Monday, 05 20th

Last updateFri, 10 May 2019 4pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

Mba ndoga Yezu

Posted: 2013-01-31

Source: Gatana Wenceslas, umusomyi.

 

Iyi nkuru nifuza ko dusangira uyu munsi ni inkuru mbarirano, kandi ngo “Inkuru mbarirano nta buremere igira: ibaba ry’umushwi w’inkoko riyirusha kuremera.” Reka ngerageze kuyisubiramo, ariko sinzi niba ndibubishobore!

Umunsi umwe padiri mukuru wa seminari nkuru ya Nyakibanda yakoresheje inama abafaratiri baho bose, arababwira ati “Ntabwo muhinga kandi murya neza nibura gatatu buri munsi: mu gitondo, saa sita, na nimugoroba. Ese hari ubwo mujya mwibaza aho amafaranga yo kubatunga aturuka? Ese mutekereza ko ayo mafaranga tuyasoroma ku giti?

Ayo mafaranga ava mu mfashanyo duhabwa n’abakirisitu bo mu mahanga bakunda Imana. Abo bagiraneza si abakire b’abaherwe bagaze, abenshi muri bo ni abakene, nta mafaranga babonera ubusa, bagomba kuyakorera, bakayahembwa bayagokeye, bemera kwigomwa utwabo ngo ubutumwa bwa Yezu bwogere hose. Kubera bo, muriga nta n’igiceri gitoboye mutanze.

Yewe n’amakanzu mwambaye nibo bayabagurira, ntiriwe mvuga amafaranga agura ibitabo mwigiramo, ayo guhemba abarimu babigisha, ayo guhemba abakozi babamesera imyenda n’abandi bakozi benshi nk’ababategurira ibyo kurya.

Amafaranga abagendaho ni ishyano ryose. Abagiraneza bakora ibyo byose bizeye ko muzarerwa neza, mukaba abantu b’Imana, ko ineza babagirira namwe muzayigirira abandi mukayikwirakwiza hose, mukamera nk’itara rimurikira bagenzi banyu.

Abo bagiraneza bizeye ko mutazabatenguha, ko imbuto bateye zitazapfa ubusa, ko ahubwo zizabyara umusaruro ushimishije. Nta nyiturano yindi babatezeho, nta n’ubwo muzi amazina yabo, ibihembo byabo babitegereje mu ijuru.

Ni byiza, birumvikana kandi birakwiye ko ayo mafaranga y’imfashanyo tuyakoresha neza, akadufasha mu byo tudashobora kwifasha ubwacu: ni ubupfayongo kuyatagaguza ku bintu dushobora kwitunganyiriza ubwacu.

Ni yo mpamvu nifuza ko guhera umwaka utaha buri wese muri mwe azajya yiyogereza isahani ariraho; ibyo bizatuma amafaranga yo kuriha umushahara w’umukozi woza amasahani muriraho tuyakoresha ibindi bikenewe kandi byihutirwa. Ese ubundi ko muri abasore b'intarumikwa kandi mwaminuje mu mashuri, kuki mugomba gukorerwa byose, kuki mugomba gutamikwa ibiryo nk'icyana cy'inyoni? Kuki imyifatire mibi nk'iyi itabatera isoni? Mu magambo make dore igisubizo mbahaye: amagambo ya Yezu ngo "Kunda mugenzi wawe uko wikunda" yarabihishe neza neza, nimutayakurikiza, muzakomeza guteza impagarara bitume muba abashenzi kugeza ku munsi w'imperuka; nimuyakurikiza, ibibazo byanyu byose bizahita biyoyoka: uwimakaje ubwirasi asarura ubusambo n'ubusumbane, uwokamwe n'amacakubiri akurura urwango, uhembera urwango asarura amaraso n'urupfu; utanga ineza yiturwa urukundo, ubibye urukundo asarura amahoro n'umunezero. Umuvumo wanyu ni ukuticisha bugufi ngo mwige gukundana no gufashanya, mukimakaza ubwirasi, ubugugu n'izindi ngeso mbi mu mitima yanyu.

Uzakunda Imana ute kandi utayiruzi, niba udakunda mugenzi wawe ukuri iruhande? Ubu se koko ninde mukunda igihe mushukura iminwa ngo nuko mbabwiye kuzajya mwiyogereza amasahani?

Nk'uko nababwiye, bariya bagiraneza barigomwa kubera urukundo babafitiye. Kuki mwebwe mutakwiyoroshya? Ubwo bwirasi bubibagiza mugenzi wanyu burabaganisha m' ubutindi budashira no mu muriro w'iteka. Kuba umukirisitu nyawe bigomba ubutwari, imbwa ntizibibazwa kuko zitinya umusaraba.”

Abafaratiri bamaze guta mu gutwi ijambo rya padiri mukuru, barasuherwa bamera nk’uruvu umuntu ahaye ubuvunderi, batarataza amazuru, batangira guhumeka bafureka kubera umujinya n’uburakari, babura ibyicaro nk’intozi umuntu akojejemo agati.

Warabarebaga, ukagirango padiri mukuru yibeshye akoma rutenderi. Umufaratiri umwe ati “Rwose padiri, uzitonde ubaze neza, kirazira nta mugabo wiyubashye ugera mu gikoni aho amasahani yogerezwa.” Undi mufaratiri ati “Mama yumvise ko nazanywe hano no kwoza amasahani yamvuma.

Nta muntu w’umugabo nkanjye wize ikilatini, ikigereki, igifaransa n’icyongereza n’amateka y’isi yose kandi agafata bibiliya mu mutwe ukwiye kunyuguza amasahani.

Abo Imana yimye ubwenge bwo mu bitabo, amashuri akabatera ubutaka, akabarahira aho twinikaga, nibo bakwiye gukora akazi k’ububoyi.” Undi mufaratiri ati “Ko duhora twambaye amakanzu yera tutayashyira hasi, niduhugira mu mirimo yo mu gikoni ntituzayanduza agahinduka umukara nk’inkono iteka?

Ninde wifuza ko twese duhinduka ibikara nka Rukara rwa Bishingwe? Ese hari aho byanditse muri bibiliya ko kugirango umupadiri yigishe neza ivanjili agomba kwiyogereza imbehe ye?” Undi mufaratiri ati “Ko musenyeri atoza aye masahani, abapadiri nabo ntiboze ayabo, kuki abafaratiri ari bo bagomba guheka uwo musaraba bonyine?”

Undi mufaratiri ati “Kuva iri shuri ryashingwa, ntawigeze atinyuka gutegeka abafaratiri gukora imirimo irimo imyanda nko kwoza amasahani, kuki noneho ibintu bigomba guhinduka, abozaga amasahani bagiye he?

Ese bararenzwe kuburyo batagishaka gukora uwo murimo?

Igituma padiri atikoza mu gikoni ni uko aramutse ahugiye mu murimo yaho nko gucugusa inkono no kurwana n’amasahani n’amakanya n’ibyuma, ashobora kubikuramo uburwayi maze umutwe ukamumerera nabi cyangwa ibyuma bikamukoretsa ndetse inkono zishyushye zikamyotsa, kandi ntiyabona umwanya uhagije wo kwita ku mirimo ye ya ngombwa nko gusoma misa, gukiza abantu ibyaha, kubatiza impinja n’ abapagani, gusura abarwayi, guha umugishya abasore n’inkumi baje gusezerana, n’indi mirimo myinshi nko guhamba abapfuye no kwirukana amashitani. Padiri ahugiye mu mirimo yo mu gikoni, amashuri ye yaba apfuye ubusa pee kandi yata icyubahiro cye bidatinze, erega hari abantu bamufata nk'umukozi wo mu gikoni! ”

Undi mufaratiri ati “Jyewe navutse mu muryango wanjye abagaragu bakunze kwitwa abakozi bo mu rugo ari urujya n’uruza.

Abafaratiri bo miryango y’abakene nibo bakwiye kwoza amasahani yacu twese. Jyewe nabyawe n’ababyeyi batunze ibya Mirenge ku Ntenyo, nabyirutse nsanga iwacu huzuye abapagasi benshi, nsanga dufite ababoyi n’abayaya bangana uburo buhuye, nta na rimwe nigeze ndota noza isahani nk’umuboyi.

Uyu munsi baradusaba kwoza amasahani, nituramuka tubyemeye tukabikora, ejo bazadusaba kwoza inkono no kwoza amazu yose ya seminari, ndetse n’imisarani yacu.

Rahira ko nitubyemera budacya badusaba kujya twihatira ibijumba hanyuma bakazatubwira ko ndetse seminari ifite amasuka n’imilima ko ahubwo bazatwereka uko batera imigozi noneho ibyo bijumba tukazajya tubyihingira byakwera tukabikura akaba aribyo tuzajya twihatira kuko barambiwe no gupfusha ubusa udufaranga tw’abagiraneza! Erega bazageraho bajye badutuma no kwa ntawutumundi!!!

Ndabaraguriye, nimushaka mubyemere sogokuru yari umupfumu nta mutegetsi cyangwa umuherwe ataraguriye.” Undi mufaratiri ati “Ninjiye mu iseminari maze kwiyemeza kudashaka umugore no kutabyara, naje mu iseminari maze kwiyemeza gutegekwa na musenyeri nk’uko ategeka imbwa ye, ikindi kiliziya inshakaho ni iki?

Kwigomwa kundi kurenze uko ni ukuhe?

Nzabura umugore, mbure abana, mbure isambu n’urugo, mbure abakwe n’abakazana, mbure abuzukuru, nongereho no kubura umukozi unyogereza isahani?

Naje mu iseminari mpunga isuka no guhinga, none ngo ninkore imirimo igenewe ingeruza!” Undi mufaratiri ati “Jyewe data yitabye Imana ntaravuka, nkiri mu nda ya mama.

Igihe ntaramara umwaka umwe mvutse, mama na we yitaba Imana. Ni jye jyenyine iwacu basize babyaye. Iyo Imana itabaho, ngo imbumbatire mu biganza byayo, ngo ibe data na mama inyorose impuhwe n’urukundo rwayo, nta n’ubwo mba ndi icyondo cyo mu kirenge. Impungenge mfite si ukwoza amasahani, impungenge zanjye ni ugukora icyo Imana ishaka.

Niba Imana ishaka ko noza amasahani, nzayoza rwose nta ngingimira, nta gucuna ingoni, nta gushukura iminwa, nta gusigana n’abandi, nta guhigima no kwigononwa; nzayoza nk’aho kuyoza ari rwo rufunguzo rw’ijuru rwonyine Imana yangeneye, nzayoza nitonze kandi nishimye nk’umugeni uboha agaseke ko gutura nyirabukwe, nzayoza ndahumbya nk’umuganga udoda umurwayi w’indembe amaze kubaga, nzayoza ntarangara nk’umushoferi utwaye imodoka umwamikazi w’Abongereza yicayemo, nzayoza ndota ijuru nk’umubikira woza igikombe gikoreshwa mu gitambo cya misa.

Kwoza amasahani ntaho bihuriye n’ineza y’Imana intunze kugeza uyu munsi. Dore icyo nifuza: kwiyegurira Imana nk’uruhinja rusinziriye ku bibero bya nyina. Naje mu iseminari kubera ko ndashaka kuba kure y’Imana, no kubera ko nshaka gushyira mu bikorwa inyigisho nziza n’ingero nziza Yezu yatanze: igihe Yezu, we mwana w’Imana, yozaga ibirenge by’intumwa ze, yatweretse ko tugomba kwicisha bugufi cyane.

Umuntu urira ku isahani, akayanduza, hanyuma akanga kuyoza, azakurahe ubutwari bwo gusukura roho ye adasiba kuvika mu byaha biteye ishozi?”

Abandi bafaratiri benshi bafashe amajambo, barinigura, bavuga ibibari ku mitima, maze barangije bafata icyemezo ko nta mufaratiri ugomba kwoza isahani, kandi ko kugirango bagere kubyo bashaka bagomba gutangira imyigaragambyo ako kanya.

Abafaratiri barivumbura, imyigaragambyo yabo iratangira, banga kwiga no kumvira abategetsi b’ikigo cyabo, ibintu biradogera, wagira ngo bariye karungu.

Abasenyeri babyumvise bashya ubwoba bati “Umugiraneza wese uduha amafaranga ya Nyakibanda aramutse amenye ibyo abafaratiri bacu basigaye biberamo yaduseka cyane avuga ko dusigaye turera abafaratiri b’abirasi badashaka kwanduza intoki zabo, kandi ubundi bakagombye kubaho nk’intama bashinzwe kuyobora.”

Kugirango abagiraneza batamenya amafuti y’abafaratiri, abasenyeri bakuyeho igitaraganya padiri mukuru wa seminari nkuru ya Nyakibanda, bamusimbuza undi bidatinze.

Uwo mutegetsi mushya amenyesha abafaratiri ko badateze kwoza amasahani, amashyi ngo kaci kaci! Imyigaragambyo ihita ihagarara. Amahoro arahinda mu Nyakibanda. Abafaratiri bahanika indirimbo y’intsinzi, bacinya akadiho k’ibyishimo.

Ntawari kubareba ngo amenye ko batunzwe n’amafaranga abasenyeri basabiriza mu mahanga. Icyo gihe abafaratiri baridegembyaga ngo bihaye agaciro, bazi ko batsinze, nyamara imyifatire yabo yerekanaga ko nta somo rishimishije bakuye mu ivanjili ya Yezu.

Nta mitsindire yabo, mba ndoga Yezu wambyaye, akangabira inka n’ubugingo ndetse n’aka karimi mvugisha! Biteye agahinda kuko ukwivumbura kwabo kwari gushingiye k’ubwirasi n’umwijuto gusa!

Ariko nanone kubera gushyira hamwe bakivumbura byatumye bagera kucyo bashakaga, bumvikanye kuri gahunda imwe, bose barayikurikiza nta n’umwe uvuyemo. Iyo rero abagabo bahagurukiye icyarimwe bagera ku ntego yabo, n’aho iyo ntego yaba itoroshye, ngo “Icyo umutima ushaka, amata aguranwa itabi.”

Erega burya kwivumbura bitangirira mu mutima! Abanyarwanda bagomba kugira ubutegetsi bishakiye. Kugira ngo bagere k’ubutegetsi bibonamo, bagomba kubanza kurwanya ibibi byose bikirangwa mu mimitima yabo kugirango hato batazashyiraho ubutegetsi bubi kurusha ubwari buriho.

Noneho bamara kubona imitima yabo itunganye barangwa n’ukuli ntakibi bahishe bagahagurikira icyarimwe bakabuhatanira batiyibagije ko “Amaraso yawe uyima igihugu cyawe, imbwa n’inshishi zikayanywera ubusa.”

Gatana Wenceslas, umusomyi.

 

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles Mba ndoga Yezu
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS