Tuesday, 07 23rd

Last updateSun, 14 Jul 2019 2pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

Inshuti nyayo ikwereka aho amakosa ari

lady 32819 640

Posted: 2013-03-28
Source: Umusomyi, Sekanyana Kwirina

Hari abasomyi bamaze iminsi batugezaho amakosa imburamajyo ziha gushyira mu nyandiko zerekeye Umwami Kigeli Ndahindurwa. Nzinduwe no kubaganirira ku nyandiko imeze nkazo, beneyo bayishyize mu ndimi eshatu: ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza.

Umutwe wayo ni umwe, wanditse mu cyongereza. Iyo nyandiko yangezeho yabanje kunyura ku bantu benshi nk’agacuma k’urwagwa abantu bakomeza guhererekanya. Abayanditse niko babyifuje kuko bavuga “Tuboherereje inyandiko ibagenewe kandi igenewe umuntu wese wifuza gufasha fondation King Kigeli muri iki gihe”.

Muti ese iyo nyandiko yo bite!

Umutwe w’inyandiko:

Iyo nyandiko itangira itya “FROM THE OFFICE of His Majesty King Kigeli Foundation..” Ese ko mu mateka y’Urwanda dufite abami batanu bitwa Kigeli, ni uwuhe Kigeli iriya Foundation yitiriwe? Kigeli Mukobanya? Kigeli Nyamuheshera? Kigeli Ndabarasa? Kigeli Rwabugili? Kigeli Ndahindurwa?

Inyandiko mu Kinyarwanda:

1. Hari ahanditse [ibikorwa byayo byo gufasha impunzi zose, amashuli y’imfubyi, abapfakazi n’abandi bose batishoboye bayigana]. Dore ibibazo bike nibariza: ese Foundation izafasha impunzi zose zo ku isi? Ese Foundation izafasha imbabare zose zo ku isi yose? Amafaranga yo gufasha impunzi ZOSE n’abandi BOSE batishoboye bayitabaza, ibi si ukwirarira?

2. Hari ahanditse [Mushobora gutanga cheque mw’izina rya Foundation King Kigeli]. Mu mwanya muto iriya Foundation bayita KING KIGELI FOUNDATION, mu wundi mwanya bakayita FOUNDATION KING KIGELI. Nonese abantu nibohereza za cheques mw’izina rya Foundation King Kigeli, izo cheques zizahabwa KING KIGELI FOUNDATION habaye ikihe gitangaza?

3. Hari ahanditse [kuva kw’italiki ya 25 werurwe 2013 kugeza 25 kanama 2013]. Nyamara ibyandikiwe abasoma igifaransa n’abasoma icyongereza bo babwiwe aya mataliki: guhera ku wa 25/3/2013 kugeza 25/6/2013. Kuki abavuga ikinyarwanda babigirijeho nkana babaka amafaranga kuva mu kwezi kwa gatatu kugeza mu kwa munani (Kanama) naho abandi bavuga igifaransa n’icyongereza bayabatse kugeza mu kwa gatandatu gusa?

4. Ahanditse [waterefona numéro zikurikira] bagombaga kwandika “waterefona nimero zikurikira”.

5. Ahanditse [Vice-President] bagombaga kwandika “Vice-Président”

6. Ahanditse [secretaire-trésorier] bagombaga kwandika “secrétaire-trésorier”

Inyandiko mu gifaransa

1. Ahanditse [a partir du 25 mars] bibagiwe gushyira accent ku nyuguti “a”

2. Ahanditse [permettre a la foundation] bibagiwe gushyira accent ku nyuguti “a”

3. Ahanditse [autres personnes vulnérables qui sollicite la fondation] bagombaga kwandika “sollicitent”

4. Ahanditse [faire votre dons par cheque] bagombaga kwandika “vos dons par cheque”

5. Ahanditse [N.B] bagombaga kwandika “N.B.”

Inyandiko mu cyongereza

1. Ahanditse [please call the following number] bagombaga kwandika “please call the following numbers”

2. Ahanditse [in the name of King Kigeli foundation] bagombaga kwandika “in the name of King Kigeli Foundation”

3. Ahanditse [March, 22, 2013] hari kujya March 22, 2013.

Dore ibindi bibazo nibariza:

1. Ese Fondation ko ifite Vice- président, Président wayo ninde?

2. King of Rwanda- Umwami w’u Rwanda: urwishe ya nka ruracyayirimo nkuko bavuga! Uti kuki? Mperuka gusoma inkuru y’umusomyi Ruhanamilindi Sebasitiyani ku inyabutatu.com aho asobanura neza ko umwami Kigeli Ndahindurwa ari impunzi i Washington muli Amerika bivuze ko umuntu usohora inyandiko nk’izi zanditseho ku mutwe “ King of Rwanda-umwami w’u Rwanda” ari ukumuvangira. Ubu se Ambassadeur Ndagijimana JMV yakwandika ko ari Ambassadeur w’u Rwanda, Ambassadeur Bihozagara Jacques, Ambassadeur Manzi Bakuramutsa, Ambassadeur Bizimana Jean-Pierre, Ambassadeur Kayumba Nyamwasa, Ambassadeur Theogene Rudasingwa, Ambassadeur Munyeshyaka Ildephonse, Ambassadeur Gasana Anastase etc…bakwandika ko ari ba ambassadeurs b’u Rwanda? Abo bose bashobora rwose kuzongera kuba ba abambassadeurs b’u Rwanda kimwe n’uko umwami Kigeli Ndahindurwa ashobora kuzongera kuba umwami w’u Rwanda abanyarwanda babimusabye na we akabibemerera nkuko njewe wanditse iyi nkuru mbyifuza aliko kuri uyu munota u Rwanda ni repubulika Paul Kagame abereye perezida.

Ihuriro Inyabutatu-RPRK ryo rivuga ko riharanira gusubizaho ubwami bugendera kw’itegekonshinga aho umukuru w’igihugu azaba ari umwami w’icyubahiro gusa kandi ubwami bushingiye kw’itegekonshinga ni bwo umwami Kigeli Ndahindurwa yarahiriye mbere y’uko ameneshwa. Ese reka nibutse uyu ukomeje kuvunira ibiti mu matwi arenze ku nama nziza za Ruhanamilindi Sebasitiyani akagumya gusohora impampuro zuzuye amakosa ngaho ngo arandika mu cyimbo cy’umwami:Umwami Musinga abazungu bamaze kumucira i Kamembe abaturage bakomeje kumuyoboka kugeza aho bagashabuhake bamwimurira i Moba muli Kongo.

Icyo gihe cyose, umwami Musinga yirinze kwongera kwandika amaburuwa asinya “Musinga, umwami w’u Rwanda” kuko umwami w’u Rwanda icyo gihe yari Mutara Rudahigwa. Iyo umwami Yuhi Musinga atitaba Imana ndetse n’umwana we Mutara Rudahigwa akamukurikira wabona abanyarwanda bari gusabira umwami Musinga ishimwe akitwa Umwami Emeritus Yuhi Musinga.

Nkuko maze kubivuga umwami Musinga ikintu cya mbere yubahirije ni ukutongera kwandika asinya “Umwami w’u Rwanda”. Uyu rero wirirwa akoresha impapuro ashinyagurira umwami Kigeli ngo ni umwami w’u Rwanda kandi igihugu cyacu ari repubulika yarakwiye kureka kwangiza amafaranga nkayo ahubwo akayakoresha aharanira ko ubwami busubiraho mu Rwanda kuko ubu repubulika yararwigaruriye.

4. Email ya Fondation Kigeli nkuko biri ku mutwe w’inyandiko ni: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. . Urwishe ya nka ruracyayirimo nkuko nabivuze! Uwavuga amakosa y’usohora impapuro nk’izi avangira umwami ntiyayarangiza. KingKigeliOffice, Cabinet du Roi mu gifaransa, ahubwo niyo yarikwiye gutera inkunga Fondation King Kigeli ikagabanya ahubwo gusesagura amafaranga ikodesha za limousines nkuko Ruhanamilindi abisobanura neza mu nyandiko ye.

Mfite akabazo: umuntu utwaye ivatiri nshyashya ya Benzi y’akataraboneka yabwira utwaye agaporoporo ka Renaut 4 ka kera ngo amufashe amuhe essense yo gushyira muri benzi ye ndetse akanamusaba kumubwirira abandi bose yabona kumutera inkunga ya essence? Rahira ko usohora izi nyandiko atari umwirasi utereyaho gusa, ukoresha gusa akarimi kuzuye ububeshyi? Koko rero ngo umusazi asiga umwirukaho ariko ntasiga akamwirukankamo! Reka noneho nibarize utu tubazo: ndi umubyeyi utuye i Gitarama nako i Muhanga da.

Muri kamere yanjye kimwe n’abandi ba mamans tugira impuhwe kuburyo nkora uko nshoboye kugirango mfashe abatishoboye. Ubu se nashyira inkono ku ziko hanyuma ngatumaho abatishoboye bose ngo baze mbagabulire? Nsohoye itangazo nk’iryo abantu babibonamo kwirarira, ko ahubwo mfite ikindi mpishe mbese ko ari ubundi buryo bwo kwibonekeza.

Ese ko hari abantu benshi badashoboye kwoherereza foundation amafaranga cyangwa cheque kandi foundation ikaba ishaka gufasha “n’abandi bose batishoboye”: hari abo twaganiriye bavuga ko bashobora gufashisha foundation ibiribwa: umuceli, ibishyimbo, ibijumba, imvungure, ibitoki, imyumbati, amashaza, isombe, imishogoro, amasaka, amamesa, umutobe, amaganura, ikigage, urwagwa, ndetse n’imyambaro mishyashya, amasabune, ikimuli, n’ibindi. Ndabaza aho imfashanyo nk’izi zakwoherezwa?

Narimaze iminsi njya ku rubuga rw’inyabutatu.com nasoma inkuru z’abasomyi ngasanga zuzuyemo inyigishisho kandi berekana aho ikibi cyose kiri none nanjye nk’umutegarugori sinareka kwerekana ku mugaragaro amafuti mubona mu nyandiko zikorerwa umwami Kigeli Ndahindurwa.

Umusomyi, Sekanyana Kwirina

Murebe iyo link iri hsi:http://murengerantwari.unblog.fr/2013/03/27/gushyigikira-king-kigeli-foundation/

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles Inshuti nyayo ikwereka aho amakosa ari
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS