Monday, 05 20th

Last updateFri, 10 May 2019 4pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABACITSE KW’ICUMU N’ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994

flag

Posted: 2013-04-04
Source: Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK

Banyarwanda, Banyarwandakazi, baba abari imbere mu gihugu cyangwa abari hanze y’igihugu ku mpamvu zitandukanye;

Muri iyi minsi y’icyunamo , Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera kw’ itegekonshinga Inyabutatu-RPRK(Rwandese Protocol to Return the Kingdom) ryifatanyije n’abatutsi, abahutu, n’abatwa babuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’abayirokotse.

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riharanira gusubizaho ubwami bugendera kw' itegekonshinga riboneyeho gusaba leta ya Perezida Paul Kagame ibi bikurikira:

1. Kwemerera abarokotse genocide y’abatutsi yo mu mwaka wa 1994 ko nawe yayigizemo uruhare rufatika yirengagiza amasezerano ya Arusha yari ageze ku musozo, igihe yateguraga akanashyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kurasa indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana agamije gufata ubutegetsi.

2. Kwemera kandi akicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda ko amaraso y’Abatutsi ariyo yagize ikiraro yambukiyeho asingira ubutegetsi, nyuma yaho inkoramutima ze zari zamwiyamye zimubwira ko narasa indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana, bizakurikirwa n’iyicwa ry’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, kubera umwuka mubi w’ivangura moko wari mu gihugu imbere wari waratewe n’intambara yiswe iyo kwibohoza ya 1990-1994.

3. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba Perezida Paul Kagame kutongera gushinyagurira abacitse kw’icumu rya genocide ababeshya ko ari we wahagaritse genocide, kuko bizwi neza kandi bifitiwe gihamya ko ingabo zahoze ari iza FPR zatangiye kugaba ibitero byo kwigarurira u Rwanda hashize iminsi ine abatutsi barimo kwicwa badafite gitabara.

4. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirahamagarira imbaga y’inyabutatu nyarwanda ko ingabo zahoze ari iza FPR zitigeze zishishikazwa no kurokora abatutsi bicwaga no guhagarika genocide, ahubwo zari zishishikajwe no kwigarurira udusozi twariho ingabo za Perezida Yuvenali Habyarimana.

Nta mutwe wihariye w’ingabo (Quick Reaction Force) wigeze ushyirwaho na FPR wo gutabara abatutsi batemwaga muri genocide ya 1994 kuko icyari kigamijwe si ugutabara abicwaga, ahubwo kwari ukwigarurira imisozi.

5. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rifite gihamya ko abasirikare ba FPR/RPA benshi bakomokaga mu Rwanda bashyizwe ku biti bararaswa abandi barafungwa kubera ko batandukiraga bakareka inshingano yo kwigarurira imisozi babaga bahawe na FPR bakajya kurokora abavandimwe babo bari barimo gutemwa.

6. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba Perezida Paul Kagame kwemera no kwicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda uruhare rwe rufatika yagize mu kwica abahutu b’inzirakarengane abaziza ko ari abahutu kuva mu mwaka wa 1990 kugeza ku mwaka wa 1994 akanareka ubutabera bugakora imirimo yabwo.

7. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba Perezida Paul Kagame kwemera akanicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda kubera uruhare yagize rugaragararira buriwese igihe yagabaga ibitero ku mpunzi z’abahutu zatikiriye mu makambi y’impunzi no mu mashyamba ya Kongo bazira ko ari abahutu. Bikanashimangirwa n’icyegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye (UN MAPPING REPORT) kigaragaza ko ubwicanyi bwakorewe abahutu bari barahungiye muri Kongo bushobora kwitwa GENOCIDE byemejwe n’urucyiko rubifitiye ububasha.

8. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba Perezida Paul Kagame kwemera ko igikorwa cyo kwibuka cyakwumvikanwaho n’imbaga y’inyabutatu nyarwanda kugirango inzirakarengane zo mu moko yose zishwe zizira uko zavutse zibashe kujya zunamirwa.

Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga Inyabutatu-RPRK(Rwandese Protocol to Return the Kingdom) riboneyeho gusaba rinashishikariza abatutsi barokotse genocide y’abatutsi yo mu mwaka wa 1994 kurwanya bivuye inyuma agashinyaguro Perezida Paul Kagame akorera abacikacumu buri mwaka ababeshya ko yifatanyije nabo, kandi azineza ko ariwe wicishije nkana abatutsi muri genocide yabakorewe kubera kwanga gusangira ubutegetsi na leta ya Perezida Yuvenali Habyarimana nkuko byari bimaze kwumvikanwaho mu masezerano ya Arusha, no kwanga kwumvira inama yari yahawe n’inkoramutima ze yo kudahirahira yica Perezida Yuvenali Habyarimana kuko bari bamaze kumwereka ko byakurikirwa n’itsemba bwoko ry’abatutsi, ariko aranga arabikora,yishakira gusa gufata ubutegetsi.

Ihuriro ry’Inyabutatu- RPRK rirasaba abanyarwanda b’ingeri zose (abahutu,abatutsi,abatwa) bashyira mu gaciro kandi bakeneye ko ukuri ku makuba yabagwiririye gushyirwa ahagaragara, ko bagomba kwamagana umugambi mubisha wa Perezida Paul Kagame wo gucamo ibice abana b’u Rwanda akoresheje ikinyoma cyo guhuma amaso abatutsi basagutse kubo yicishije muri genocide ya 1994 ababeshya abigambiriye ko yifatanyije nabo mu kunamira ababo bishwe kandi azineza ko ari we wakomye imbarutso yarangiza akabagira ikiraro cyo kugera ku butegetsi.

Harakabaho u Rwanda,

Harakabaho ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda,

Harakabaho Imbaga y’Inyabutatu nyarwanda,

Twese hamwe twuzuzanye,

Imana ibahe umutima wo kwihangana muri iki gihe cy’icyunamo,

Kandi ihe iruhuko ridashira abishwe muri genocide.

Joseph Mutarambirwa

Chairman

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK

Final Final logo Inyabutatu RPRK

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABACITSE KW’ICUMU N’ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS