Tuesday, 07 23rd

Last updateSun, 14 Jul 2019 2pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

Rwose, bararuciye bararumira.

Man Reading Newspaper
Posted: 2013-03-03
Source: Ruhanamilindi Sebastien, umusomyi

 Henga nunganire Uhoraningoga Lambert

Maze gusoma rero iyi nkuru Uhoraningoga aheruka kugeza ku basomyi nasanze hari byinshi yanditse nanjye nemera. Aliko maze gusoma aho avuga ati “agatsiko k’abirasi kitwaza gusa ngo kari kumwe n’umwami Kigeli Ndahindurwa ndetse kakamukoresha amakosa (ayo makosa ngiye kuzayashyira ahagaragara hakiri kare kugirango bifashe umwami kumenya uko abanyarwanda bifuza ko yakwitwara)”, nasanze bidahagije guterefona Uhoraningoga cyangwa kumwandikira ahubwo nafashe urugendo njya kumureba kugirango tubiganireho imbona nkubone.

Twembi rero twasanze tubona kimwe ayo makosa agatsiko gakoresha umwami noneho twemeranywa ko ari jyewe uyashyira ahagaragara. Ibi tubikoze kugirango bifashe umwami kwitwara nkuko abanyarwanda bifuza kuko nibo batuma aba umwami, nibo bamugize. Batariho ntiyaba umwami.

This is to clean inside and in front of his door mu rwego rwo kumufasha kuko n’ubundi umwami agirwa n’abagabo.

Ntabatindiye rero, reka ayo makosa tuyaganireho mu magambo avunaguye:

• Umwami Kigeli Ndahindurwa agomba guhitamo kuba umwami cyangwa akibera umunyapolitike. Kirazira rwose gukomatanya ibyo bintu byombi. Ni uburengazira bwe gukora politike nk’aba FaustinTwagiramungu, Paul Kagame, Victoire Ingabire, Deo Mushayidi n’abandi banyapolitike, ariko igihe yiyemezaga ku bushake bwe kuzaba umwami wubahiriza itegekonshinga bivuze ko yari yiyemeje kutivanga mu bikorwa bya politike ibyaribyo byose. Invugo ze rero zigomba kujyana n’ibikorwa.

Igihe baherutse gutangaza ku mugaragaro muli facebook ko yavuze ko afata ijambo rya nyuma abandi banyapolitiki bamaze kuvuga amagambo yabo bivuze ko abaruta ariyo mpanvu agomba kwitandukanya n’abamwitirira ayo magambo umuntu abonamo ubwirasi. Agomba kwirinda rwose kwivanga mu bya politike ahubwo akimakaza ibikorwa byo gutabara imbabare byerekana ko ari umwami ufite umutima wa kibyeyi.

• Yakwiyama kandi abashyira ifoto ye kuli facebook yicaye muli limousine nyuma yo kubonana n’abo yatumiye gufatira hamwe amafunguro no kuganira politike gusa kuko ntakindi bivuze uretse gukora campagne politique, ibyiza umuntu yamwifuriza ni ukubona ifoto ye ari umuntu wiyoroheje, aganira tuvuge n’abagiraneza abakangurira gutera inkunga abanyarwanda batishoboye cyangwa se byibuze ifoto ye ikagaragara yitabiriye ibikorwa biranga umuco nyarwanda.

Sinshindikanya ko amadolari atagira ingano aba yatanzwe hakodeshwa iriya limousine andi menshi akagenda kuri za conference call zitabarika zivugwamo politike gusa. Ibyiza ni uko ayo madolari yose yakoreshwa mu bikorwa birushaho gutanga isura nziza y’umwami wubahiriza itegekonshinga akarekera politike abanyapolitike. Urugero: muri ayo madolari asesagurwa mu bintu bya politiki, habonekamo nk’ayo kugura imifuka ijana y’umuceri cyangwa ibiringiti magana abiri bikagoboka abatishoboye mu karere k’ibiyaga bigari, bitihe se yakoreshwa mugusura abanyarwanda bitabira hirya no hino ibikorwa ndangamuco nyarwanda.

• Umwami Kigeli Ndahindurwa agomba kubwiza ukuli imburamajyo zirirwa zipfusha ubusa amafaranga ya Foundation ye mu bikorwa nk’ibyo bya campagne politike ahubwo akababwira kujya gukora politike ku mugaragaro nk’abandi banyarwanda aho kumwihisha inyuma bamukoresha politike kandi we yariyemeje kuba umwami wubahiriza itegekonshinga.

Agomba kuberurira kurekeraho kumushinyagulira bashyiraho ingirwa Office/Chancellerie kandi bazi neza ko ari mu buhungiro ndetse yifitiye Foundation yemewe. Ese bariya babona bikwiye ko umwami akomeza gusinya inyandiko ze atya (reba ijambo yifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire 2013) “Umwami w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa”kandi u Rwanda rumaze imyaka irenga 50 ari repubulika, no kuri uyu munota u Rwanda ni repubulika itegekwa n’umuperezida. Ibi byose birerekana ko ziriya mburamajyo zibera mu nzozi n’ubwirasi.

Bari bakwiye ahubwo gusobanurira abanyarwanda n’amahanga ko repulika yagiyeho mu butiriganya irangije igabulira abanyarwanda amatora ya nyirarureshwa kugeza aya amagingo. Umwami niyitegereza neza azasanga abantu nk’abo bamwangiriza na duke yarafite, bagenda bubitse umutwe burigihe kandi batanatinyuka kuvugira ku mugaragaro uretse kugendera kubikorwa by’abandi.

• Hari abijujuta ku mugaragaro ko abo batajya bagira umwami inama yo kudakatiraho abantu telefoni. Niba ibi aribyo turasanga umwami Kigeli Ndahindurwa agomba kurangwa n’ubwihangane budasanzwe ntabe yakatira telefone kuwo baganira, ntabe yagira uwo yirukanira kuli telefoni, ntaburakali bugomba kumubaho mbese abandi banyarwanda niwe bajya gukoperaho ikinyabupfura.

• Umwami Kigeli Ndahindurwa akunze kugenera abanyarwanda ijambo rye umwaka utangiye cyangwa mu gihe cy’icyunamo. Azajye yiyama abashyira mu ijambo rye amagambo adaherekejwe n’ibikorwa, reka ntange urugero: mu ijambo umwami yavuze mu gihe cy’icyunamo 2012 yagize ati “Ndahumuriza abakene, abarwayi, imfubyi n’abapfakazi kandi ndizeza abanyarwanda bose ko nahagurukiye kugarura amahoro arambye mu Rwanda no mu karere”none se ibi ntibyerekana akarimi keza k’umunyapolitike abo baba bongeye mu ijambo rye , abanyapolitiki ni bo bizeza umuturage ibyo bazamukorera nabatora ariko bamara gutorwa bigahereraho mu magambo gusa.

Mu bwami bugendera kw’itegekonshinga leta niyo itegura ijambo noneho umwami akaza gusoma nk’imirongo ibiri yaryo gusa imbere y’inteko ubundi agahita yigendera. Aha rwose ni ukugirango umwami arusheho kumenya ko azaba mu by’ukuri ari umwami w’icyubahiro (Roi protocolaire ou ceremonial). Ntabazajya baza kumuhakwaho kuko siwe uzaba ugaba imyanya. Leta n’inzego zayo ni yo izaba irebwa n’imicungire y’igihugu.

Umwami kandi ntazaba arinzwe nkuko perezida arinzwe. Umwami azaba ari umuntu wicishije bugufi, isimburwa rye rizwi nkuko biteganywa n’itegekonshinga ku buryo rero nta mpamvu igihugu cyatakaza amafaranga atagira ingano nk’ayo gitakaza kirinda abaperezida kuko nta muntu uzaba arwanira kumusimbura.

Abantu ntibazaba bahagarika imirimo yabo ngo nuko umwami agiye gutambuka, reka da. Abashaka kumwitegereza babikora ku bushake bwabo ntawe ugombye kubibahatira ku buryo imodoka imwe azaba arimo n’umushoferi we n’ushinzwe kumulinda bizaba bihagije.

Igihugu kizahungukira kuko ibigenda mu kurinda umutekano wa perezida birenze urugero kuko nkuko repubukika yabibatoje abandi baba baryamiye amajanja bagamije kumwivugana ngo nabo babe abaperezida. Umwami wubahiriza itegekonshinga ntazaba ategeka, azajya asinya aho leta imweretse gusinya, asoma ijambo aho bamweretse gusoma gusa, agaragara nk’ibendera ry’igihugu mu gihe cya ceremonies, yitabira ibikorwa by’ikiremwamuntu n’ibikorwa by’indangamuco, ari intanga rugero mu kwicisha bugufi, ari ikimenyetso cy’ubumwe bw’abanyarwanda.

• Abazi umwami Kigeli Ndahindurwa bemeza ko kwiyoroshya bitazamunanira yitandukanyije n’agatsiko gakora ariya makosa yose kuko n’ubundi muri kamere ye abantu benshi bamuzi yicara mu byatsi agasangira n’abakozi aho yatwaraga mu Bufundu kugeza aho abakoloni iyo bazaga kumusura ku kazi ke batangazwa no kumusanga ari ku gisenge cy’inzu atera imisumari kimwe n’abandi cyangwa se aryamye mu byatsi n’abakozi baruhuka. Gusa ntawundi wakwiyama abo bamugira icyo atari uretse we ubwe. Nta kindi bagamije urestse inyungu zabo gusa.

• Ibi nibyo tubaye tubabwiye. Uko tuzajya tubona indi myifatire itabereye umwami tuzajya tuyitangaza ku mugaragaro kugirango birusheho kumufasha kwiyama abakora ayo makosa kuko mu by’ukuri kuba umwami ni akazi katoroshye kuko agomba kwitwararika uko abanyarwanda babyifuza.

Ibi jyewe na mucuti wanjye Uhoraningoga turimo gukorera umwami, biranyibutsa ibyo Michele Obama yigeze gukorera umugabo we Barack Obama: Barack Obama akimara gutangira manda ye ya mbere yo kuba perezida w’igihugu cye, Michele Obama yiyambaje abanyamerika ku mugaragaro abasaba inkunga ati “Umugabo wanjye anywa itabi kandi buri wese azi ko itabi ritera kanseri. Mwese nimuntere inkunga tumwumvishe ko adakwiye gukomeza kunywa itabi kandi ari perezida, ko itabi ari uburozi, ko atagomba guha urugero rubi urubyiruko rw’igihugu cyacu.”

Michele Obama ntiyarabeshye! Iyo ugukunda abonye uri mu nzira idatunganye, arabikumenyesha kugirango ukosore ahari amakosa.

Ruhanamilindi Sebastien, umusomyi

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles Rwose, bararuciye bararumira.
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS