Tuesday, 07 23rd

Last updateSun, 14 Jul 2019 2pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

“ABAKOMOKA K’ UMWAMI YUHI MUSINGA" IGICE CYA KABIRI"

Logo 111 1222

Posted: 2013-12-03
Source: Comité de soutien pour une monarchie Constututionnelle au Rwanda

 Basomyi mudasiba k’urubuga rw’Inyabutatu,

Mwebwe duhuje urukundo rw’ubwami bugendera kw’itegekonshinga, nejejwe no kubagezaho uyu munsi bimwe mu byo navumbuye mu gitabo cya Padiri Leon Delmas cyitwa GENEALOGIE DE LA NOBLESSE (les Batutsi) DU RUANDA.

Abagore b’umwami Yuhi Musinga

1- Nyirakabuga Therese wa Cyigenza wa Rwakagara (Abega)

2- Kagisha Monique wa Cyigenza wa Rwakagara (Abega)

3- Kankazi Radegonde wa Mbanzabigwi wa Rwakagara (Abega)

4- Mukaruhinda wa Rukemanganizi wa Ruhinajoro wa Rwakagara (Abega)

5- Mukamugema wa Nyiringabo wa Muhigi wa Mukotanyi wa Rugagi (Abega)

6- Kanyange wa Muhigi wa Mukotanyi wa Rugagi (Abega)

7- Mukakarema wa Nyagacura wa Nyamihana wa Rugagi (Abega)

8- Mukashema Bernadette wa Gakuba wa Rugangare wa Karuranga (Abega)

9- Mujawingoma wa Rwego wa Rwabitenga wa Nkubana wa Bajore wa Nyakiminika wa Masasa (Abega)

10 – Mukande wa Gasaruhama wa Runigababisha wa Rubonankeke wa Jyembe wa Masasa (Abega)

11 – Nyiramanegurwa wa Bandora wa Ruburika wa Baryinyonza wa Kigeli Ndabarasa (Abanyiginya)

12 –Murebwayire wa Sebisaho wa Badahakana (Abaha)

13 –Gikwanzi wa Rusekampunzi wa Kabuto wa Nyakabwa wa Byuma wa Karishungu wa Muhoza wa Biregeya wa Kwezi wa Ntaho wa Mutumwinka wa Kabumba wa Kimenyi-Rwahasha (Abagesera).

Abana b’Umwami Yuhi Musinga na banyina bababyara

1- Musinga na Nyirakabuga Therese babyaranye: Rwigemera Etienne, Bakayishonga Emma, na Mukamulera Emertiane.

2- Musinga na Kagisha Monique nta mwana babyaranye.

3- Musinga na Kankazi Radegonde babyaranye Rudahigwa Charles (Umwami Mutara Rudahigwa).

4- Musinga na Mukaruhinda babyaranye Mukabanana Dancilla.

5- Musinga na Mukamugema babyaranye Bagambiki Philbert.

6- Musinga na Kanyange babyaranye: Musheshimbugu Gertrude, na Rutaganira.

7- Musinga na Mukakarema babyaranye: Mwanamwana, na Nkuranga.

8- Musinga na Mukashema Bernadette babyarane: Ruzindana Joseph, na Ndahindurwa Jean Baptiste (Umwami Kigeli Ndahindurwa).

9- Musinga na Mujawingoma babyaranye: Mukabayojo Speciose, na Ruzibiza Francois Xavier.

10-Musinga na Mukande babyaranye: Nkurayija Jean de la Croix, Badakengerwa, na Rutayire.

11-Musinga na Nyiramanegurwa babyaranye Subika Robert Bellarmin.

12-Musinga na Murebwayire babyaranye Bushayija, na Mukangira.

13-Musinga na Gikwanzi babyaranye Masabo Methode.

Ibyitonderwa:

1- Rugagi ni musaza wa Nyirayuhi Nyiratunga. Nyirayuhi Nyiratunga ni nyina wa Yuhi Gahindiro. Rugagi n’uwo mushiki we Nyiratunga bafatanije gutegeka Urwanda igihe kirekire, Gahindiro akiri umwana.

2- Musinga yabyawe na Kanjogera. Kanjogera ni umukobwa wa Rwakagara. Kanjogera ni umugore wa Kigeri Rwabugiri. Rwakagara ni sebukwe wa Kigeli Rwabugiri.

3- Musinga ni mwene Kigeli Rwabugiri wa Mutara Rwogera wa Yuhi Gahindiro. Rwakagara ni sekuru wa Yuhi Musinga.

4- Mukaruhinda ni musengeneza wa Nyirakabuga Therese, Kankazi Radegonde, na Kagisha Monique. Aba bategarugori uko ari bane ni abagore ba Yuhi Musinga. Nyirakabuga Therese, Kankazi Radegonde, na Kagisha Monique ni abakobwa ba banyirarume ba Yuhi Musinga; naho Mukaruhinda ni umukobwa wa mubyara wa Yuhi Musinga. Yuhi Musinga ni umwuzukuru wa Rwakagara, arongora abandi buzukuru batatu ba Rwakagara, kandi arongora umwe mu buzukuruza ba Rwakagara.

5- Mukamugema ni musengeneza wa Kanyange. Aba bategarugori bombi ni abagore ba Yuhi Musinga.

6- Yuhi Gahindiro ni umugabo wa Nyiramavugo Nyiramongi. Nyiramavugo Nyiramongi ni mushiki wa Rwakagara. Rwakagara ni muramu wa Yuhi Gahindiro.

7- Urujeni ni umukobwa wa Yuhi Gahindiro. Urujeni ni umugore wa Rwakagara. Urujeni ni nyina wa Cyigenza. Rwakagara ni umukwe wa Yuhi Gahindiro. Rwakagara ni muramu wa Mutara Rwogera.

8- Sharibabaza ni umukobwa wa Rwakagara. Sharibabaza ni umugore wa Rwogera. Rwakagara ni sebukwe wa Mutara Rwogera.

9- Rwakagara ni muramu wa Yuhi Gahindiro, ni nyirarume wa Rwogera, ni sebukwe wa Rwogera, ni sebukwe wa Kigeli Rwabugiri, ni muramu wa Rwogera, ni sekuru wa Yuhi Musinga. Mu by’ukuri rero, nta gitangaje kubona ko mu ntambara yabereye ku Rucunshu, bene Rwakagara (barimo Kabare, Kanjogera na Ruhinankiko) birenza Umwami Mibambwe Rutarindwa bakigarurira ubutegetsi bwose mu Rwanda.

Erega no muri ibi bihe turimo, hari ibikomerezwa bikomoka kuri Rwakagara: Umwami Kigeli Ndahindurwa ni mwene Yuhi Musinga wa Kanjogera wa Rwakagara. Umwami Kigeli Ndahindurwa ni umwuzukuruza wa Rwakagara. Perezida Kagame Paul ni mwene Rutagambwa wa Kabagema wa Cyigenza wa Rwakagara. Perezida Kagame Paul ni ubuvivi bwa Rwakagara. Nyina wa Perezida Paul Kagame akomoka kwa Rugagi.

10- Dore uko ibintu byifashe: ku ngoma ya Yuhi Gahindiro, mushiki wa Rwakagara ni umugore w’umwami; ku ngoma ya Mutara Rwogera, umugabekazi ni mushiki wa Rwakagara; ku ngoma ya Kigeli Rwabugiri, umugore w’inkundwakazi cyane wa Kigeli Rwabugiri ni umukobwa wa Rwakagara; ku ngoma ya Mibambwe Rutarindwa, umugabekazi ni umukobwa wa Rwakagara; ku ngoma ya Yuhi Musinga, umugabekazi ni umukobwa wa Rwakagara; ku ngoma ya Mutara Rudahigwa, umugabekazi ni umwuzukuru wa Rwakagara; (ku ngoma ya Kigeli Ndahindurwa, umwe mu bagabo batandatu bamaze kuba abaperezida ba Repubulika y’Urwanda ni ubuvivi bwa Rwakagara).

11- Mibambwe Rutarindwa nta maraso ya Rwakagara yari afite mu mubiri we, niyo mpamvu bene Rwakagara bamwishe. Iyo aza kuramba ku ngoma, umenya ingufu za Rwakagara zari kugabanuka. Abishe Mibambwe Rutarindwa bakica abakono n’abanyiginya avukamo bishe byinshi. Ingeso mbi yo kurimbura abantu ukabizamukiramo ni iyakera mu Rwanda. Perezida Yuvenali Habyarimana n’Umwami Mibambwe Rutarindwa babarirwa mu bantu ishyano ryose bakubitanye n’uburakari bwa bene Rwakagara. Kuva ku ngoma ya Yuhi Gahindiro kugeza kuri uyu munota, wagirango Rwakagara akomeje kuyobora amateka y’Urwanda uko yishakiye.

Supporting Committee for Constitutional Monarchy in Rwanda

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles “ABAKOMOKA K’ UMWAMI YUHI MUSINGA" IGICE CYA KABIRI"
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS