Tuesday, 07 23rd

Last updateSun, 14 Jul 2019 2pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

Akomeje kuvunira ibiti mu matwi

lady 32819 640

Posted: 2013-04-11
Source: Umusomyi, Kwilina Sekanyana.

 Mperutse kubwira abandi basomyi (reba inyandiko yitwa “Inshuti nyayo ikwereka aho amakosa ari” yo ku rubuga inyabutatu.com) ko ntabura kwerekana ku mugaragaro amafuti akunze kuboneka mu nyandiko zikorerwa umwami Kigeli Ndahindurwa. Reka dusuzumire hamwe ijambo ry’Umwami Kigeli V rigenewe icyunamo cy’uyu mwaka wa 2013.

Ngiye kubereka amakosa 12 musanga aha hakurikira:

link:http://murengerantwari.unblog.fr/2013/04/10/ Ijambo ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa muri ibi bihe by’icyunamo

Ibiri munyuguti ibyibushye kandi yumukara cyane ni ahari ikosa, ibikosoye biri mu dukubo. Urugero: ikosa [ibikosoye].

1. Nongeye kubaramukanya urukundo n’Urukumbuzi [urukumbuzi]rwinshi

2. mu gihugu cyacu. birakwiye [Birakwiye]kandi

3. Tugomba kuzirikana ububi bw’ubwicanyi ndenga kamere byabaye [bwabaye] hagati

4. kandi tukarwanya twese hamwe ko bitasubira [butasubira].

5. Birakwiye ko buri munyarwanda yumva ko kumena amaraso ari ukunyuranya nibyo [n’ibyo] Imana idushakaho nk’ibiremwa bwayo [byayo]

6. abakuze na basheshe [n’abasheshe] akanguhe.

7. n’ibindi byose bibuza abana b’ uRwanda [u Rwanda] amahoro;

8. ahubwo tugaharanira kuvugisha ukuri, gukundanaa [gukundana]no koroherana

9. Nk’umubyeyi wanyu nifatanije n’abanyarwanda b’ingeri zose, mukababaro [mu kababaro]bafite muri ibi bihe.

10. Ntanze ihumure kubana [ku bana]b’u Rwanda bose

11. Bikorewe, Washington [i Washington]kuwa 07/04/2013

12. Umwami KigeliV [Kigeli V]Ndahindurwa.

Muri make, uyu wandikira umwami yarakwiye guha agaciro umuco wacu yandika ikinyarwanda neza, yagombye gukora uko ashoboye kwose inyandiko umwami ageneye abanyarwanda igasohoka ituzuyemo amakosa. Mboneyeho kandi umwanya wo kugira icyo mubaza kuri bimwe mu bitekerezo bikubiye muri iriya nyandiko nasanzemo ariya makosa 12:

1. Hari aho yanditse ati “Ni muri urwo rwego nifuza kubamenyesha ko igihe kigeze kugirango duharanire icyahuza abanyarwanda, baba abakiri bato, abakuze na basheshe akanguhe”.

Ikibazo: ubu niho wabona ko igihe kigeze? Urashaka kuvuga ko se mbere umwami ataharaniye icyahuza abanyarwanda? Umwami Kigeli Ndahindurwa yarahiriye kutivanga muri politike aliko uragumya kumugira umunyapolitike. Nk’umwami warahiriye kugendera kw’itegekonshinga, muli iki gihe cy’icyunamo niho wari ukwiye ahubwo gutanga ingero z’ibikorwa bifatika byerekana impuhwe z’umwami zo gufasha abatishoboye, imfubyi n’abapfakazi, ibimuga n’abarwayi. Bitaba bihari, ukirinda kurangwa n’akarimi kabeshya ukoresheje izina ry’umwami.

2. Hari ahandi yanditse ati: “Ntanze ihumure ku bana b’u Rwanda bose mbamenyesha ko nahagurukiye kugarura amahoro arambye mu Rwanda no mu karere”. Ikibazo: ese ibi si agakabyo k’umunyapolitiki ubeshya kandi wirarira? Abaturage ntibakwifuza ko umwami ugendera kw’itegekonshinga aba umuntu wiyemera bigeza aha.

Umusomyi Sebasitiyani Ruhanamilindi mu nyandiko ye yise “Rwose, bararuciye bararumira” aravuga ati: [Umwami Kigeli Ndahindurwa akunze kugenera abanyarwanda ijambo rye umwaka utangiye cyangwa mu gihe cy’icyunamo. Azajye yiyama abashyira mu ijambo rye amagambo adaherekejwe n’ibikorwa, reka ntange urugero: mu ijambo umwami yavuze mu gihe cy’icyunamo 2012 yagize ati “Ndahumuriza abakene, abarwayi, imfubyi n’abapfakazi kandi ndizeza abanyarwanda bose ko nahagurukiye kugarura amahoro arambye mu Rwanda no mu karere”none se ibi ntibyerekana akarimi keza k’umunyapolitike abo baba bongeye mu ijambo rye , abanyapolitiki ni bo bizeza umuturage ibyo bazamukorera nabatora ariko bamara gutorwa bigahereraho mu magambo gusa.]

Ntanze ihumure ku bana b’u Rwanda: yego ko! Wari urifite uryicaranye none uyu munsi nibwo wibutse kuritanga? Kuki utaritanze mbere?

Biragaragara ko uyu ukoresha izina ry’umwami akomeje kuvunira ibiti mu matwi yirengagiza inama bamugira kuva mu cyunamo cy’umwaka ushize kugeza mu cy’uyu mwaka. Rwose wagirango uko akoze buri ikosa ahita arihemberwa. Amakaramu yanjye maze kuyaconga no kuyatyaza, kugirango amakosa azaba yuzuye mu nyandiko ye y’ubutaha azasange nyategereje. Ni iki kindi nakora kugirango mufashe kwikosora? Amasengesho yanjye yonyine arahagije?

Inama namugira n’uko yahaguruka agashinga ishyaka rya politike nk’abandi ntagumye gukoresha izina ry’umwami warahiriye kutivanga mu bikorwa bya politike, umwami utiyemera, utirarira,utirata, utabeshya, utiyamamaza, utibonekeza, umwami urangwa no kwiyoroshya.

Umusomyi, Kwilina Sekanyana.

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles Akomeje kuvunira ibiti mu matwi
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS