Tuesday, 07 23rd

Last updateSun, 14 Jul 2019 2pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

Uwanze gusinya yarahemutse! (Twiyemeje kuvugisha ukuli: uwariwe wese wagize uruhare mu marorerwa yoretse u Rwanda kuva mu mwaka wa 1959, yikosore kandi anicuze imbere y'Imana).

Logo 111 1222

Posted: 2013-12-03
Source: Comité de soutien pour une monarchie Constututionnelle au Rwanda

Comité de soutien pour une monarchie Constitutionnelle au Rwanda yongeye gushimira byimazeyo Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK kubera inyigisho zayo zihita kuli radio inyabutatu kandi zigaragara ku rubuga inyabutatu.com.

Izo nyigisho zerekana ko imitegekere myiza (system) irambye abanyarwanda bihitiyemo kandi bibonamo ariyo muti nyawo ukenewe cyane kuburyo bwihutirwa.

Si umuntu runaka kuko umuntu ahinduka nk’igicu.

Izo nyigisho zerekana bihagije ukuntu amarorerwa yagwiririye u Rwanda kuva muli 1959 kugeza ubu yatejwe n'abantu, baba abiru bari batsimbaraye ku nyungu zabo bwite zonyine cyangwa se baba abategetsi ba repubulika.

Comité de soutien pour une monarchie Constitutionnelle au Rwanda irashimangira ko imvugo igira iti" Umuntu nyanaka atashye niho u Rwanda rwabona umuti w'ibibazo byarwo" nta shingiro ifite na busa.

Abanyarwanda basonzeye demokarasi isesuye, niyo abanyarwanda bifuza ko itaha mu Rwanda. Umunsi demokarasi isesuye yasesekaye mu Rwanda, igihugu cyacu kizaba giteye intambwe ikomeye mu gukemura ibibazo gifite ubu.

Ubwami bugendera kw'Itegekonshinga nibwo buzazana demokarasi isesuye kandi nibwo buza mbere y'umwami kuko bumurusha agaciro, butariho ntashobora kubaho.

Abanyarwanda nibo batiza uwo bahisemo kuba umukuru w’igihugu inshingano yo kuba umwami w’icyubahiro gusa.

Abanyarwanda nibo bashobora kumwambura icyo cyubahiro cyo kuba umwami igihe bashakiye. Iyo basanze inshingano bamuhaye zimunaniye bamukuraho kuko aribo baba bamushyizeho.

Umwami ni umunyarwanda nk’abandi baturage, kandi abo mu muryango w’umwami batungwa n’imirimo y’amaboko yabo nk’abandi banyarwanda bose.

Ubu bwami dushaka ko BUGERAGEZWA ni ubwami bushyirwaho n'abaturage. Ntaho buhuriye n'ubwami bwa kera , ntaho buhuriye na repubulika yakoze jenoside ikaba yaranze kunamura icumu kuva yadutse mu Rwanda. Buriya bwami bwa kera bwaciwe burundu muli 1961, natwe ntitubushaka rwose.

Itegekonshinga rikubiyemo ibyifuzo by'abenegihugu niryo rishyiraho ubwami twifuza.

Niryo Mwami nyakuli rifite ubutegetsi bwose kuko amategeko yose ariryo ashingiyeho.

Ntirishyirwaho n'agatsiko. Abanyarwanda nibo bihitiramo imitegekere myiza bibonamo n’imicungire y’umutungo w’igihugu.

Itegekonshinga riteganya uko umukuru w’igihugu ( ariwe umwami w'icyubahiro gusa) ajyaho n’uburyo avaho.

Bivuzeko n’umwami ubwe ategekwa n’itegekonshinga nk’abandi banyarwanda bose kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Mu byo dushimira nanone radio inyabutatu ni ukuli dusanga mu biganiro binyuranye, maze uruhare rwa buli wese mu bwicanyi bwahekuye abanyarwanda rukajya ahagaragara.

Ni muli urwo rwego Comité de soutien pour une monarchie Constututionnelle au Rwanda ikomeje gushyira ahagaragara inyandiko zerekana ukuli kw'imizi y'ubwicanyi bworetse u Rwanda guhera 1959 kugeza amagingo aya; yaba ari abategetsi ba za repubulika, zaba ari intagondwa zari zitsimbaraye ku bwami bwa kera, abo bose bahemukiye abanyarwanda.

Uyu munsi tubagejejeho inyandiko ikurikira.

Ababishobye muzayihindure mu Kinyarwanda no mu Cyongereza.

Byandikiwe kandi bishyiriweho umukono i Londoni mu Bwongereza.

Email : This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Tel: 0044 2083683640 (UK) / 001 5857308352 (USA)

ICYITONDERWA: Mujye kuri site ya Radio Inyabutatu: www.radioinyabutatu.com kuri iyi link:http://radioinyabutatu.org/index.php/83-radio-inyabutatu/inyabutatunews/157-twiyemeje-kuvugisha-ukuli-uwariwe-wese-wagize-uruhare-mu-marorerwa-yoretse-u-rwanda-kuva-mu-mwaka-wa-1959-yikosore-kandi-anicuze-imbere-y-imana , mumanuke hasi cyane niho musanga umugereka kuri iyi nyandiko. Nimumara gusoma page 199 nabwo mumanuke hasi murasanga page 200,201 na 202. Mutubabarire byatewe n'ikibazo cya scanner.

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles Uwanze gusinya yarahemutse! (Twiyemeje kuvugisha ukuli: uwariwe wese wagize uruhare mu marorerwa yoretse u Rwanda kuva mu mwaka wa 1959, yikosore kandi anicuze imbere y'Imana).
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS