Monday, 05 20th

Last updateFri, 10 May 2019 4pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

“ABAKOMOKA K’ UMWAMI YUHI MUSINGA"

lady 32819 640

Posted: 2013-08-08
Source: Ruhanamilindi Sebastien, umusomyi

 

Sinarimperutse kubagezaho inkuru y'umusomyi nyuma y'iyo nabagejejeho mu kwezi kwa gatatu taliki 13 kw'uyu mwaka:(Rwose bararuciye bararumira.)

Ikinzinduye n'ukubabwira ko icyo nakwongera kuli iyi nkuru ( “ABAKOMOKA K’ UMWAMI YUHI MUSINGA". MU BWAMI BUGENDERA KW’ ITEGEKONSHINGA, ITEGEKONSHIGA NIRYO RITEGEKA: Kuwagatanu taliki ya 09/08/2013 saa moya za nimugoroba (19h00) z'i Kigali), mbonye kuli chatroom ya radio inyabutatu, nzabikora Kuwagatanu mu kiganiro.

Ruhanamilindi Sebastien, umusomyi

Inkuru Ruhanamilindi Sebastien yakuye kuri Chatroom ya Radio Inyabutatu:

Banyita Muzehe" Gatana" mu karere ka Bibwe aho ntuye. Muli make, mbashimiye ubutwari mukomeje kwerekana muguharanira umuco wacu kandi mwerekana ibyiza byo kuwuvugurura aho biringombwa kugirango ugendane n'ibihe bigezweho.

Ubwami bwa kera nibwo nakuriyemo aliko nshimishijwe no kubona abakiri bato nkamwe mwifuza ko Ubwami buvuguruye bwageragezwa nkuko Padiri Bushayiza yabuharaniye n'abandi nka Rwigemera Etienne, Ndazaro Lazare, Prospere Bwanakweri, Nzigiyimana Athanase, Kalinda Callixte, Habimana Andre etc.

Mboherereje ibyo nshoboye kwibuka kubakomoka k' Umwami Yuhi Musinga. Hari umutama witwa Gatanazi Theobald wabaye i Kilembwe(Moba) waje kwimukira i Kavumu Yuhi Musinga amaze gutanga uzi neza abakomoka kuri Yuhi Musinga, uretse ko ndaherutse amakuru ye kubera intambara zibasiye utu turere dutuyemo.

Imana ibarinde, mukomezanye umurava.

Gatana Straton, i Bibwe.

Nifuje kubagezaho rero bamwe mubo nzi bakomoka kuli Yuhi Musinga wari warashakanye n’abagore 11 babyaranye abana mu buryo bukurikira:

1. Kankazi yabyaye Umwami Mutara Rudahigwa: nta mwana Rudahigwa yasize abyaye.

2. Nyirakabuga yabyaye abana bakurikira: Rwigemera Etienne wabyaye Gerard Rwigemera wabyaye Serge Rwigemera nawe wabyaye Shiny Kevin Rwigemera (ubuvivi bwa Yuhi musinga). Gerard Rwigemera yabyaye kandi Claire Kibukayire. Rwigemera Etienne yabyaye kandi Florida, Jean na Matilda wabyaye Eric Rutayisire(umwuzukuruza wa Yuhi Musinga)

3. Mukakarema yabyaye Nkuranga nawe wabyaye Rangira.

4. Mukabagorora yabyaye Subika nawe abyara Nkotanyi na Muratwa.

5. Mukamugema yabyaye Bangambiki.

6. Mujawingoma yabyaye Ruzibiza.

7. Mukashema Bernadette yabyaye Ruzindana, Ndahindurwa Jean Baptiste(Kigeli 5) na Speciose;

8. Mukande yabyaye Nkurayija, Badakengerwa, Rutayisire.

9. Murebwayire yabyaye Bushayija.

10. Kanyange yabyaye Rutaganira.

11. Gikwanzi yabyaye Rutaganira.

Nibyo nzi, uwamenya ibyisumbuyeho yanyunganira kandi agakosora ahari ngombwa.

Gatana Straton

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles “ABAKOMOKA K’ UMWAMI YUHI MUSINGA"
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS