Tuesday, 07 23rd

Last updateSun, 14 Jul 2019 2pm

  • Create an account
    *
    *
    *
    *
    *
    *

    Fields marked with an asterisk (*) are required.

Welcome to Inyabutatu

Bararuciye bararumira

Posted: 2013-02-18

Source: Uhoraningoga Lambert, umusomyi.

 Reka ntangire mbasogongeza kuri iki cyivugo kigizwe n’imirongo ine gusa.

-INTURO Y´UMUJINYA

Ndi inturo y´umujinya yarutigerera igicuku

yenze ibara ry´igishwi n´ikibiribiri

ihirika mu rubingo iheruka gukoma ejo

nitwa CYARADAMARAYE.

Harimo amagambo atatu nshaka kugarukaho: umujinya , gukoma, cyaradamaraye.

Komite ishyigikiye ko ubwami bugendera kw’ itegekonshinga busubizwaho mu Rwanda iheruka kutugezaho inyandiko ishimishije yise” Rucunshu iteye iseseme.”

Singaruka kuri iyi nkuru kuko mwayisomeye kandi nabatarayisoma ubwo mubonye akanya mwayisoma ku rubuga www.inyabutatu.org.

Hari aho abanditse iyi nkuru babwira abagitsimbaraye k’ubwami bwa kera bati namwe nimufate ijambo mwerekane ibyo munenga ubwami bushingiye kw’itegekonshinga hanyuma ibiganiro birusheho kuryoha. Bakongera bakabwira abihebeye repubulika bati namwe urubuga ni urwanyu.

Abihebeye repubulika ntibajuyaje rwose: mwakwiyumvira Porofeseri Niyibizi Michel uba mu Bubiligi mu ikiganiro “dusangire ijambo” VOA musanga ku rubuga www.inyabutatu.org

Undi na we wikundira repubulika byahebuje utajuyaje gutanga igisubizo cye ni Dogiteri Rudasingwa Theogene uba muli Amerika mu ikiganiro yagiriye kuri radiyo Itahuka.

Imyaka imaze kuba myinshi Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryanze ko abaharanira repubulika bakomeza kwidegembya bonyine ku rubuga rwa politiki, none iryo huriro riri kw’isonga ry’abaharanira ubwami bugendera kw’itegekonshinga mu Rwanda.

Abagitsimbaraye ku bwami bwa kera bo bararuciye bararumira. Ubu se twavuga ko ntabakiriho ye?

Byaba ari amahirwe pe kuko n’ubundi ni bo nyirabayazana w’ibibazo byacu igihe bananirwaga guhindura imyumvire yabo, igihe bananirwaga kurunda ibibuye binini mu nzira zose repubulika yari gucamo yinjira mu Rwanda.

Kwanga kugabana ubutegetsi no gukurikiza ibyifuzo by’abanyapolitiki bashakaga demokarasi kandi abo banyapolitiki bari bikubiye mu moko yose, ni byo byatumye repubulika ivuka ikayogoza u Rwanda kugeza na n’ubu: ngabo ba Visenti Kalima, Kajugujugu n’abandi namwe mupfa kumva amazina yabo mugahita muhahamuka kuko mubazi haba ku misozi yanyu, haba aho mwize cyangwa mwakoze, haba mu migi aho mutuye, haba aho mwahungiye, abo ba ruharwa babaye ibirangirire mu guhiga, kwica no kwicisha inzirakarengane, gutwika no gusahura iby’abandi, kumenesha no kuburabuza bene kanyarwanda maze abo bicanyi bose usanga mu moko yose repubulika zose kugeza kuri repubulika iriho ubu si ukubahemba karahava.

Za miliyoni na za miliyoni z’abanyarwanda b’inzirakarengane bishwe n’abandi banyarwanda batabarika, ng’ayo amajyambere Repubulika y’u Rwanda yatuzaniye! Repubulika y’u Rwanda yikoreye intumbi nyinshi z’abantu bo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika. Ni nde uzayikiza amarira n’imivumo y’abo bose yahekuye?

Burya koko Imana ibaho: nagize amahirwe repubulika ntiyampitana uretse ko yamaze abanjye bose n’inshuti; narayirokotse kuko nabonye aho nyugama nk’uwugama imvura uretse ko imvura yo igeraho igahita ukikomereza urugendo.

Naho jyewe kuva ninjira aho nyugamye ntiratuma nsohoka yo gatsindwa, mporana ubwoba nakuranye kuberayo, ndacyayugamye kandi ishusho yayo mfite mu mutwe mbona ari igisimba kitwikiriye ikoti ry’umukara, n’ingofero y’umukara, cyambaye indorerwamo z’umukara, cyitwaje umupanga, inkota ityaye, ubuhiri buteyemo imisumari, ifirimbi, ikibiriti, amarozi, agafuni n'imbunda, cyikoreye indobo yuzuye lisansi, cyokamwe n’inzika n’ishyari, gihora kirekereje kandi kirabya indimi, giturumbuye amaso gishaka kurya ivandu, utwana, ababyeyi, abangavu, abakecuru n’abari.

Abanyarwanda bashobora kwigamba ko repubulika yabahiriye ni imbarwa, abo idashaka bo ni abo gusabirwa kuko iminsi yabo irabaze.

Abo itarahitana irabibikiye, izabirenza igihe izashakira, none se ko irya n’abaperezida bayo, kandi aho imereye nabi nta munyarwanda n’umwe itinya uhereye ku ruhinja rukiri mu nda ya nyina.

Wagirango twese turayiryohera! Iradusonzeye nk’uko umunyamerwe agira umururumba w’inyama! Hari abibeshya ngo nibayivuga neza bakayiguyaguya izageraho izinukwe kumena amaraso y’inzirakarengane: namwe rwose nimwibaze, ninde wayiririmbye, akayibyinira, akayitambira, akayitaka, akayamamaza hose kurusha Gregori Kayibanda uri mu bayizanye mu Rwanda?

Nyamara repubulika yamwishe ahagaze, ituma ahamba umugore we adafite gifasha, hanyuma iramunangura. Abicaye mu ntebe ya Kayibanda, begukanye repubulika ye, birirwaga bamutuka kuri nyina, nabo yarabahitanye.

Uwavuga ko repubulika nta mpuhwe igira, ntiyaba abeshye. Abakomeza kuyihomaho, umunsi na bo yabibutse, igatangira kubashinga imikaka yayo, ntibazirirwe bagira uwo batakambira, bamwiyambaza ngo abatabare. Ngo “Agapfa kaburiwe ni impongo.”

Hari abantu benshi nzi bumvise akarimi keza ka repubulika, barayiyoboka, irabakamira, hanyuma umunsi wo kubaryoza amata yabahaye ugeze ibakubita rwagakoco irabahusha, basimbuka urupfu barayihunga, ikomeza kubahiga mu buhungiro bwabo, nyamara ntibifuza ko ivaho mu Rwanda.

Yabageze amajanja irabahusha, ariko na n’ubu ntirabava ku nzoka, aho bucyera izabica nabi nibashyikira. Aho barimo kuborera i shyanga, mbabwira ko repubulika ari mbi bagashaka kunkuramo iyo kwotsa; nabasobanurira ko repubulika zose uko zagiye zisimburana mu Rwanda zifite isura imwe nk’abana b’impanga, bagatangira guhekenya amenyo kubera umujinya.

Repubulika igira akarimi keza ko gukwirakwiza ibinyoma, abayihebeye bazafunguka amaso ryari kugirango babone ko ikomeje nabo kubahekura?

Bazafungura amaso ryari kugirango bemere gufatanya n’abanenga ubwami bwa kera noneho bose hamwe bafatane urunana bashyigikire ubwami bugendera kw’itegekonshinga ryitorewe n’abaturage?

Mu Rwanda rufite ubwami bugendera kw’itegekonshinga, nta muperezida uba usya abanyagihugu nk’usya amasaka, nta buhunzi, nta bwiru, nta kalinga kuko umwami Kigeli Ndahindurwa yarayisezereye kandi asezerera ubwiru igihe arahirira k’ubushake bwe kuzaba umwami wubahiriza itegekonshinga.

Ndagirango aha mbisubiremo kugirango byunvikane neza: umwami Kigeli Ndahindurwa yasezereye kalinga, ubwiru n’abiru igihe arahirira k’ubushake bwe kuzaba umwami wubahiriza itegekonshinga.

Mu bwami bugendera kw’itegekonshinga umwami ntazaba ari hejuru y’abanyarwanda ahubwo azaba na we yubahiriza itegekonshinga.

Ntabazongera kurwanira ingoma kuko nta nyungu yindi umwami azaba akuramo, uretse kuba umukozi w’abanyarwanda ufite icyubahiro cyo gutanga imidari abo inzego zibigenewe zizaba zahisemo, ntazaba agaba imyanya cyangwa aca imanza, ntazaba yica ngo akize ahubwo azaba yitwararika kuko ijisho rya rubanda ritazamuvaho kugira ngo abe koko urugero rw’indakemwa mu mico no mu myifatire, afite icyubahiro cy’umukuru w’igihugu kuko na we yicisha bugufi akubaha itegekonshinga abanyarwanda bitoreye kuko na we rimutegeka.

Kuvuga ni ugutaruka rero, niba hari abagitsimbaraye ku bwami bwa kera ko badakoma? Ntawandusha kumenya aho bazimiriye? Bararakaye se? Bakuruye iminwa kuburyo umujinya udatuma bafungura iminwa ngo bavugire ku maradiyo nk’abandi kugirango mwene kanyarwanda yumve icyo bahatse?

Yewe, naragenze ndabona, ibi ni ibiki mwokagira Imana mwe? Kera nari kabuhariwe mu gukirigita umuntu wanze guseka akageraho agaturika agaseka. Erega ndi umuhanga wo kwagaza inka. Ariko abatsimbaraye ku bwami bwa kera bamaze kunyobera.

Ndabakirigita mu kwaha kw’ibumoso n’ukw’iburyo (girigirigiri!!), reka da ntibakoma; iyo umuntu yabaga yananiranye ukamukirigita mu mbavu ze yaraturikaga agaseka ukagirango ni inkono imenetse, akikumbagaza ku butaka. Girigirigiri, abandi reka da ntibakoma n’iyo ubakirigise mu mbavu zose.

Yaba se ari bene ba bantu bakunze kwihisha inyuma y’abandi barekereje kugendera ku bikorwa by’umuhisi n’umugenzi? Baradamaraye se kuburyo bahisemo kwibera mu nzozi zabo aho kwivugurura? Nizeye ko badategereje ko tureka imirimo idutunze ngo tujye kwirirwa tubahatsweho! Yaba se ari babandi bihaye kuvuga ngo Umwami ari hejuru y’amashyaka, ngo bari kumwe na we hejuru y’amashyaka?

Yegoko aho noneho umwami azaba afite abamwungirije: igisonga cy’umwami cya mbere, igisonga cy’umwami cya kabiri, etc... Umwami aramutse abaye hejuru y’amashyaka ni ukuvuga ko yaba ayaruta kandi ashobora kuyahonyora uko yishakiye, ibyo rero ni ukwibeshya kuko umwami ugendera kw’itegekonshinga ntaba ari umunyapolitike, na we ubwe agengwa n’itegekonshinga akaryubahiriza, ni ryo rigena uko abami basimburana ku ngoma.

Abakomoka k’umwami bagomba gutungwa n’ibivuye mu maboko yabo, nk’uko buri munyarwanda abeshwaho n’impano akesha Imana.

Reka tuvugishe ukuri: hari agatsiko k’abantu birirwa bitwaje akarimi keza ngo bo bari muri chancellerie y’umwami, bakagombye ahubwo gushyigikira umwami ukiri mu buhungiro ngo Foundation ye ikoreshwe mu gufasha imfubyi n’abandi banyarwanda batishoboye.

Mu gihe ako gatsiko kibereye m’ ubwirasi bwako, abandi banyarwanda benshi bakomeje kwibumbira mu mashyaka atandukanye kandi bavunika kugirango ibintu bihinduke bimere neza: bamwe muri bo baraborera mu gereza, abandi barahigwa bukware, abandi barapfuye, kandi abo bose bazira ibitekerezo byabo.

Abagize kariya gatsiko nibamenye hakiri kare ko igihe cyo gutungwa n’ibiturutse mu mitsi y’abandi cyarangiye kera. Nta muntu ugomba kunyunyuza imitsi y’abandi bantu! Dore mbibwiye abanyarwanda k’umugaragaro hakiri kare: agatsiko k’abirasi kitwaza gusa ngo kari kumwe n’umwami ndetse kakamukoresha amakosa (ayo makosa ngiye kuzayashyira ahagaragara hakiri kare kugirango bifashe umwami kumenya uko abanyarwanda bifuza ko yakwitwara), nikamenye ko nta mwanya gafite mu bwami bugendera kw’itegekonshinga, kandi nikamenye ko leta ariyo izashyiraho umukarani we n’abandi bakozi bakeya izajya ihemba.

Ndangije ngira inama abo bose b’intagondwa barangwa n’ubwirasi no kwicara barekereje bitwaza amakosa y’abandi kandi bibwira ko bari hejuru y’amashyaka, nibatangire kwivugurura hakiri kare kuko mwene kanyarwanda yarababaye bihagije kuburyo atazabihanganira, ntashaka ko indishabusa zimugera iruhande. Abantu nkabo nta mwanya bafite mu bwami bugendera kw’itegekonshinga. Dore mbisubiremo: namaganye k’umugaragaro ako gatsiko hakiri kare.

Uhoraningoga Lambert, umusomyi.

About us

Robot

Platea tristique eleifend non vitae pulvinar est ac Curabitur non auctor. Tincidunt fames pulvinar Curabitur Curabitur adipiscing consequat justo ut dui tristique. Interdum nec tincidunt auctor tincidunt fames pulvinar curabitur...

You are here: Home Home page articles Bararuciye bararumira
BLOG COMMENTS POWERED BY DISQUS