida yategeka abaturage kurya inyo zo mu musarane bakemera kuziyongobeza ari nzima? Reka da! Gandhi avuga ko itegeko nk’iryo riteye ishozi nta kuryemera na busa: abaturage bagomba guhagurukana iseseme n’agasuzuguro gakabije bakarirwanya berekana ko bo ubwabo ari imfura zaremwe n’Imana, ko nta na rimwe bazapfukama ngo basenge ikigirwamana naho cyaba gihetse amagunira yuzuyemo amazahabu cyangwa gihetse ibibunda bya rutura.

Buri muturage agomba kwiheraho mu kurwanya ibibi mu mutima we, no gukunda ibyiza mu mutima we: wa mugani w’abashinwa, buri wese aramutse yikubise agashyi agakubura mu rugo rwe no kw’irembo rye, bwacya isuku yasakaye hose.

• Ubwami bugendera kw’itegekonshinga bumaze iki?

Iyo abategetsi n’abategekwa banywanye igihango kirusha ibindi uburemere n’agaciro, icyo gihango cyitwa itegekonshinga. Hakoreshejwe demokarasi nyakuri, abenegihugu biyandikira itegekonshinga kandi bakaritora. Akamaro karyo ni uko ryereka buri wese umurongo atagomba kurenga, akarikurikiza, andi mategeko yose y’igihugu nayo akarikurikiza byanze bikunze: ryitwa itegekonshinga bitewe n’uko andi mategeko yose ari ryo ashingiyeho.

Nta munyagihugu n’umwe ubaho uri hejuru y’iryo tegeko. Imana yonyine rukumbi ni yo iri hejuru yaryo.

Iyo igihugu gifite itegekonshinga kandi kikagira ubwami, ubwo bwami nabwo bwumvira itegekonshinga: erega ritegeka abantu bose nta n’umwe uvuyemo, rikubiyemo ukuntu abenegihugu bifuza gutegekwa: itegekonshinga ni ryo jwi nyamukuru ry’abenegihugu.

Umwami udashaka kunyura mu nzira abenegihugu bihitiyemo, agomba kwegura, nk’uko byagendekeye Edward VIII wo mu Bwongereza na Leopold III wo mu Bubiligi.

Dore icyo abo bami bombi bibagiwe: nta mutegetsi w’inyaryenge wiha kunnyega no gukerensa itegekonshinga, kereka umutegetsi w’umwasama utazi icyatsi n’ururo kandi wihambira kuri bamwe mu bajyanama be bashishikajwe no kumuroha bagatuma ubutegetsi bumunyura mu myanya y’intoki; kandi usibye n’ibyo, umutegetsi usuzugura abenegihugu agomba kuvaho.

Itegekonshinga ni nk’itara rimurikira abenegihugu mu nzira banyuramo bagana ubumwe, amahoro, umunezero n’amajyambere. Iyo igihugu kidafite itegekonshinga abaturage bibonamo kandi bubahiriza bose, babaho nk’inyamaswa, umwidishyi akabakandagira ku gakanu. Ubwami bwubahiriza itegekonshinga ridafite amakemwa ni bwo pfundo y’amahoro arambye n’umunezero mu gihugu.

Kw’itariki ya 9/10/59, imbere y’Inama Nkuru y’Igihugu irikumwe na Bwana J.P.Harroy (wari uhagarariye ubutegetsi bw’abakoloni), Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa yarahiriye kuba umwami ugendera kw’itegekonshinga kandi abishyiraho umukono ntawe ubimuhatiye.

Abakoloni bahengereye yagiye mu mahanga guharanira ubwigenge bwacu bamwirukana mu gihugu, none amaze ishyanga imyaka irenga 50: ibi ni ikimwaro kidateze gusibangana ku banyarwanda. Jyewe nzapfa mbibibutsa.

Nk’uko igiti kiza cyera imbuto nziza, ubwami bugendera kw’itegekonshinga bubarizwa mu bihugu bikungahaye k’uburumbuke n’amahoro: Ubwongereza, Ububiligi, Ubuholandi, Ubuyapani, n’ibindi bihugu. Iyo igihugu gifite ubwami bugendera kw’itegekonshinga, abenegihugu babubonamo ishema ry’igihugu cyabo, ni yo mpamvu babukomeyeho cyane: umwami baramuhemba kandi bakamutunga nk’uko baha umusirikare ibyo akeneye (ibiryo, icumbi, imyenda n'amasabune, amavuta, inkweto n'amasogisi, ingofero, imbunda, ibitanda, amashuka yo kuryamamo, amajipe yo gusiragira hirya hino, amashanyarazi, amazi, ameza, intebe, amasahani…n’ibindi byinshi…n’umushahara wa buri kwezi) abaturage barishyira bakizana (with freedom of speech) nkuko itegeko nshinga bihitiyemo ribigena .

Kirazira rwose ko abana b’umwami barwanira intebe y’ubwami, kirazira rwose ko habaho gusimburana ku ngoma mu cyuka, itegekonshinga ntiribibemerera: ntawima ingoma mu maraso, nk’uko byagenze ku Rucunshu, nk’uko byabaye umurage tumenyereye muri repubulika. Kirazira ko umwami yivanga mu bikorwa bya politiki: amashyaka ni yo asizanira amajwi y’abaturage hakoreshejwe demokarasi nyayo, kugirango hashyirweho minisitiri w’intebe ushinzwe ibikorwa bya guverinoma bya buri munsi.

Ubwami, guverinoma, abaturage, bose batahiriza umugozi umwe: itegekonshinga. Mu bwami bwubahiriza itegekonshinga umwami ntagomba kurangwa n'ubwirasi cyangwa agasuzuguro; ntagomba kubeshya, kwirarira, kwiyemera, abaturage baramwubaha kuko nawe atabirataho.

Agomba kuba intangarugero mu umuco no mu myifatire. Ijisho rya rubanda rimuhoraho kimwe n'abamukomokaho kandi nabo bagomba kurangwa no gukunda umulimo nk'abandi banyarwanda, bakiga, bakitabira igisilikali nk'abandi,nabo bakaba indakemwa mu umuco no mu myifatire; Abaturage bahemba umwami kuko abera intagarugero abato n'abakuru yimakaza umuco n'ubumwe bwabo.Mu bwami bugendera kw’itegekonshinga, nta misozi n'inka umwami agaba yewe nta nubwo ariwe ugena abakwiriye guhabwa imidali y'ishimwe, ni inzego za Leta zibahitamo noneho abayibonye bakagira ishema ryo kuyambikwa n'umwami.

Mu bwami bugendera kw’itegekonshinga, nta kuntu umwami aba ari umutegetsi nk’uko Kigeli Rwabugiri yategekaga, ahubwo aba ari ikimenyetso cy’ubumwe bw’igihugu: in the Constitutional Monarchy, the three institutions (Executive, Legislative and Judiciary) are strong and independent.The monarch remains the symbol of national unity and acts as a Head of State while the day-to-day running of the country is carried out by the government led by a Prime Minister issued from a political party winner of free and transparent elections).

Mu bwami bugendera kw’itegekonshinga, ibyabereye ku Rucunshu ni akatazwi.

Tugarutse kuri repubulika yo mu Rwanda, uko ingoma zihinduye imirishyo, imivu y’amaraso iratemba, nk’aho imigezi y’amaraso yo ku Rucunshu itarihagije n'ubwo yo yibasiye gusa abarwaniraga ingoma. Nta yandi maraso agomba kumeneka buri gihe perezida mushya yigaruriye u Rwanda.

Abagitsimbaraye k’ubwami bwa kera, nimufate ijambo mwerekane ibyo munenga ubwami bushingiye kw’itegekonshinga, hanyuma ibiganiro birusheho kuryoha.

Abihebeye repubulika, na mwe urubuga ni urwanyu, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ntawe riheza cyangwa rinena, mwese ribakirana icyubahiro n’ikinyabupfura, rizi neza ko umutegetsi ubeshya kandi ugenda asakuza hose ko akunda u Rwanda ariko agafata nabi abanyarwanda ari umubisha twese dukwiye kugendera kure.

Abatari babizi nimubite mu gutwi kandi mubyandike ku mitima yanyu, gukunda u Rwanda ni ukwimakaza mwene Kanyarwanda ukamufata nk’amata y’abashyitsi kandi nturangwe n'akarimi keza, umutima wawe ugomba kurangwa no kubwiza abanyarwanda ukuli. Nta kuntu wakunda uRwanda udakunda abana barwo, abanyarwanda bose. Henga mbisubiremo, bitagira uwo bicika: gukunda u Rwanda ni ugukunda abanyarwanda bose.

Gufata mwene Kanyarwanda nk’amata y’abashyitsi ni byo byananiye repubulika, imarira abanyarwanda kw’icumu aho kubatera inkunga no gutuma bateta mu gihugu cyabo; icyo nenga ubwami bwa kera ni uko bwananiwe kwivugurura igihe butuma repubulika iva ikantarage no mu Rwanda ngo pi, itangira iryanisha amoko, ibiba inzangano muli bene Kanyarwanda, yigisha gufata abagore n’abakobwa ku ngufu , kwica, gutwika, kwiba, kumenesha no kurya akataribwa, igororera abarushije abandi umururumba n'ubukana mu kwitabira ibyo bibi byose.

Ubutegetsi budafata bene kanyarwanda nk'amata y'abashyitsi burakabura inka n’amata mu Rwanda, buragahura n’urwadutwaye Nyiratunga (yari nyina wa Yuhi Gahindiro) wasize avuze ati “Abatoya ntibagapfe"abaririmbyi batandukanye baje guhindura mu ndirimbo ayo magambo ye. Mushobora kuyisanga kuli www.inyabutatu.com.

Erega birakwiye ngo twese duhore twiyibutsa ibyiza dukura mu muco twasigiwe n'abakurambere(valeurs morales) usanga mu ndirimbo zigisha, zihanura "nk'umubano mu bantu" ya Nkurunziza Francois n'izindi z'abandi bahanzi mubona kuli site y' Inyabutatu.

Nk'uko nigeze kubivuga, iyo igihugu gifite itegekonshinga kandi kikagira ubwami, ubwo bwami ntibukorera mu mwijima kuko nabwo bwumvira itegekonshinga: erega ritegeka abantu bose nta n’umwe uvuyemo, rikubiyemo ukuntu abenegihugu bifuza gutegekwa: itegekonshinga ni ryo jwi nyamukuru ry’abenegihugu, umwami nawe agomba kuryubahiriza uko ryakabaye.

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles Rucunshu iteye iseseme
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS